YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 11

11
Yefuta atoranirizwa kuba umucamanza wabo
1Nuko Yefuta w'Umugileyadi yari umunyambaraga w'intwari, kandi yari umwana wa maraya, kandi Gileyadi ni we bamubyaranye. 2Ariko umugore wa Gileyadi amubyarira abahungu. Abo bamaze gukura birukana Yefuta, baramwerurira bati “Nta mugabane ufite mu bya data, kuko uri umwana w'undi mugore.” 3Nuko Yefuta ahunga bene se, ahungira mu gihugu cy'i Tobu aturayo, maze Yefuta ateranya abantu b'inguguzi bakajya batera abandi.
4Hahise iminsi Abamoni barwanya Abisirayeli. 5Nuko Abamoni bakibarwanya, abakuru b'i Galeyadi batuma kuri Yefuta ngo acikuke ave mu gihugu cy'i Tobu. 6Baramubwira bati “Ngwino ube umugaba wacu tubone uko turwana n'Abamoni.”
7Yefuta abwira abakuru b'i Galeyadi ati “Mbese si mwe mwanyanze mukanyirukana mu bya data? Ni iki gituma muza kunshaka ubu, kuko mubabaye?”
8Nuko abakuru b'i Galeyadi basubiza Yefuta bati “Igitumye tuguhindukiriye ubu, ni ukugira ngo tujyane tubone kurwana n'Abamoni. Nitumara gutsinda uzaba umutware wacu, utware abatuye i Galeyadi bose.”
9Yefuta arababaza ati “Nimunsubiza iwacu kurwana n'Abamoni Uwiteka akabangabiza, nzaba umutware wanyu koko?”
10Baramusubiza bati “Uwiteka abe umuhamya hagati yacu, nitudasohoza ibyo uvuze.” 11Yefuta aherako ajyana na ba bakuru b'i Galeyadi, nuko abantu bamugira umugaba wabo n'umutware. I Misipa ni ho Yefuta yavugiye ibyo yavuze byose imbere y'Uwiteka.
Yefuta atuma intumwa ku mwami w'Abamoni
12Nuko Yefuta atuma intumwa ku mwami w'Abamoni kumubaza ati “Turapfa iki gituma utera igihugu cyanjye?”
13Umwami w'Abamoni asubiza intumwa za Yefuta ati “Impamvu ni uko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyaze igihugu cyanjye uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki n'i Yorodani. Noneho wemere kunsubiza ibyo bihugu ku neza.”
14Yefuta yongera gutuma intumwa ku mwami w'Abamoni. 15Ziramubwira ziti “Yefuta yavuze ngo Abisirayeli kunyaga ntibanyaze igihugu cy'i Mowabu cyangwa igihugu cy'Abamoni. 16Ariko Abisirayeli bamaze kuva muri Egiputa, banyuraga mu butayu bagera ku Nyanja Itukura, maze bagera i Kadeshi. 17#Kub 20.14-21 Abisirayeli baherako batuma intumwa ku mwami wa Edomu bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe.’ Ariko umwami wa Edomu ntiyabakundira. Uko ni ko kandi batumye ku mwami w'i Mowabu, na we ntiyabakundira. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi. 18#Kub 21.4 Hanyuma banyura mu butayu bakikiye igihugu cya Edomu n'icy'i Mowabu, banyura mu ruhande rw'iburasirazuba rw'i Mowabu, bagandika hakurya ya Arunoni, ntibarenga urugabano rw'i Mowabu kuko Arunoni yari urugabano rwaho. 19#Kub 21.21-24 Nuko Abisirayeli batuma intumwa kuri Sihoni umwami w'Abamori, umwami w'i Heshiboni. Baramubwira bati ‘Turakwinginze utwemerere tunyure mu gihugu cyawe tujye mu cyacu.’ 20Ariko Sihoni ntiyiringira Abisirayeli ngo banyure mu rugabano rwe, maze Sihoni ateranya ingabo ze zose agandika i Yahasi, arwanya Abisirayeli. 21Uwiteka Imana y'Abisirayeli ibagabiza Sihoni n'ingabo ze zose, barabanesha. Nuko Abisirayeli bahindūra igihugu cyose cy'Abamori bene icyo gihugu. 22Bahindūra urugabano rwose rw'Abamori, uhereye kuri Arunoni ukageza i Yaboki, kandi uhereye mu butayu ukageza kuri Yorodani. 23Nuko ubwo Uwiteka Imana y'Abisirayeli yirukanye Abamori imbere y'abantu bayo ba Isirayeli ikabaha igihugu, mbese ni wowe wakitunyaga? 24Igihugu imana yawe Kemoshi yaguha, ntiwagihindūra? Natwe ni uko, abo Uwiteka Imana yacu yirukanye imbere yacu, twabahindūye. 25#Kub 22.1-6 Mbese uraruta Balaki mwene Sipori, umwami w'i Mowabu? Hari ubwo yigeze kujya impaka n'Abisirayeli? Hari ubwo yarwanye na bo? 26Abisirayeli ko bamaze imyaka magana atatu batuye i Heshiboni no mu birorero byaho, no muri Aroweri n'ibirorero byaho, no mu midugudu yose iri ku nkengero ya Arunoni. Ni iki cyababujije kubigarura muri iyo myaka yose? 27Noneho si jye ugucumuyeho, ahubwo ni wowe ungiriye nabi, urantera kundwanya. Uwiteka umucamanza abe umucamanza uyu munsi hagati y'Abisirayeli n'Abamoni.”
28Ariko umwami w'Abamoni ntiyita ku magambo Yefuta yamutumyeho.
Yefuta anesha Abamoni, atabarutse ahigura umukobwa we
29Umwuka w'Uwiteka aza kuri Yefuta, anyura i Galeyadi n'i Manase ajya i Misipa y'i Galeyadi, avayo afata mu Bamoni. 30Nuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “Nungabiza Abamoni, 31ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y'umuryango w'inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy'Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.”
32Nuko Yefuta arambuka atera Abamoni arwana na bo, Uwiteka arabamugabiza. 33Arabatikiza uhereye kuri Aroweri ukageza i Miniti, imidugudu yari makumyabiri ukageza Abelikeramimu, yica benshi cyane. Uko ni ko Abamoni bacogojwe imbere y'Abisirayeli.
34Nuko Yefuta aratabaruka ajya iwe i Misipa, yenda kugera iwe, umukobwa we asohokana utuntu dusa n'ishakwe abyina, ajya kumusanganira. Kandi uwo mwana we yari ikinege, nta muhungu cyangwa umukobwa yari afite wundi utari we. 35#Kub 30.3 Amubonye ashishimura imyenda ye aravuga ati “Ye baba we, mwana wanjye! Ko umbabaje cyane, ko uri mu bampagaritse umutima kuko nahigiye imbere y'Uwiteka, none simbasha kwivuguruza!”
36Aramubwira ati “Data, ubwo wahigiye imbere y'Uwiteka mpigura nk'uko wahize, kuko Uwiteka yaguhoje ababisha bawe b'Abamoni.” 37Nyuma uwo mukobwa abwira se ati “Unyemerere icyo ngusaba: ube undetse amezi abiri ngende manukane mu misozi na bagenzi banjye, ndirire ubukumi bwanjye.” 38Se aramusubiza ati “Genda.” Aramusezerera ngo amare amezi abiri. Ajyana na bagenzi be, aririra ubukumi bwe mu misozi. 39Nuko amezi abiri ashize agaruka kwa se, na we amuhigura Uwiteka nk'uko yari yahize, kandi yari atararongorwa.
Bihera ubwo biba umugenzo mu Bisirayeli uko umwaka utashye, 40inkumi z'Abisirayeli zikajya kwibuka uwo mukobwa wa Yefuta w'Umugileyadi, iminsi ine mu mwaka.

Currently Selected:

Abacamanza 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy