Abanyagaleyadi baherako bategera Abefurayimu mu byambu bya Yorodani, maze impunzi yose ya Efurayimu yahagera ikabasaba ngo yambuke, bakayibaza bati “Uri Umwefurayimu?” Yabasubiza ati “Oya”, bakayibwira bati “Ngaho vuga ‘Shiboleti.’ ” Na yo ikavuga iti “Siboleti” kuko idashobora kurishyitsa neza, bagaherako bakayifata, bakayīcira muri ibyo byambu bya Yorodani. Icyo gihe hapfa Abefurayimu inzovu enye n'ibihumbi bibiri.