1
Yesaya 45:3
Bibiliya Yera
BYSB
Nzaguha ubutunzi buri mu mwijima n'ibintu bihishwe ahantu hiherereye, kugira ngo umenye ko ari jye Uwiteka uguhamagara mu izina ryawe, ari jyewe Mana ya Isirayeli.
Сравни
Разгледайте Yesaya 45:3
2
Yesaya 45:2
Nzakujya imbere ahataringaniye mparinganize, nzamenagura inzugi z'imiringa, n'ibihindizo by'ibyuma nzabicamo kabiri.
Разгледайте Yesaya 45:2
3
Yesaya 45:5-6
“Ni jye Uwiteka nta wundi, nta yindi mana ibaho itari jye. Nzagukenyeza nubwo utigeze kumenya, kugira ngo uhereye iburasirazuba ukageza iburengerazuba bamenye ko ari nta yindi iriho itari jye. Ni jye Uwiteka nta wundi ubaho.
Разгледайте Yesaya 45:5-6
4
Yesaya 45:7
Ni jye urema umucyo n'umwijima, nkazana amahoro n'amakuba. Jye Uwiteka ni jye ukora ibyo byose.
Разгледайте Yesaya 45:7
5
Yesaya 45:22
“Nimumpugukire mukizwe, mwa bari ku mpera z'isi mwese mwe, kuko ari jye Mana nta yindi ibaho.
Разгледайте Yesaya 45:22
6
Yesaya 45:1
Ibi ni byo Uwiteka abwira Kuro, uwo yimikishije amavuta ati “Ni we mfashe ukuboko kw'iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye, kandi nzakenyuruza abami kugira ngo mukingurire inzugi, kandi n'amarembo ntazugarirwa.
Разгледайте Yesaya 45:1
7
Yesaya 45:23
Ndirahiye, ijambo rivuye mu kanwa kanjye ni ryo jambo rikiranuka ritazavuguruzwa, yuko amavi yose azampfukamira, indimi zose zikaba ari jye zirahira.
Разгледайте Yesaya 45:23
8
Yesaya 45:4
Ku bw'umugaragu wanjye Yakobo, Isirayeli natoranije, nguhamagaye mu izina ryawe nguhimbye izina, nubwo utigeze kumenya.
Разгледайте Yesaya 45:4