Ibyahisuwe 16

16
Ibyago by'imperuka bitera
1Numva ijwi rirenga rivugira muri rwa rusengero, ribwira abo bamarayika barindwi riti “Nimugende musuke mu isi izo nzabya ndwi z'umujinya w'Imana.”
2 # Kuva 9.10 Uwa mbere aragenda asuka urwabya rwe mu isi, abantu bafite ikimenyetso cya ya nyamaswa bakaramya igishushanyo cyayo bafatwa n'ibisebe bikomeye bibi.
3Uwa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja ihinduka amaraso nk'ay'intumbi, ikintu cyose cyo mu nyanja gifite ubugingo kirapfa.
4 # Kuva 7.17-21; Zab 78.44 Uwa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi n'imigezi n'amasoko, na byo bihinduka amaraso. 5Numva marayika w'amazi avuga ati “Wa Wera we, uriho kandi wahozeho kandi uzahoraho, uri umukiranutsi kuko uku ari ko wabitegetse. 6Bavushije amaraso y'abera n'ay'abahanuzi, nawe ubahaye amaraso ngo abe ari yo banywa, ni byo bibakwiriye.” 7Numva igicaniro kivuga kiti “Yee Mwami Imana Ishoborabyose, amateka yawe ni ay'ukuri no gukiranuka.”
8Nuko marayika wa kane asuka urwabya rwe mu zuba, rihabwa kokesha abantu umuriro. 9Abantu botswa n'icyokere cyinshi, batuka izina ry'Imana ishobora kubateza ibyo byago, ntibīhana ngo bayihimbaze.
10 # Kuva 10.21 Marayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe y'ubwami ya ya nyamaswa. Ubwami bwayo bucura umwijima, kuribwa gutuma bahekenya indimi zabo, 11kandi kuribwa kwabo n'ibisebe byabo bituma batuka Imana nyir'ijuru, ntibīhana imirimo yabo.
12 # Yes 11.15 Marayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi runini Ufurate. Amazi yarwo akamira kugira ngo inzira y'abami baturuka iburasirazuba yitegurwe. 13Nuko mbona mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka ya nyamaswa, no mu kanwa ka wa muhanuzi w'ibinyoma, havamwo imyuka itatu mibi isa n'ibikeri, 14kuko ari yo myuka y'abadayimoni, ikora ibitangaza igasanga abami bo mu isi yose, ngo ibahururize kujya mu ntambara yo ku munsi ukomeye w'Imana Ishoborabyose.
15 # Mat 24.43-44; Luka 12.39-40; Ibyah 3.3 (Dore nzaza nk'umujura. Hahirwa uba maso akarinda imyenda ye, kugira ngo atagenda yambaye ubusa bakareba isoni z'ubwambure bwe.)
16 # 2 Abami 23.29; Zek 12.11 Ibateraniriza ahantu mu Ruheburayo hitwa Harimagedoni.
17Marayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere. Ijwi rirenga rivugira mu rusengero kuri ya ntebe riti “Birarangiye!” 18#Ibyah 8.5; 11.13,19 Habaho imirabyo n'amajwi no guhinda kw'inkuba, habaho n'igishyitsi cyinshi, igishyitsi gikomeye gityo nticyigeze kubaho uhereye aho abantu babereye mu isi. 19#Yes 51.17 Wa mudugudu ukomeye ugabanywamo gatatu, imidugudu y'abanyamahanga iragwa. Babuloni ikomeye yibukwa imbere y'Imana, ngo ihabwe agacuma k'inzoga, ari yo nkazi y'umujinya wayo. 20#Ibyah 6.14 Ibirwa byose birahunga kandi imisozi ntiyaboneka. 21#Kuva 9.23; Ibyah 11.19 Urubura rukomeye rumanukira abantu ruvuye mu ijuru, ibuye ryarwo rimwe riremera nk'italanto.#italanto ni urugero rw'uburemere rugiye guhwana n'ibiro 25. Icyo cyago cy'urubura gituma abantu batuka Imana, kuko icyago cyarwo gikomeye cyane.

Šiuo metu pasirinkta:

Ibyahisuwe 16: BYSB

Paryškinti

Kopijuoti

Palyginti

Dalintis

None

Norite, kad paryškinimai būtų įrašyti visuose jūsų įrenginiuose? Prisijunkite arba registruokitės