Logo YouVersion
Îcone de recherche

Matayo 27

27
Yezu ajyanwa kwa Pilato
(Mk 15.1–2; Lk 22.66—23.1; Yh 18.28)
1Igitondo gitangaje, abatware b’abaherezabitambo bose n’abakuru b’umuryango bajya inama yo kwicisha Yezu. 2Bamaze kumuboha baramushorera, bamushyira Pilato#27.2 Pilato: Ponsiyo Pilato yari Umunyaroma wategekeraga Umwami w’i Roma muri Yudeya, kuva mu mwaka wa 26 kugeza mu wa 36. Ni we wenyine wari ufite ububasha bwo gutanga umuntu ngo apfe. wari Umutware mukuru w’igihugu.
Urupfu rwa Yuda
3Nuko Yuda wari wamugambaniye abonye ko bamuciriye urubanza rwo gupfa, yumva yigaye maze agarurira abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bya biceri mirongo itatu bya feza, arababwira ati 4«Nacumuye, ngambanira amaraso y’umuntu w’umwere.» Baramusubiza, bati «Bidutwaye iki? Ni wowe uzigorerwa!» 5Nuko bya biceri abijugunya imbere y’Ingoro, ava aho, ajya kwimanika. 6Abatware b’abaherezabitambo bafata bya biceri, baravugana bati «Ntibikwiye ko bishyirwa hamwe n’amaturo yandi, kuko byaguzwe amaraso y’umuntu.» 7Nuko, bamaze kujya inama, babigura umurima w’umubumbyi, ngo bajye bahahamba abagenzi. 8Ni cyo gituma uwo murima witwa «umurima w’amaraso», kugeza na n’ubu. 9Nuko huzuzwa ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze, ati «Bakiriye ibiceri mirongo itatu bya feza, ari byo kiguzi cy’uwagurishijwe n’abana ba Israheli, 10kandi babitanga ku murima w’umubumbyi, nk’uko Nyagasani yabintegetse.»#27.10 yabintegetse: reba Yeremiya 32.6–15 na Zakariya 11.12–13.
Yezu imbere ya Pilato
(Mk 15.2–15; Lk 23.2–5, 13–25; Yh 18.28—19.16)
11Yezu ajyanwa imbere y’umutware mukuru w’igihugu. Umutware aramubaza ati «Ni wowe Mwami w’Abayahudi?» Yezu aravuga ati «Urabyivugiye.» 12Abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bamurega byinshi, ariko we ntagire icyo asubiza. 13Nuko Pilato aramubaza ati «Ntiwumva ibyo byose bagushinja?» 14Nuko ntiyagira ijambo na rimwe amusubiza, umutware biramutangaza cyane. 15Buri munsi mukuru Umutware yari yaramenyereye kurekurira rubanda imfungwa imwe bishakiye. 16Ubwo hari imfungwa y’igihangange yitwaga Barabasi. 17Pilato abwira rubanda rwakoranye ati «Uwo mushaka ko mbarekurira ni nde, Barabasi cyangwa Yezu bita Kristu?» 18Nyamara yari azi ko bamutanze babitewe n’ishyari.
19Mu gihe yari yicaye mu rukiko aca urubanza, umugore we amutumaho, ati «Uramenye ntiwivange mu by’uwo muntu w’intungane, dore naraye ndose byinshi byambabaje bitewe na we.» 20Ariko abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bemeza rubanda ko basaba Barabasi, naho Yezu bakamwicisha. 21Nuko rero Umutware yongera kubabaza ati «Muri abo bombi uwo mushaka ko mbarekurira ni uwuhe?» Baramusubiza bati «Barabasi !» 22Pilato arababwira ati «Naho se Yezu bita Kristu, mugenze nte?» Bose barasubiza bati «Nabambwe ku musaraba!» 23We, ati «Ikibi se yakoze ni ikihe?» Ariko barushaho gusakuza, bati «Nabambwe ku musaraba!»
24Nuko Pilato abonye ko nta cyo byunguye, ahubwo ko urusaku rurushaho kwiyongera, afata amazi akarabira#27.24 akarabira: bwari uburyo bwo kongera guhamya akomeje ibyo yavugaga «Ndi umwere w’ayo maraso.» imbere ya rubanda, avuga ati «Ndi umwere w’ayo maraso, muzigorerwe.» 25Rubanda rwose rurasubiza ruti «Amaraso ye araduhame, twe n’abana bacu.» 26Nuko abarekurira Barabasi; naho Yezu, amaze kumukubitisha ibiboko, aramubegurira ngo abambwe ku musaraba.
Yezu atamirizwa amahwa
(Mk 15.16–20; Lk 23.11; Yh 19.2–3)
27Nuko abasirikare b’Umutware mukuru bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ye, bamukoranyirizaho igombaniro ryose. 28Baramwambura, bamwambika igishura gitukura, 29hanyuma baboha ikamba ry’amahwa, barimutamiriza mu mutwe, bamufatisha n’urubingo mu kiganza cy’iburyo. Bagatera ivi imbere ye, bakamushungera bavuga bati «Urakarama, Mwami w’Abayahudi!» 30Nuko bakamuvunderezaho amacandwe, bagafata rwa rubingo bakarumukubita mu mutwe. 31Bamaze kumukwena, bamwambura igishura, bamwambika imyambaro ye, maze bamujyana kumubamba ku musaraba.
Ibambwa rya Yezu
(Mk 15.21–32; Lk 23.26–43; Yh 19.16–24)
32Basohotse bahura n’Umunyasireni witwa Simoni, bamuhatira gutwara umusaraba wa Yezu. 33Bageze ahantu hitwa Gologota, bikavuga ku Kibihanga#27.33 ku Kigihanga: ni urutare cyangwa se agasozi k’akanunga kajya kumera nk’igihanga cy’umuntu., 34bamuha divayi ivanze n’indurwe#27.34 ivanze n’indurwe: yari divayi bavangaga n’imibavu, bakayiha abagiye kwicwa kugira ngo ibajunjike boye kubabara cyane. Yezu yanze kuyinywa kuko yari agiye kubabara ku bushake bwe. ngo anywe; asomyeho yanga kuyinywa. 35Bamaze kumubamba ku musaraba bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo. 36Nuko bicara aho baramurinda. 37Hejuru y’umutwe we bahashyira urubaho rwanditseho icyo azize, ngo «Uyu ni Yezu Umwami w’Abayahudi.» 38Icyo gihe hari ibisambo bibiri byari bibambanywe na we, kimwe iburyo, ikindi ibumoso.
39Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe, 40bavuga bati «Wowe usenya Ingoro y’Imana, ukongera kuyubaka mu minsi itatu, ikize ubwawe niba uri Umwana w’Imana, maze umanuke ku musaraba!» 41Abatware b’abaherezabitambo na bo bakamuseka, n’abigishamategeko, n’abakuru b’umuryango, bati 42«Yakijije abandi, none ntashoboye kwikiza ubwe! Harya ngo ni Umwami wa Israheli, ngaho namanuke ku musaraba tumwemere! 43Yiringiye Imana; nimukize rero ubu niba imukunze! Kuko yavuze ati ’Ndi Umwana w’Imana.’» 44N’abambuzi babambanywe na we bakamukwena batyo.
Urupfu rwa Yezu
(Mk 15.33–39; Lk 23.44–48; Yh 19.28–30)
45Kuva ku isaha ya gatandatu kugeza ku isaha ya cyenda hacura umwijima ku isi yose. 46Ahagana ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye, ati «Eli, Eli, lama sabaktani?» Bivuga ngo «Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki#27.46 untererana ni iki? mu bubabare bwe, Yezu arasenga avuga Zaburi ya 22.2.47Bamwe mu bari aho bamwumvise, baravuga bati «Aratabaza Eliya!» 48Ako kanya umwe muri bo yiruka ajya gufata icyangwe, akivika muri divayi irura#27.48 divayi irura: umusirikare yafashwe n’impuhwe ajya kuzanira Yezu ikinyobwa abasirikare b’Abanyaroma banywaga kuri iyo ngoma., maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe. 49Ariko abandi baramubwira bati «Reka turebe niba Eliya aza kumukiza!» 50Yezu yongera kurangurura ijwi cyane, nuko araca.
51Ni bwo umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyutsemo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi; isi ihinda umushyitsi, ibitare biriyasa. 52Imva zirakinguka, n’imibiri y’abatagatifu benshi bapfuye irazuka. 53Yezu amaze kuzuka, na bo bava mu mva zabo, bajya mu Murwa Mutagatifu, maze babonekera abantu benshi. 54Umutegeka hamwe n’abasirikare be barindanaga Yezu, babonye umutingito w’isi n’ibyari bibaye, bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati «Uyu koko yari Umwana w’Imana!»
Ihambwa rya Yezu
(Mk 15.40–47; Lk 23.49–56; Yh 19.38–42)
55Aho hari abagore benshi bareberaga kure; abo ni abari barakurikiye Yezu kuva mu Galileya bamukorera. 56Barimo Mariya Madalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu, na nyina wa bene Zebedeyi.
57Bugorobye, haza umuntu w’umukire w’i Arimatiya, witwa Yozefu, na we akaba yari umwigishwa wa Yezu. 58Asanga Pilato, amusaba umurambo wa Yezu. Nuko Pilato ategeka ko bawumuha. 59Yozefu ajyana umurambo wa Yezu, awuhambira mu mwenda utanduye; 60maze awurambika mu mva nshya yari yaricukuriye mu rutare, hanyuma akingisha ibuye rinini umuryango w’imva, aragenda. 61Aho hari Mariya Madalena na Mariya wundi bicaye imbere y’imva.
Abarinzi b’imva
62Umunsi w’umwiteguro w’isabato urangiye, bukeye bwawo, abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi bateranira kwa Pilato, 63baramubwira bati «Mutegetsi, twibutse ko wa munyakinyoma akiriho yavuze ati ’Nzazuka iminsi itatu ishize!’ 64Nuko rero, tegeka ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, hato abigishwa be bataza kumwiba, bakabwira rubanda bati ’Yazutse mu bapfuye!’ maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.» 65Pilato arabasubiza ati «Dore abarinzi; nimugende, murinde imva uko mubyumva.» 66Nuko rero baragenda, badanangira imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye, maze bahasiga abazamu.

Sélection en cours:

Matayo 27: KBNT

Surbrillance

Partager

Copier

None

Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi

YouVersion utilise des cookies pour personnaliser votre expérience. En utilisant notre site Web, vous acceptez l'utilisation des cookies comme décrit dans notre Politique de confidentialité