Logo YouVersion
Îcone de recherche

Matayo 26

26
Yezu bamugambanira
(Mk 14.1–2; Lk 22.1–2; Yh 11.47–53)
1Yezu arangije izo nyigisho zose, abwira abigishwa be, ati 2«Muzi ko Pasika izaba mu minsi ibiri, maze Umwana w’umuntu agatangwa kugira ngo abambwe ku musaraba.»
3Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bakoranira mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru witwaga Kayifa, 4kugira ngo bajye inama yo gufata Yezu ku mayeri, maze bamwice. 5Icyakora baravugaga bati «Ntibizabe ku munsi mukuru, ejo rubanda rudatera imidugararo.»
Yezu asigirwa i Betaniya
(Mk 14.3–9; Yh 12.1–8)
6Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe#26.6 Simoni umubembe: yari yarakize ibibembe wenda abikijijwe na Yezu; hanyuma bakomeza kumwita umubembe, kuko yari yarabirwaye., 7umugore aza amusanga, afite urweso rwuzuye umubavu umininnye, awusuka ku mutwe wa Yezu, igihe yari ku meza afungura. 8Abigishwa babibonye, bararakara bati «Bimaze iki gupfusha ubusa bene ako kageni? 9Uwo mubavu wari kugurwa byinshi bigahabwa abakene!» 10Yezu arababwira ati «Uwo mugore muramutonganyiriza iki? Dore ibyo amaze kungirira ni byiza. 11Abakene muzabahorana iteka, ariko jye ntimuzamporana iteka. 12Kuba asize uyu mubavu umubiri wanjye, abigize ateganya ihambwa ryanjye. 13Ndababwira ukuri: aho iyi Nkuru Nziza izamamazwa hose, ku isi yose, bazajya bavuga n’ibyo amaze gukora, bamwibuke.»
Ubugambanyi bwa Yuda
(Mk 14.10–11; Lk 22.3–6)
14Nuko umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyoti, asanga abatware b’abaherezabitambo, 15arababwira ati «Murampa iki, nanjye nkamubagabiza?» Bamubarira ibiceri mirongo itatu bya feza#26.15 ibiceri 30 bya feza: cyari ikiguzi cy’umucakara cyemejwe n’itegeko. (Iyim 21.32).. 16Kuva icyo gihe atangira gushaka uburyo buboneye bwo kumutanga.
Itegura rya Pasika
(Mk 14.12–16; Lk 22.7–13)
17Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye#26.17 imigati idasembuye: wari umunsi mukuru w’Abayahudi wamaraga icyumweru cyose, bakawuhimbariza rimwe n’umunsi mukuru wa Pasika (reba Iyim 12.15–20; 13.3–10)., abigishwa baza kubaza Yezu, bati «Aho ushaka ko tugutegurira ibyo kurya Pasika#26.17 kurya Pasika: reba Iyimukamisiri 12.1–14; 12.21–28; 12.43–50). ni he?» 18Ati «Nimujye mu murwa kwa kanaka, mumubwire muti ’Umwigisha agutumyeho ngo: Igihe cyanjye kiregereje, ndashaka kurira Pasika iwawe ndi kumwe n’abigishwa banjye.’» 19Abigishwa babigenza uko Yezu yabategetse, maze bategura ibya Pasika.
Yezu amenyesha ubugambanyi bwa Yuda
(Mk 14.17–21; Lk 22.14; Yh 13.21–30)
20Bugorobye, Yezu ajya ku meza hamwe na ba Cumi na babiri. 21Nuko rero igihe bafungura, aravuga ati «Ndababwira ukuri: umwe muri mwe agiye kungambanira.» 22Birabababaza cyane, batangira kumubaza umwe umwe, bati «Mbese yaba ari jye, Nyagasani?» 23Arabasubiza ati «Uwo duhurije intoki ku mbehe#26.23 ku mbehe: bivuga uwo dusangira, umuntu tubana, uri mu bo dushyikirana., ni we ugiye kungambanira! 24Koko Umwana w’umuntu aragiye nk’uko Ibyanditswe bimuvuga! Ariko rero hagowe uwo muntu wemeye kugambanira Umwana w’umuntu; icyari kuba cyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse!» 25Yuda umugambanyi na we aramubaza, ati «Aho ntiyaba jye, Mwigisha?» Yezu ati «Urabyivugiye!»
Yezu arema Ukaristiya
(Mk 14.22–25; Lk 22.15–20)
26Nuko bafungura, Yezu afata umugati; amaze gushimira Imana, arawumanyura, awuhereza abigishwa be, ati «Nimwakire, murye: iki ni umubiri wanjye.» 27Arongera afata n’inkongoro, arashimira, arabahereza, ati «Nimunyweho mwese, 28kuko iki ari amaraso yanjye, ay’Isezerano, agiye kumenerwa benshi ngo bababarirwe ibyaha#26.28 bababarirwe ibyaha: Musa ashinga Isezerano rya kera kuri Sinayi, yishe ikimasa, amaraso yacyo ayatera rubanda. Yezu we agiye gushinga Isezerano Rishya amena amaraso ye ku musaraba.. 29Ndabibabwiye, sinzongera kunywa ukundi ku mbuto y’umuzabibu kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya hamwe namwe mu Ngoma ya Data.»
Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane
(Mk 14.26–31; Lk 22.33–34)
30Bamaze kuririmba zaburi#26.30 kuririmba zaburi: ni zaburi ya 113 kugeza ku ya 118 baririmbaga isangira rya Pasika rirangiye., barasohoka bagana ku musozi w’Imizeti. 31Nuko Yezu arababwira ati «Iri joro, ibigiye kumbaho biratuma mwese muhungabana, kuko handitse ngo ’Nzakubita umushumba, maze umukumbi w’intama utatane.’#26.31 umukumbi . . . utatane: reba Zakariya 13.7. 32Ariko nimara kuzuka, nzabatanga mu Galileya.» 33Petero asubiza, amubwira ati «N’aho bose bahungabana kubera wowe, jyewe sinzigera mpungabana!» 34Yezu aramubwira ati «Ndakubwira ukuri: iri joro, isake itarabika, uranyihakana gatatu.» 35Petero aramusubiza ati «N’aho nagomba gupfana nawe, sinzakwihakana!» Abigishwa bose bavuga batyo.
Yezu asengera i Getsemani
(Mk 14.32–42; Lk 22.40–46)
36Nuko Yezu ajyana na bo ahantu hitwa Getsemani maze abwira abigishwa be, ati «Nimube mwicaye aha, umwanya ngiye hariya gusenga.» 37Ajyana na Petero na bene Zebedeyi bombi, atangira kugira agahinda n’ishavu. 38Nuko arababwira ati «Umutima wanjye urashavuye byo gupfa; nimugume aha, kandi mube maso hamwe nanjye.» 39Hanyuma yigira imbere gato, agwa yubitse amaso, asenga agira ati «Data, niba bishoboka, iyi nkongoro#26.39 iyi nkongoro: ni inkongoro y’ububabare n’urupfu rwa Yezu rwari rwegereje (reba 20.22 n’igisobanuro cyaho). Yezu arumva afite ubwoba bw’umuntu uzi neza ko urupfu rwe rwegereje, ariko byose abyemera nk’uko Se abishaka. ice kure yanjye! Nyamara ntibibe uko jye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka!» 40Agaruka ku bigishwa be, maze asanga basinziriye; nuko abwira Petero ati «Ni ibyo byawe, ntiwashoboye kuba maso hamwe nanjye isaha imwe? 41Nimube maso kandi mwambaze, kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko: umutima w’umuntu uharanira ibyiza, naho umubiri wo ugira intege nke.» 42Arongera ajya kwambaza ubwa kabiri, ati «Data, niba iyi nkongoro idashobora guhita ntayinyoyeho, icyo ushaka nigikorwe!» 43Hanyuma agarutse, asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe. 44Arabihorera, maze yongera kujya kwambaza ubwa gatatu, asubira muri ya magambo. 45Hanyuma asanga abigishwa be, arababwira ati «Noneho nimusinzire, muruhuke! Dore isaha irageze, Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha. 46Nimuhaguruke, tugende! Dore untanga ari hafi.»
Ifatwa rya Yezu
(Mk 14.43–52; Lk 22.47–53; Yh 18.2–11)
47Akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba Cumi na babiri atunguka aherekejwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’ibibando, boherejwe n’abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango. 48Umugambanyi yari yabahaye iki kimenyetso, ati «Uwo nza guhobera nkamusoma, araba ari we, mumufate.» 49Maze ako kanya yegera Yezu, ati «Ndakuramutsa, Mwigisha», nuko aramusoma. 50Naho Yezu aramubwira ati «Ncuti, kora icyakuzanye!» Nuko baratambuka, basingira Yezu, baramufata. 51Ni bwo umwe mu bari kumwe na Yezu akuye inkota ye, ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi. 52Nuko Yezu aramubwira ati «Subiza inkota yawe mu rwubati, kuko abarwanisha inkota bose bazicishwa inkota.
53Ubona ko ntashobora gutabaza Data akampa muri aka kanya imitwe irenze cumi n’ibiri y’abamalayika? 54Ariko se Ibyanditswe#26.54 Ibyanditswe: Bibiliya yemeza ko akenshi abahanuzi b’ukuri b’Imana batotezwa ndetse bakicwa. Igitabo cya Izayi kitubwira ku buryo bw’umwihariko, imibabaro y’uwo yita «Umugaragu w’Imana» (52.13—53.12). ko ari uko bigomba kumera byazarangira bite?» 55Ubwo nyine Yezu abwira rubanda, ati «Mwaje n’inkota n’ibibando kumfata nk’aho ndi igisambo! Nyamara buri munsi nari nicaye mu Ngoro y'Imana nigisha, ntimwamfata. 56Ariko ibyo byose byabereye kugira ngo ibyanditswe n’Abahanuzi byuzuzwe.» Nuko abigishwa baramutererana, bose barahunga.
Yezu imbere y’Inama Nkuru
(Mk 14.53–65; Lk 22.54–55, 63–71; Yh 18.12–18)
57Abari bafashe Yezu bamujyana kwa Kayifa, umuherezabitambo mukuru, aho abigishamategeko n’abakuru b’umuryango bari bateraniye. 58Petero yari yamukurikiye yitaruye kugera ku ngoro y’umuherezabitambo mukuru, arinjira yicarana n’abagaragu bo mu rugo, ashaka kumenya amaherezo. 59Abatware b’abaherezabitambo n’Inama Nkuru yose bashakaga ibyo bahimbira Yezu ngo bamwicishe. 60Ariko ntibabibona, n’ubwo abashinjabinyoma baje ari benshi. Nyuma haza babiri, 61bati «Uyu muntu yaravuze, ati ’Nshobora gusenya Ingoro y’Imana maze nkongera kuyubaka mu minsi itatu#26.61 mu minsi itatu: baramurega ibinyoma; Yezu yari yarabamenyesheje ko Ingoro izasenywa (24.2) ariko atari we uyishenye. Reba no muri Yohani 2.19–22 aho avuga ati «N’aho mwasenya iyi Ngoro (y’umubiri wanjye mukanyica), mu minsi itatu nakongera nkayubaka (Imana yanzura)..’» 62Nuko umuherezabitambo mukuru arahaguruka, aramubwira ati «Ko nta cyo usubiza ku byo bakurega?» 63Ariko Yezu aricecekera. Umuherezabitambo mukuru aramubwira ati «Nkurahije Imana ihoraho, ngo utubwire niba uri Kristu, Umwana w’Imana.» 64Yezu aramusubiza ati «Wabyivugiye. Byongeye kandi, nkwerurire, kuva ubu muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’Ushoborabyose, kandi aje ku bicu byo mu kirere.»#26.64 byo mu kirere: nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli 7.13. 65Nuko umuherezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye, ati «Atutse Imana! Abagabo bandi turacyabakeneyeho iki? Dore noneho mwiyumviye ko atutse Imana! 66Murabibona mute?» Baramusubiza bati «Akwiye urupfu!» 67Nuko bamucira mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi, 68bavuga bati «Umva ko uri Kristu, ngaho duhanurire! Ni nde ugukubise?»
Petero yihakana Yezu
(Mk 14.66–72; Lk 22.56–62; Yh 18.25–27)
69Naho ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umuja aregera, aramubwira ati «Nawe wari kumwe na Yezu Umunyagalileya.» 70Ariko we ahakanira imbere ya bose, ati «Sinumva icyo ushaka kuvuga.» 71Igihe yerekeye ku irembo, undi muja aramubona, abwira abantu bari aho, ati «Uyu yari kumwe na Yezu Umunyanazareti.» 72Nuko yongera kubihakanisha indahiro, ati «Sinzi uwo muntu!» 73Bimaze akanya, abari aho baregera, babwira Petero, bati «Koko nawe uri uwabo! N’imvugo yawe irakugaragaza#26.73 irakugaragaza: imvugo ya Petero yatumye bamenya ko Petero ari Umunyagalileya kimwe na Yezu.74Noneho atangira gutukana no gucurikiranya indahiro, ati «Uwo muntu, nta bwo muzi!» Ako kanya isake irabika. 75Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye, ati «Isake itarabika, uraba unyihakanye gatatu.» Nuko, arasohoka, arirana ishavu.

Sélection en cours:

Matayo 26: KBNT

Surbrillance

Partager

Copier

None

Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi

YouVersion utilise des cookies pour personnaliser votre expérience. En utilisant notre site Web, vous acceptez l'utilisation des cookies comme décrit dans notre Politique de confidentialité