Logo YouVersion
Îcone de recherche

Matayo 24

24
Yezu ahanura ko Ingoro y'Imana izasenywa
(Mk 13.1–4; Lk 21.5–7)
1Nuko Yezu ava mu Ngoro y'Imana, aragenda. Abigishwa be baramwegera, bamuratira uburyo iyo Ngoro yubakitse. 2Ariko arabasubiza, ati «Ntimubona ibi byose? Ndababwira ukuri, hano nta buye rizasigara rigeretse ku rindi ridashenywe.» 3Nuko amaze kwicara ku musozi w’Imizeti, abigishwa be baraza baramwegera, baramubaza biherereye, bati «Tubwire igihe ibyo bizabera#24.3 igihe ibyo bizabera: abigishwa barabaza Yezu ibintu bibiri icyarimwe. Baramubaza igihe Yeruzalemu izasenyerwa, n’ikizabamenyesha ihindukira rye mu gihe cy’ishira ry’isi. Mu kubasubiza, Yezu abanza kubabwira ibyerekeye isenywa rya Yeruzalemu (24.4–25); hanyuma ababwira iby’ishira ry’isi, n’ihindukira rye, n’urubanza rwa nyuma. Ariko biraruhije kumva neza amwe n’amwe mu magambo ya Yezu kuko mu kuyasubiramo, hari ubwo abigishwa be bagiye bayavangavanga., n’ikizaba ikimenyetso cy’ukuza kwawe n’icy’iherezo ry’isi.»
Ibimenyetso bizabanziriza ayo makuba
(Mk 13.5–13; Lk 21.8–19)
4Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya! 5Kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye, bavuga ngo ’Ni jyewe Kristu’, maze bakayobya benshi. 6Muzumva bavuga intambara, mwumve n’impuha zayo. Ariko ntimuzakuke umutima, kuko bigomba kuba; nyamara si byo herezo. 7Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. Hirya no hino hazatera inzara n’imitingito y’isi. 8Ibyo byose bizamera nk’intangiriro y’ububabare bw’umugore wenda kubyara. 9Ubwo bazabagabiza ababababaza, bakanabica; muzangwa n’amahanga yose kubera izina ryanjye. 10Benshi bazaboneraho ibibagusha, maze bazasubiranemo bangane. 11Hazaduka n’abahanurabinyoma batabarika, maze bayobye abantu benshi. 12Urukundo ruzacogora muri benshi kubera ko ubugome buzaba bwiganje. 13Ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka. 14Iyi Nkuru Nziza y’Ingoma izamamazwe ku isi yose, kugira ngo ibere gihamya amahanga yose. Ubwo ni ho iherezo rizagera.
Amagorwa ya Yeruzalemu
(Mk 13.14–23; Lk 21.20–24)
15Nuko rero nimubona ’rya shyano ry’icyorezo’ ryavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli#24.15 Daniyeli: mu gitabo cya Daniyeli bavugamo urutambiro rw’ibigirwamana rwubatswe mu Ngoro y’i Yeruzalemu mu gihe cye (reba 1 Mak 1.54). Ibihanurwa hano ni uko ingabo z’Abanyaroma zizakwira mu Ngoro y’Imana, zikayihumanya, zikayisenya, (mu mwaka wa 70). rihagaze ahantu hatagatifu — usoma abyumve neza! — 16icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. 17Uzaba ari hejuru y’inzu, ntazururuke ngo hari icyo agiye gufata mu nzu ye. 18Kandi uzaba ari mu murima, ntazahindukire ngo ajye gufata umwitero we! 19Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa, muri iyo minsi! 20Nimusabe kugira ngo ihunga ryanyu ritazaba mu itumba cyangwa ku munsi w’isabato. 21Nuko rero hazaba amagorwa akomeye atigeze aboneka kuva aho isi yatangiriye kugeza kuri uyu munsi, kandi adateze kuzaboneka ukundi. 22Ndetse iyo minsi iyo itagerurwa, nta kizima cyajyaga kurokoka; ariko iyo minsi izagerurwa bigiriwe abatowe. 23Nuko rero nihagira ubabwira ati ’Dore Kristu ari hano’, cyangwa ’ari hariya’, ntimuzabyemere. 24Koko hazaduka abiyita Kristu, haze n’abahanuzi b’ibinyoma; bazerekana ibimenyetso bikomeye, bakore n’ibitangaza, byayobya ndetse n’abatowe bibaye ibishoboka. 25Dore ndababuriye hakiri kare.
Amaza y’Umwana w’umuntu
(Mk 13.24–31; Lk 17.23–24)
26Nibababwira ngo ’Nguriya mu butayu’, ntimuzajyeyo; bati ’Nguriya ari mu nzu’, ntimuzabyemere. 27Uko umurabyo urabiriza mu burasirazuba ukabonekera mu burengerazuba, ni ko ukuza k’Umwana w’umuntu kuzamera. 28Aho intumbi izaba iri hose, ni ho inkongoro zizakoranira.
29Bidatinze, nyuma y’iyo minsi y’amagorwa, izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, inyenyeri zizahanuka ku ijuru, maze ibikomeye byo mu ijuru bihungabane. 30Ubwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu#24.30 ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu: bamwe na bamwe bakeka ko icyo kimenyetso ari umusaraba wa Yezu. Ariko abandi benshi bakeka ko ari Umwana w’umuntu ubwe uzaza mu ikuzo ryinshi, maze agakoranyiriza hamwe amahanga yose. kizaboneka mu ijuru, n’amoko yose y’isi azacure imiborogo, maze azabone Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu kirere afite ububasha n’ikuzo ryinshi. 31Nuko azatume abamalayika be bavuze ihembe riranguruye, bakoranye abo yatoye mu byerekezo bine by’isi, kuva aho ijuru ritangirira kugeza aho riherera.
32Nimurebere ku giti cy’umutini. Iyo amashami yacyo atoshye, n’amababi akamera, mumenya ko igihe cy’imbuto cyegereje. 33Namwe, nimubona ibyo byose bibaye, muzamenye ko Umwana w’umuntu ari hafi, ko yageze ku irembo. 34Ndababwira ukuri: iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye#24.34 byose bitabaye: nanone baravuga ibyerekeye isenywa rya Yeruzalemu..
Murabe maso
(Mk 13.31–37; Lk 17.20–35)
35Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira. 36Naho umunsi n’isaha ibyo bizabera nta we ubizi, ari abamalayika bo mu ijuru, ari Mwana#24.36 ari Mwana: Yezu yahawe na Se kumenya ibyerekeye umurimo we wo kudukiza, ariko hari ingingo zimwe na zimwe z’umugambi w’Imana zitamuhishuriwe, nk’uko na we abihamya yeruye., keretse Data wenyine. 37Mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu bizamera nko mu minsi ya Nowa. 38Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga kandi baranywaga, bashakaga abagore cyangwa abagabo, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu bwato, 39nuko abantu ntibagira icyo bamenya, kugera igihe umwuzure uziye ukabahitana bose. Nguko uko bizamera mu gihe cy’ukuza k’Umwana w’umuntu. 40Mu bagabo babiri bazaba bari mu mirima, umwe azatwarwa undi asigare; 41mu bagore babiri bazaba basya, umwe azatwarwa undi asigare. 42Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho. 43Murabizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe cy’ijoro umujura azaziraho, yabaye maso maze ntareke bamupfumurira inzu. 44Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.
Umugani w’umugaragu w’indahemuka
(Lk 12.42–46)
45Mubirebye, ni nde mugaragu w’indahemuka kandi uzi ubwenge, atari uwo shebuja yemeye gushinga abo mu rugo rwe, kugira ngo ajye abaha igaburo ryabo ku gihe gikwiye? 46Hahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo! 47Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. 48Naho niba ari umugaragu mubi, wibwira ati ’Databuja aratinze’, 49maze agatangira gukubita bagenzi be, akarya akanywa hamwe n’abasinzi, 50shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi, 51amwirukane, amuherereze mu gice cy’indyarya: aho azaririra kandi agahekenya amenyo.

Sélection en cours:

Matayo 24: KBNT

Surbrillance

Partager

Copier

None

Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi

YouVersion utilise des cookies pour personnaliser votre expérience. En utilisant notre site Web, vous acceptez l'utilisation des cookies comme décrit dans notre Politique de confidentialité