Baruki 5
5
1Yeruzalemu, iyambure ikanzu yawe y’ububabare n’agahinda,
ngaho ambara uburanga bw’ikuzo ry’Imana, uzabuhorane,
2itere igishura cy’ubutungane uhawe n’Imana,
utamirize mu mutwe ikamba ry’ikuzo ry’Uhoraho;
3kuko Imana ishaka kugaragariza uburanga bwawe
ibihugu byose biri mu nsi y’ijuru,
4bityo ikazakwita iri zina ritazazimangana ngo :
«Mahoro y’ubutabera na Kuzo ry’ubusabaniramana.»
5Yeruzalemu, haguruka ujye ahirengeye,
werekeze amaso mu burasirazuba : itegereze abana bawe
bakoranyijwe n’ijambo rya Nyir’ubutagatifu,
kuva mu burengerazuba kugera mu burasirazuba,
baje baririmba ko Imana yabibutse.
6Bari basohotse mu marembo yawe ku maguru,
bashushubikanyijwe n’abanzi,
none Imana ibakugaruriye mu ikuzo,
nk’abahetswe mu ngobyi ya cyami.
7Koko rero, Imana yiyemeje gusiza imisozi miremire,
kimwe n’utununga twahozeho kuva kera,
imikokwe igasibwa kugira ngo hose haringanire,
maze Israheli ikigendera umudendezo,
imurikiwe n’ikuzo ry’Imana.
8Amashyamba n’ibiti byose bihumura neza bizugamisha Israheli
mu gicucu cyabyo, ku bw’itegeko ry’Imana;
9kuko Yo ubwayo izayobora Israheli mu byishimo,
ikayiganisha mu rumuri rw’ikuzo ryayo,
ikarangwa n’imbabazi n’ubutungane bituruka nyine ku Mana.
IV. IBARUWA YA YEREMIYA#5.9 IBARUWA YA YEREMIYA: iyi baruwa ntiyanditswe na Yeremiya, wa muhanuzi w’ikirangirire, n’ubwo bayimwitirira bwose; mu by’ukuri ntituzi uwayanditse. Irasa nk’aho yaba yaranditswe nyuma bitinze, mu gihe Abayahudi bamwe bari batuye i Babiloni, hashize ibisekuruza birindwi (reba 6,2 n’igisob.). Icy’ingenzi iyi baruwa ivuga, ni ubushobozi buke bw’ibigirwamana bidashobora kuvuga, kureba, kugenda, emwe habe no kwirinda imungu cyangwa abajura. Ibyo rero si byo byarengera ababyiyambaza.
Dore inyandikomvugo y’ibaruwa Yeremiya yoherereje abo umwami w’Abanyababiloni yari agiye kujyana bunyago i Babiloni, kugira ngo abagezeho ibyo Imana yari yamutegetse kubamenyesha.
Sélection en cours:
Baruki 5: KBNT
Surbrillance
Partager
Copier
Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.