Logo YouVersion
Îcone de recherche

Matayo 9

9
Yezu akiza ikimuga
(Mk 2.1-12; Lk 5.17-26)
1Nuko Yezu yurira ubwato, arambuka ajya mu mujyi w'iwabo#mu mujyi w'iwabo: ni ukuvuga Kafarinawumu. Reba Mt 4.13; Mk 2.1 (reba K5).. 2Bamuzanira umuntu umugaye bamuhetse mu ngobyi, abonye ukwizera kwabo abwira uwo murwayi ati: “Humura mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”
3Bamwe mu bigishamategeko babyumvise baribwira bati: “Uriya muntu aratuka Imana.”
4Yezu amenya ibyo bibwira arababaza ati: “Ni iki kibateye ibyo bitekerezo bibi? 5Icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ugende’? 6Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi Umwana w'umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.”
Nuko abwira uwo muntu umugaye ati: “Byuka ufate ingobyi yawe witahire.”
7Uwo muntu arabyuka arataha. 8Aho hari imbaga y'abantu benshi babibonye barakangarana, basingiza Imana yahaye abantu ubushobozi bugeze aho.
Yezu ahamagara Matayo
(Mk 2.13-17; Lk 5.27-32)
9Nuko Yezu ahise abona umuntu witwa Matayo, yicaye ku biro by'imisoro. Aramubwira ati: “Nkurikira!” Matayo aherako arahaguruka aramukurikira.
10Igihe Yezu n'abigishwa be bari kwa Matayo bafungura, abasoresha benshi n'abandi banyabyaha baraza basangira na bo. 11Abafarizayi babibonye babaza abigishwa be bati: “Kuki umwigisha wanyu asangira n'abasoresha n'abanyabyaha?”
12Yezu abumvise arababwira ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. 13Nimugende mwige uko iri jambo risobanura, ‘Icyo mbashakaho si ibitambo, ahubwo ni uko mugira impuhwe.’ Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha.”
Ibyerekeye kwigomwa kurya
(Mk 2.18-22; Lk 5.33-39)
14Nuko abigishwa ba Yohani Mubatiza begera Yezu baramubaza bati: “Kuki twebwe n'Abafarizayi twigomwa kurya kenshi, naho abigishwa bawe ntibabikore?”
15Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe abasangwa bashobora kugira agahinda, umukwe akiri kumwe na bo? Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya.
16“Ntawe utera ikiremo gishya ku mwenda ushaje. Uwabikora, ikiremo gishya cyawukurura ukarushaho gushishimuka. 17Nta n'usuka inzoga y'umubira mu mpago z'impu#impago z'impu: Abayahudi basukaga umutobe mu mpago zikozwe mu ruhu bakawudoderamo. Iyo uruhu rwabaga rushaje umutobe ukabiriramo rwaraturikaga. zishaje. Uwabikora, impago zaturika zikangirika inzoga igasandara. Ahubwo inzoga y'umubira bayisuka mu mpago zikiri nshya, ntihagire icyangirika muri byombi.”
Yezu akiza umugore urwaye, azura n'umwana
(Mk 5.21-43; Lk 8.40-56)
18Akibabwira ayo magambo, umutware wo mu Bayahudi aramusanga, aramupfukamira aramubwira ati: “Umukobwa wanjye amaze gupfa, none ngwino umurambikeho ibiganza yongere abeho.”
19Nuko Yezu arahaguruka aramukurikira, ajyanye n'abigishwa be.
20Muri bo hari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n'ibiri. Amuturuka inyuma akora ku ncunda#ku ncunda: Abisiraheli bubahaga Imana bagiraga incunda enye ndende ziteye ku misozo y'imyitero yabo. Reba Lk 23.5; Ibar 15.37-41. z'umwitero we, 21kuko yibwiraga ati: “Ninkora ku mwitero we byonyine ndakira.”
22Nuko Yezu arahindukira, amurabutswe aramubwira ati: “Humura mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije.” Ako kanya uwo mugore arakira.
23Yezu ageze mu rugo rwa wa mutware, ahasanga abantu bavuza imyironge baririra uwapfuye, ahasanga n'imbaga y'abantu basakabaka. 24Arababwira ati: “Nimusohoke, umwana ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”
Baramuseka cyane. 25Bose bamaze guhēzwa Yezu arinjira amufata ukuboko, umukobwa arabyuka. 26Iyo nkuru ikwira muri ako karere kose.
Yezu ahumura impumyi ebyiri
27Yezu avuye aho hantu, abantu babiri b'impumyi bamukurikira batakamba bati: “Yewe Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!”
28Ageze mu rugo baramwegera, maze arababaza ati: “Muremera ko nshobora kubakiza?”
Baramusubiza bati: “Turabyemera Nyagasani.”
29Nuko abakora ku maso arababwira ati: “Bibabere uko mwizeye.”
30Nuko barahumuka. Arabihanangiriza ati: “Muririnde ntihagire ubimenya.”
31Ariko bagitirimuka aho bamwamamaza muri ako karere kose.
Yezu akiza ikiragi
32Bakiva aho, abantu bazanira Yezu ikiragi cyahanzweho. 33Yezu amenesha ingabo ya Satani, uwari ikiragi aravuga. Rubanda baratangara cyane baravuga bati: “Ntihigeze kuboneka ibintu nk'ibi mu Bisiraheli.”
34Naho Abafarizayi bo bakavuga bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa n'umutware wazo.”
Yezu agirira rubanda impuhwe
35Yezu agenda mu mijyi yose no mu byaro yigisha mu nsengero zaho, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw'ijuru, akiza n'indwara zose n'ubumuga bwose. 36Abonye iyo mbaga y'abantu abagirira impuhwe, kuko bari bashobewe kandi bananiwe, bameze nk'intama zitagira umushumba. 37Nuko abwira abigishwa be ati: “Dore imyaka yeze ari myinshi nyamara abasaruzi ni bake, 38nuko rero nimusabe Nyir'imyaka yohereze abasaruzi mu murima we.”

Sélection en cours:

Matayo 9: BIRD

Surbrillance

Partager

Copier

None

Tu souhaites voir tes moments forts enregistrés sur tous tes appareils? Inscris-toi ou connecte-toi

YouVersion utilise des cookies pour personnaliser votre expérience. En utilisant notre site Web, vous acceptez l'utilisation des cookies comme décrit dans notre Politique de confidentialité