YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 6

6
II. UKO SALOMONI YAGEZE KU BUHANGA
Abami bagomba gushakashaka ubuhanga
1Bami rero, nimwumve#6.1 nimwumve: n’aha ngaha umwanditsi aravuga nk’aho yabaye Salomoni ubwe (reba 1,1). Naho abami bose b’isi bavugwa hano, ni abagaragu b’Umusumbabyose (6.3–4). maze musobanukirwe,
nimujijukirwe, mwe abafite ububasha ku isi yose!
2Nimutege amatwi, mwebwe abategeka imbaga,
maze mukiratana ubwinshi bw’ibihugu byanyu!
3Ububasha mufite mubukesha Nyagasani,
ubutegetsi mukabuhabwa n’Umusumbabyose,
ari na we uzasuzuma ibikorwa byanyu,
agasesengura imigambi yanyu.
4Niba rero mwebwe, bagaragu b’uwo Mwami,
mutaraciye imanza mu butabera,
ntimukurikize amategeko kandi ntimurangize icyo Imana ishaka,
5izabagwa gitumo ku buryo buteye ubwoba,
kuko urubanza rukaze rugiye gucirwa abakomeye.
6Uworoheje we, agirirwa impuhwe kandi akababarirwa,
ariko abanyabubasha bo bazasuzumwa bikomeye.
7Umutegetsi wa bose ntatinya igihagararo cy’umuntu,
nta n’ubwo yita ku bukuru bwe,
kuko uworoheje kimwe n’ukomeye ari we wabaremye,
n’icyo yabageneye kikaba kimwe kuri bose;
8nyamara abanyabubasha bo, igenzurwa rikomeye rirabategereje.
9Ni mwebwe rero, bategetsi, mbwira,
kugira ngo mbigishe ubuhanga maze mureke kuyoba.
10Abazaba bitondeye gukurikiza amategeko matagatifu
bizabaha kubarirwa mu ntungane,
n’abazaba barayasobanukiwe, ababere ikiramiro.
11Nuko rero, nimugirire inyota amagambo yanjye,
muyifuze mubishyizeho umwete, bityo muzasobanukirwe.
Ubuhanga bwigaragariza ubushaka wese
12Ubuhanga burabengerana kandi ntibujya bucuyuka;
bwigaragariza ababukunda bakabwitegereza,
n’ababushakashaka bakabubona.
13Bwihishurira ababwifuza,
bugafata iya mbere mu kubiyereka.
14Uzindutse abugana ntananirwa,
abusanga bwicaye imbere y’umuryango.
15Kubuzirikana byungura ubushishozi,
n’uraye ijoro abushaka ntaba acyongeye guhagarika umutima,
16kuko ari bwo bukwira hose bwishakira ababukwiriye,
bukabakirana urugwiro aho bubasanze mu mayira,
kandi bugasabana na bo mu bitekerezo byabo.
17Intangiriro yo kumenya Ubuhanga,
ni ukugira icyifuzo cyo kujijurwa na bwo,
no kubukunda ni byo gusobanukirwa.
18Kubukunda ni ugukurikiza amategeko yabwo,
kuyakurikiza bigatanga icyemezo cy’ubudashanguka,
19kandi ubwo budashanguka bukageza bugufi y’Imana.
20Bityo rero, kugira inyota y’Ubuhanga bigeza ku bwami#6.20 bigeza ku bwami: ubwami umwanditsi atubwira hano se ni ubuhe? Mu murongo wa 18 havuzwe «ubudashanguka», naho mu wa 19 havugwa «kuba bugufi y’Imana». Nta gushidikanya rero, kugera kuri ubwo bwami ni ukugira uruhare ku bwami bw’Imana mu ijuru, bityo ukaganza iteka ryose (6.21)..
21Niba rero, mwebwe bategetsi b’igihugu,
mwishimira intebe n’inkoni bya cyami,
nimukunde Ubuhanga kugira ngo muganze iteka ryose.
Salomoni asobanura Ubuhanga icyo ari cyo
22Ariko se Ubuhanga ni iki? Bwaba se bukomoka he?
Ngiye kububamenyesha nta na kimwe mbakinze:
ndabubabwira mpereye ku nkomoko yabwo,
nshyire ahagaragara uko buteye,
sinzigera na rimwe nteshuka ku kuri,
23cyangwa ngo mbigirane ishyari rikabije,
kuko ryo ritagira aho rihurira n’Ubuhanga.
24Nyamara ubwinshi bw’abahanga buronkera isi umukiro,
n’umwami ushishoza agatuma rubanda rumererwa neza.
25Namwe rero, nimureke mbigishe bizabagirira akamaro.

Currently Selected:

Ubuhanga 6: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy