YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 7

7
Salomoni yari umuntu nk’abandi
1Nanjye ubwanjye ndi umuntu uzapfa nk’abandi,
nkomoka ku muntu wa mbere wabumbwe mu gitaka.
Umubiri wanjye wabumbabumbiwe mu nda y’umubyeyi,
2mu mezi cumi yose natangiriye kubaho mu maraso ye,
bivuye ku mbuto y’umugabo no ku byishimo byo mu kiryamo.
3Nanjye nkivuka, nahumetse umwuka twese dusangiye,
maze ngwa ku isi itwakira kimwe twese,
urusaku rwanjye rwa mbere ruba amarira, nk’ay’abandi bose,
4ndererwa ku byahi, mu mpungenge nyinshi.
5Nta mwami n’umwe wigeze atangira kubaho bitari nk’uko:
6uburyo ni bumwe gusa kuri bose
bwo gutangira no kurangiza ubuzima.
Salomoni akunda Ubuhanga
7Ni yo mpamvu nasabye ubushishozi, ndabuhabwa;
ndambaza maze umwuka w’Ubuhanga unzamo.
8Ni bwo nahisemo mbugurana inkoni n’intebe bya cyami,
nsanga ubukungu nta cyo bumaze, ubugereranyije n’Ubuhanga.
9Siniruhije mbugereranya n’ibuye ry’agaciro,
kuko zahabu y’isi yose ari nk’umusenyi ungana urwara,
naho feza ikaba nk’icyondo, uyigereranyije na bwo.
10Nabukunze kuruta ubuzima n’ubwiza bw’umubiri,
kandi nabuhisemo bundutira urumuri,
kuko icyezezi cyabwo kitagabanuka.
11Ariko kubana na bwo byanzaniye ibyiza byose icyarimwe,
bwari bucigatiye mu biganza ubukungu butagira ingano.
12Nishimiye ibyo byiza byose maze kumenya ko bigengwa n’Ubuhanga,
nyamara sinari nzi ko ari bwo bikomokaho.
13Icyo namenye nta kosa kiranganwa,
nzakimenyesha abandi nta cyo mbakinze,
nta n’icyo ngabanyije ku bukungu bwacyo,
14kuko bubereye abantu ubukungu budashira.
Ababwitabiriye bagiranye ubucuti n’Imana,
barayinogera babikesha ibyiza bivuye ku bujijuke.
Imana ni yo soko y’icyitwa ubumenyi cyose
15Icyampa ngo Imana impe kuvugana ubwenge,
no kwigiramo ibitekerezo bikwiranye n’ingabire nahawe,
kuko ari yo iyobora Ubuhanga, ikanabwiriza ababukurikirana.
16Natwe ubwacu turi mu maboko yayo kimwe n’ibyo tuvuga,
ndetse n’icyitwa ubwenge n’ubushobozi cyose.
17Nguko uko yampaye ubumenyi nyakuri bw’ibiriho,
inyigisha gusobanukirwa n’imiterere y’isi n’imibereho y’ibiyigize;
18impa kumenya intangiriro n’iherezo by’ibihe, ndetse n’aya magingo,
menya n’imigendere y’izuba n’imihindagurikire y’ibihe;
19imikurikiranire y’iminsi y’umwaka
n’umwanya w’ibinyarumuri byo mu kirere,
20kamere y’inyamaswa n’imyifatire y’ibikoko by’ishyamba,
imikorere y’ibinyabubasha n’ibitekerezo by’abantu,
amoko y’ibihingwa n’akamaro k’imizi#7.20 inyamaswa . . . ibihingwa . . . imizi: reba 1 Bami 5,13 yabyo . .
21Ibyihishe n’ibiboneka byose, narabimenye,
kuko nigishijwe n’Ubuhanga bwahanze ibintu byose.
Igisingizo cy’ubuhanga
22Koko rero, Ubuhanga bubamo umwuka w’ubwenge kandi mutagatifu,
umwe rukumbi, ubumbatira byose, ugacengera byose,
ugira ubwibakure, wihariye, ukazira ikizinga,
ubengerana, udahindagurika, ukunda icyiza, ukagira ubwira,
23utavogerwa, ukagira neza kandi ukaba incuti ya muntu,
utajegajega, ukiringirwa kandi ugatuza,
ushobora byose, ukagenzura byose,
ucengera roho zose, ari iz’inyabwenge,
iz’inzirabwandure n’iz’abahanga.
24Ubuhanga kandi buratebuka kurusha ibyihuta byose,
bukinjira kandi bugacengera byose bubikesha kuzira ubwandure,
25bukaba impumuro y’ububasha bw’Imana,
n’ububengerane bw’imirase y’ikuzo ry’Umushoborabyose,
ni na yo mpamvu butinjirwamo n’ubwandure ubwo ari bwo bwose.
26Ubuhanga ni icyezezi cy’urumuri ruhoraho,
indorerwamo izira ikizinga y’ibikorwa by’Imana,
bukaba n’ishusho y’ubuntu bwayo.
27N’ubwo ari bumwe rukumbi, bushobora byose,
bukavugurura isi kubera ko budahinduka,
maze uko ibihe bisimburana bugatura mu mitima y’intungane,
kugira ngo bubahindure incuti z’Imana n’abahanuzi,
28kuko Imana yikundira gusa ababana n’Ubuhanga.
29Koko rero, burusha izuba kwakirana, bugasumbya inyenyeri;
ubugereranyije n’urumuri, burarusumba kure:
30urumuri rusimburwa n’umwijima,
ariko ikibi ntikiganza Ubuhanga.

Currently Selected:

Ubuhanga 7: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy