YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 5

5
1Ubwo intungane izahagarare nta cyo yishisha,
imbere y’abayishikamiraga bagahinyura ibikorwa byayo.
2Bakiyirabukwa bazatengurwa kubera ubwoba bwinshi,
batangazwe no kubona yakijijwe nta wabikekaga.
3Nuko babwirane bababaye, bafite ikiniga kandi baganya,
4bati «Uyu ni we kera twahinyuraga tukamuhindura urw’amenyo!
Twebwe b’ibipfamutima, imibereho ye twayitaga ubusazi,
n’urupfu rwe tukarubonamo ishyano.
5None se yaje ate kubarirwa mu bana b’Imana?
Yasangiye ate umugabane n’abatagatifujwe?
6Koko twarayobye, twitaza inzira y’ukuri,
urumuri rw’ubutabera ntirwatumurikira, n’izuba ntiryaturasiraho.
7Ntitwahwemye kunyura mu mayira y’akarengane n’ukurimbuka,
twambukiranya ubutayu butagira icyerekezo,
ariko ntitwamenya inzira ya Nyagasani!
8None se ubwirasi bwacu bwatumariye iki?
Ubukungu twiratanaga se bwo bwatwunguye iki?
9Ibyo byose byayoyotse nk’igihu,
bimera nk’impuha zihita zishira.
10Byagiye nk’ubwato bwahuranya imivumba y’inyanja,
ku buryo nta we ubona aho bunyuze
cyangwa inzira y’indiba yabwo mu mazi.
11Nanone bimeze nk’igisiga kiguruka mu kirere,
aho kinyuze ntikihasiga ikirari cyacyo,
gikubita umwuka woroshye gikoresheje amababa yacyo
kikawasa, kikawucamo inzira kizunguza amababa,
hanyuma kigahita nta kimenyetso gisize inyuma.
12Ni kimwe n’umwambi barashe,
umwuka unyuzemo uhita usubirana,
ku buryo nta we umenya aho unyuze.
13Natwe nguko uko twazimiye tukivuka,
ntitwagira umugenzo uranga aho tunyuze,
ahubwo tworama mu ngeso mbi!»
14Koko rero, icyizere cy’umugome
ni nk’umurama utwarwa n’umuyaga,
cyangwa nk’urufuro rukubiswe n’umuhengeri;
kiyoyoka nk’umwotsi mu muyaga,
kigahita nk’urwibutso rw’umushyitsi w’umunsi umwe.
Ikuzwa ry’intungane n’ihanwa ry’abagome
15Nyamara intungane zibaho iteka ryose,
igihembo cyazo gituruka kuri Nyagasani,
n’Umusumbabyose akazitaho.
16Zizahabwa ikamba ribengerana ry’ubwami,
zitamirize umutako utagira uko usa,
byose bivuye mu kiganza cya Nyagasani,
kuko azabarwanaho n’ikiganza cye cy’iburyo,
ukuboko kwe kukabakingira nk’ingabo.
17Azahagurukana ishyaka yakereye kuzihorera,
ibiremwa abyambike intwaro#5.17 ibiremwa abyambike intwaro: Abayahudi bibwiraga ko urubanza rw’imperuka ari nk’intambara ikomeye Imana izarwana n’icyitwa ikibi cyose. Aha ngaha barerekana Imana ikoresha ibyo yaremye byose nk’intwaro kugira ngo irwanye abagome (nk’inkuba, urubura, inkubi y’umuyaga: 5,20–23). Naho ubutabera, ubutungane, n’urubanza rutazuyaza . . . , bikayibera inkota arwanisha n’ingabo yikingira. Pawulo Mutagatifu na we azakoresha ibyo bigereranyo, kugira ngo abwire umukristu intwaro agomba kwitabaza, mu ntambara arwana n’ikibi (Ef 6,13–17). zo guhashya umwanzi.
18Azakenyera ubutabera nk’umwambaro w’intambara,
urubanza rudasubirwaho rumubere nk’ingofero y’icyuma,
19ingabo azikingira ni ubutungane bwe budatsimburwa,
20uburakari bwe budacogora abutyaze nk’inkota,
maze isi yose izaze gufatanya na we kurwanya ibipfamutima.
21Imirabyo izagenda nk’imyambi iboneje neza,
imere nk’irashishijwe umuheto ureze koko,
izasohoke mu bicu igana intego.
22Umuhumetso we uzarekurana uburakari urubura rukaze,
amazi y’inyanja azabuzuraneho,
n’inzuzi zibarenge hejuru nta mbabazi.
23Inkubi y’umuyaga izabazibiranya maze ibagosore nka serwakira;
bityo isi yose izayogozwe izira icyaha,
n’ubugiranabi buhirike ingoma z’ibihangange.

Currently Selected:

Ubuhanga 5: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy