YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 8

8
1Bwisanzurana imbaraga kuva ku mpera y’isi kugera ku yindi,
maze bukayitegekana urugwiro.
Ubuhanga bwabereye Salomoni umugore usumba bose
2Narabukunze, ndabushakashaka kuva nkiri muto,
narabushatse ngo bumbere umugore,
maze mbukundira uburanga bwabwo.
3Ikuzo ryabwo rigaragara hose, kuko bubana n’Imana,
bukaba bwarakunzwe n’Umutegetsi w’ibyaremwe byose.
4Koko rero, bwatojwe ubumenyi bw’Imana,
ni bwo buyihitiramo ibyo ikora.
5Niba ubukungu ari icyiza cyifuzwa mu buzima,
ni iki cyasumbya Ubuhanga gukungahara,
kandi ari bwo nkomoko ya byose?
6Niba ubwenge bwacu bushobora kugira icyo bukora,
Ubuhanga bwahanze ibiriho se ntiburushijeho?
7Harya ngo ubutabera burakundwa?
Nyamara na bwo, kimwe n’indi migenzo myiza,
ni imbuto z’ubuhanga,
kuko bwigisha ubwizige n’ubwitonzi, ubutabera n’ubutwari,
n’ikindi cyose cyagirira abantu akamaro mu buzima.
8Hazabe se abifuza kumenya ibintu n’ibindi?
Ubuhanga bumenya ibyahise, bugahanura ibizaza;
buzi kugenurira mu migani no gusobanura inshoberamahanga,
bucengera ibimenyetso n’ibitangaza,
bukamenya amateka n’uko ibihe bikurikirana.
Ubuhanga ni ngombwa
9Niyemeje rero kubwisunga mu buzima bwanjye,
nzi neza ko buzambera umujyanama nyakuri,
bukantera inkunga mu mubabaro n’ishavu.
10Nizera ko buzampesha ikuzo muri rubanda,
kandi n’ubwo nkiri muto, nzagira ishema imbere y’abakambwe.
11Bazambonamo ubushishozi mu guca imanza zitabera,
maze abatware bazantangarire.
12Ninceceka bazantegereza, nimvuga bantege amatwi;
nintinda mu magambo, bazifata ku munwa batangare.
13Nzabukesha kutibagirana bibaho,
maze ab’igihe kizaza mbasigire urwibutso ruhoraho.
14Nzategeka ibihugu maze amahanga anyoboke,
15izina ryanjye rizamamara rikangaranye abategetsi bakomeye;
nzagirira neza imbaga kandi mbe n’intwari ku rugamba.
16Nintabaruka nzaruhukira iruhande rw’Ubuhanga,
kuko gushyikirana na bwo bitagwa nabi;
kubana na bwo ntibitera ishavu,
ahubwo bitanga umunezero n’ibyishimo.
Salomoni yiyemeza gusaba Ubuhanga
17Maze kubitekereza neza no kubyiyumvisha mu mutima,
nsanze gushyikirana n’Ubuhanga birinda urupfu;
18urukundo rwabwo rugatanga umunezero uhamye.
Mu bikorwa byabwo harimo ubukungu budashira,
ubanye na bwo aronka ubushishozi,
naho uwamamaje amagambo yabwo, akaba ikirangirire.
Ni yo mpamvu nakoze hirya no hino
nshaka ukuntu bwambera umugore.
19Koko nari umwana umeze neza,
kandi narahawe n’umutima mwiza;
20uretse n’ibyo kandi, navukanye umubiri utanduye.
21Nyamara nari nzi ko nta wabona ubuhanga, atabugabiwe n’Imana,
kandi no kumenya uwo iyo neza iturukaho,
na byo byari intangiriro y’ubushishozi;
nuko mpindukirira Nyagasani,
maze nsenga n’umutima wanjye wose, ngira nti

Currently Selected:

Ubuhanga 8: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy