YouVersion Logo
Search Icon

Ubuhanga 4

4
1Ikiruta ni ukutagira abana ukagira umugenzo mwiza,
kuko bazajya bakwibuka ubuziraherezo,
ubikesha ko ushimwa n’Imana ndetse n’abantu.
2Uwo mugenzo mwiza, iyo uriho barawukurikiza, wabura bakawifuza,
uraganje mu bugingo bw’iteka, utamirije ikamba,
kuko utsinze intambara itagira ikinegu.
3Ariko abana benshi b’abagome bazaba imburakamaro,
urubyaro rukomoka ku binyendaro nta ho rushingiye,
kandi ntiruzahamya imizi ngo rukomere.
4Ndetse n’iyo rwagera igihe rugaba amashami,
ruzagushwa n’umuyaga kuko ruzaba rudakomeye,
maze rurimburwe n’inkubi yawo.
5Amashami yarwo azavunika akiri mato,
imbuto zarwo zizahunguke zidahishije, maze zipfe ubusa,
6kuko abana bavukiye mu busambanyi
bazagaragaza ububi bw’ababyeyi babo igihe cy’urubanza.
Ugukenyuka kw’intungane#4.6 ugukenyuka kw’intungane: abanyabuhanga bo muri Israheli bari bamaze igihe kirekire bigisha ko gupfa umuntu akenyutse ari igihano cy’Imana. Ariko se nk’iyo umuntu baziho kuba intungane yapfaga akiri muto, babitekerezagaho iki? Umwanditsi w’igitabo cy’Ubuhanga, amurikiwe n’Imana, yumvise ko urupfu nk’urwo akenshi atari igihano. Mu gihe gito amaze, uwo musore aba yakoze ibyiza byinshi kurusha benshi mu barambye igihe kirekire, bityo Imana igahitamo kumwiyegereza ngo imuhembe, aho kumureka ngo akomeze kubana n’abanyabyaha.
7Nyamara intungane, n’ubwo yapfa ikenyutse, izanezerwa,
8kuko ubukambwe bushimwa atari ugusaza cyane,
ntibunagereranywe n’ubwinshi bw’imyaka;
9ubuhanga ntiburindira ko imvi zimera,
ubuzima buzira amakemwa ni bwo bukambwe bukwiye.
10Intungane yanogeye Imana maze irakundwa,
ariko yimurirwa ahandi kuko yabanaga n’abanyabyaha.
11Yabavanywemo kugira ngo ikibi kitayiyobya ibitekerezo,
cyangwa kikaba cyagusha umutima wayo.
12Ni koko, uburindagize bw’ikibi buzimangatanya icyiza,
n’inkubiri y’irari ikayobya umutima uzira uburyarya.
13Uwageze ku butungane mu gihe gito
aba ashyitse ku busendere bw’imyaka myinshi.
14Umutima we wanyuze Nyagasani,
ari na cyo cyatumye asohoka bwangu mu ndiri y’abagome.
Abantu barabibonye ariko ntibabyumva;
ntibacengera mu mitima yabo ngo bazirikane
15ko ineza n’imbabazi bihabwa abatowe,
kandi ko Nyagasani agirira impuhwe abatagatifu be.
16Urupfu rw’intungane rucira abagome urubanza,
umuto ukenyutse akarucira umukambwe warambye mu bugiranabi.
17Bazabona rero urupfu rw’umunyabuhanga,
ariko ntibazamenya icyo Nyagasani amushakaho
n’impamvu itumye amuvana aho.
18Bazitegereza maze babihinyure,
ariko Nyagasani azabaseka.
19Nyuma bo bazahinduka intumbi zigayitse,
bazahore basuzuguritse ndetse no mu bapfuye.
Koko Nyagasani azababirindura babanze umutwe hasi,
kandi ntibazarevura n’ijambo na rimwe;
azabahubanganya kugera mu mizi, barimbuke bitavugwa,
ububabare bubashengure, kandi nta n’uzongera kubibuka.
Umukiro w’intungane n’urubanza rw’abagome
20Igihe ibyaha byabo bizaba byagaragajwe,
bazaza bahinda umushyitsi,
ibicumuro byabo bibajye imbere kugira ngo bibashinje.

Currently Selected:

Ubuhanga 4: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy