YouVersion Logo
Search Icon

Indirimbo ihebuje 8

8
1Iyaba koko wari musaza wanjye#8.1 musaza wanjye: icyo gice kigufi 8,1–3 ni agasigo gato k’umwimerere. Umukobwa ababajwe n’uko umusore we adashobora kumuhoberera ku karubanda, kuko umuco w’icyo gihe utabyemeraga. Umukobwa wemeraga guhoberwa n’abandi batari ababyeyi be cyangwa basaza be, yiteshaga agaciro.,
ngo ube waronse amabere ya mama,
twahuriye ahagaragara nkagusoma,
kandi ntihagire ubingaya.
2Nakujyanye, nkakwinjiza mu nzu ya mama,
ukanyigisha uko nkwiye kukunyura.
Nakunywesheje kuri divayi irimo umubavu,
no ku mutobe w’amatunda yanjye.
3Ukuboko kwe kw’imoso kuranseguye,
ukw’indyo kurampfumbase.
UMWANZURO#8.3 UMWANZURO: Indirimbo ihebuje isozwa n’udusigo tugufi, twose tutagize aho kamwe gahuriye n’akandi. Urugero ni nk’umurongo wa 8–10: yaba se isobanura iki? Wagira ngo ku musozo bongeyeho izindi ngingo z’ibisigo (ariko zituzuye), bitewe n’uko bazibukaga ibice bice gusa. Ariko kandi usanga izindi ngingo, urugero ni nka 8,6–7 cyangwa 8,11–12, ari agahebuzo.
UMUKWE:
4Nyabuna, bari ba Yeruzalemu, ndabinginze,
ntimunkangurire uwo nkunda,
ntimumubyutse atarabishaka!
ABAKWE:
5Uriya mukobwa ni nde uzamuka aturuka mu butayu,
yiyegamije uwo akunda?
UMUKWE:
Nagukanguriye mu nsi y’igiti cy’ipera,
aho nyoko yagusamiye,
ni ho yagusamiye uwakwibarutse.
UMUGENI:
6Nshyira mu mutima wawe, mbe nk’ikimenyetso kidasibangana,
mbe nk’icyapa giteye no ku kuboko kwawe,
kuko urukundo rufite amaboko nk’urupfu;
umutima ukunda ukagundira nka rwo,
ugurumana nk’ikibatsi cy’umuriro,
nk’umuriro w’Uhoraho.
7Imivumba y’amazi ntiyashobora gucubya urukundo,
n’inzuzi ntizarurengera.
Umuntu watanga umutungo w’urugo rwe rwose,
akeka ko yawugura urukundo,
nta kindi yaronka, uretse umugayo.
ABAKWE:
8Dufite gashiki kacu
katarapfundura amabere,
tuzakagenzereza dute
umunsi batangiye kukarambagiza?
9Niba ari urukuta
tuzarutamiriza feza;
niba ari umuryango
tuzawukinga n’imbaho za sederi.
UMUGENI:
10Ndi urukuta,
n’amabere yanjye ni nk’iminara;
ni yo mpamvu mu maso ye
ari jye umutera umunezero.
UMUKWE:
11Salomoni yari afite imizabibu i Behali‐Hamoni,
ayigabanya abarinzi,
ngo buri wese ajye atanga ku mwero
ibiceri igihumbi bya feza by’icyatamurima.
12Umuzabibu wanjye, nywigengaho.
Wowe Salomoni, dore igihumbi cyawe,
n’amagana abiri y’abakurindira imbuto.
13Wowe utuye ubusitani,
bagenzi bawe bateze ugutwi ijwi ryawe,
ngusabye kurinyumvisha.
14Banguka, ncuti nkunda, use n’isha,
cyangwa n’inyagazi y’isha,
mu mpinga y’imisozi yera imibavu!

Currently Selected:

Indirimbo ihebuje 8: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy