YouVersion Logo
Search Icon

Obadiya 1

1
1Ibonekerwa rya Obadiya.
Nyagasani Uhoraho avuze atya kuri Edomu#1.1 kuri Edomu: ubundi Abayisraheli n’Abanyedomu Bibiliya itubwira ko ari abavandimwe. Bakomokaga ku mukurambere umwe, ari we Izaki, wabyaye abahungu babiri, uw’uburiza amwita Ezawu (= Edomu), undi amwita Yakobo (= Israheli). Nyamara ariko iyo miryango yombi ntiyahwemye gushyamirana (reba Intg 25,29–34; Am 1,11–12; Ezk 25,12–14; Yow 4,19; Mal 1,1–5).:
Twumvise ubutumwa buturutse kuri Uhoraho,
kandi n’intumwa yoherejwe mu mahanga kuyabwira iti
«Nimuhaguruke dutere uwo muryango!
Twese tujye ku rugamba!»
Urubanza rwaciriwe Edomu
2Dore ngiye kugucisha bugufi rwagati mu mahanga,
ngusuzuguze ndetse ibi bikabije!
3Ubwibone bwawe bwarakuyobeje,
wowe wibera mu buvumo, ukanatura ahirengeye#1.3 ahirengeye: Abanyedomu bahoze batuye mu majyepfo y’inyanja y’Umunyu, mu karere k’imisozi miremire irimo n’ubuvumo bwinshi.,
wowe wibwira mu mutima wawe, uti
«Ku isi ni nde wampangara?»
4N’aho waba watumbagiye mu kirere nka kagoma,
ugashyira icyari cyawe rwagati mu nyenyeri,
naguhananturayo! Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Irimbuka rya Edomu#1.4 Irimbuka rya Edomu: mu ibonekerwa rye, Obadiya arabona mbere y’igihe igihano gitegereje Edomu: izasahurwa, isenywe, maze abiyitaga incuti zayo bayitererane. Koko rero, Abanyedomu bashimishijwe cyane n’ibyago byagwiririye Yeruzalemu, none umunsi urageze kugira ngo na bo bugarizwe n’ibyago nk’ibyo.
5Mbese abajura n’abasahuzi ba nijoro baje iwawe,
wagumana amahoro? Ntibatwara se ibyo babashije byose?
Ibisambo se nibigusarurira imizabibu,
aho bizagusigira n’utwo uzahumba?
6Bene Ezawu mwe, mbega ukuntu mwasatswe!
Mbega ukuntu bavumbuye ubukire bwanyu buhishe!
7Abanywanyi bawe baragushutse, bakumenesha mu gihugu cyawe!
Incuti zawe ziraguhagurukiye!
Abo mwasangiye umugati baguteze umutego,
baravuga bati «Nta bwenge akigira!»
8Koko, kuri uwo munsi nyine — uwo ni Uhoraho ubivuze —
nzatsemba abanyabuhanga bo muri Edomu,
n’umusozi wa Ezawu sinzawusigira umunyabwenge n’umwe!
9Temani#1.9 Temani: ni intara yo mu majyaruguru ya Edomu, ariko akenshi ni ryo zina bakundaga kwita igihugu cyose. nawe, intwari zawe zizashya ubwoba,
ku buryo muri icyo cyorezo, icyitwa umuntu cyose
kizatsembwa ku musozi wa Ezawu.
Icyaha cya Edomu#1.9 Icyaha cya Edomu: icyo Edomu ishinjwa ni imyifatire yayo igihe Yeruzalemu ifashwe n’abanzi (muri 587): Edomu ngo yaba yarafashe igice kinini cy’igihugu cy’Abayuda. Reba Ezk 25,12–14; 35; Mag 4,21–22; Zab 137,7.
10Urugomo n’ubwicanyi wagiriye umuvandimwe wawe Yakobo,
ni byo bitumye uzakorwa n’ikimwaro,
ukarimbuka ubuziraherezo!
11Umunsi wari wiheje uhagaze ahitaruye,
ubwo abanyamahanga bamusahuraga ibye ku ngufu,
abanzi bakinjira mu marembo ye,
bagafindira kuri Yeruzalemu,
nawe wari umeze nk’umwe muri bo!
12Ntukanezezwe no kubona umuvandimwe wawe,
umunsi yagwiririwe n’amakuba!
Ntukishimire kuri bene Yuda,
ku munsi w’irimbuka ryabo,
kandi ntukabavuge nabi ku munsi w’akababaro!
13Ntukinjire mu marembo y’umugi w’umuryango wanjye,
ku munsi w’amagorwa yawo!
Ntukanezezwe nawe n’amakuba awugwiririye,
ku munsi w’amagorwa yawo!
Ntukawusahure ibyiza utunze,
ku munsi w’amagorwa yawo!
14Ntugahagarare mu mayirabiri
ngo ubone uko utsemba abawo bahunga!
Ntugatange abawo bacitse ku icumu
ku munsi w’akababaro!
15Ni koko, umunsi w’Uhoraho uregereje,
umunsi wo kurimbura amahanga yose!
Uko wagenjeje nawe ni ko uzagenzerezwa,
ibikorwa byawe birakugaruke!
Israheli izihimura Edomu
16Koko rero, nk’uko mwanywereye#1.16 nk’uko mwanywereye: aha Obadiya arabwira Abayuda agira ati «Nk’uko mwasogongeye ku bukare bw’uburakari bw’Uhoraho igihe cy’isenywa rya Yeruzalemu yubatse ku musozi mutagatifu, ni ko n’ababatoteza bazanywera ku nkongoro y’uburakari bw’Uhoraho.» ku musozi wanjye mutagatifu,
ni ko n’amahanga yose azanywa ubudatuza;
bazanywa bageze n’aho basinda,
bamere nk’abatigeze kubaho!
17Nyamara abacitse ku icumu bazakoranira ku musozi wa Siyoni,
wongere ube mutagatifu;
na bene Yakobo basubirane ibyabo byanyazwe!
18Nuko bene Yakobo bazahinduke nk’umuriro,
bene Yozefu babe nk’ikirimi cy’umuriro,
naho bene Ezawu bazahinduke umurama!
Iyo miriro yombi izabatwika maze bakongoke,
ku buryo nta n’umwe uzacika ku icumu wo kwa Ezawu.
Ng’uko uko Uhoraho avuze!
Israheli iziganzura ibihugu bituranye
19Ab’i Negevu bazigarurira umusozi wa Ezawu; abo mu karere k’imirambi bigarurire igihugu cy’Abafilisiti, begurirwe n’intara ya Efurayimu n’iya Samariya; naho abo kwa Benyamini bigarurire igihugu cya Gilihadi.
20Abajyanywe bunyago mu Bayisraheli bazaba baremye icyo gitero: bazanyaga igihugu cy’Abakanahani kugera i Sareputa, naho abajyanywe bunyago b’i Yeruzalemu bazature i Sefaradi, bigarurire n’imigi yo muri Negevu.
21Abazaba batsinze bazazamuka umusozi wa Siyoni, kugira ngo bacire urubanza umusozi wa Ezawu. Bityo Uhoraho azabe yimye ingoma!

Currently Selected:

Obadiya 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy