YouVersion Logo
Search Icon

Amosi 9

9
Ibonekerwa rya gatanu: isenywa ry’urusengero
1Nuko mbona Nyagasani ahagaze ku rutambiro, avuga ati «Kubita inkingi yo ku muryango, inkomanizo zizanyeganyega; byose bisenyukire#9.1 byose bisenyukire: mu ibonekerwa rye, umuhanuzi arabona Imana itegeka umwe mu bamalayika bayo gukubita inkingi y’ingoro y’i Beteli. Nuko ihita isenyuka yose, n’abariho bayituriramo ibitambo bitemewe ibaridukiraho, bose barapfa. ku bari imbere bose, naho abasigaye nzabicisha inkota; nta n’umwe uzashobora guhunga, nta n’umwe uzacika ku icumu. 2Nibanarwanira kujya iku zimu, ikiganza cyanjye kizabavanamo; nibanazamuka mu ijuru, nzabakonkoborayo. 3Nibihisha mu bitwa bya Karumeli, nzabashakashaka mbahanantureyo; nibanyihisha hasi mu nyanja, nzabategeza Ikiyoka#9.3 Ikiyoka: si inzoka nk’iyi isanzwe, ahubwo mu migani yabo, Abayisraheli bavugaga ko mu ndiba y’inyanja, haba Ikiyoka nyamunini (reba Iz 27,1). kibarye. 4Nibitegeza abanzi babo ngo babagire imbohe, nzabategeza inkota ibicire aho. Nzabagenzaho ijisho, atari icyiza mbashakira ahubwo ari ikibi.»
Uhoraho, Umutegetsi w’isi n’ijuru
5Nyagasani Uhoraho, Umugaba w’ingabo, agera ku isi ikanyeganyega,
n’abayituye bagacura imiborogo;
uko yakabaye iratutumba nk’uruzi,
ikika nka rwa ruzi rwo mu Misiri.
6Ni we wubaka ingazi mu ijuru,
akubaka igisenge cye hejuru y’isi.
Ni we ukorakoranya amazi yo mu nyanja, akayasuka ku isi.
Uhoraho ni ryo zina rye.
Igihano cy’abakosheje
7Ku bwanjye, mumeze nk’Abanyakushi#9.7 nk’Abanyakushi: Imana yita ku bantu bose. Imbere yayo, Israheli ntisumbije indi miryango agaciro, n’aho abo bantu baba batuye mu bihugu bya kure cyane, mbese tuvuge nk’Abanyakushi (ari bo Abanyetiyopiya)., bana ba Israheli,
uwo ni Uhoraho ubivuze.
Si jyewe se wazamuye Israheli nkayivana mu gihugu cya Misiri,
Abafilisiti nkabavana muri Kafutori#9.7 Kafutori: ni ikirwa cya Kireta, ari na cyo Abafilisiti bakomokamo (reba ku ikarita ya 8).,
n’abo muri Aramu nkabavana i Kiri#9.7 Kiri: ni umugi uri kure cyane mu gihugu cya Elamu.
8Dore Nyagasani Uhoraho yerekeje amaso ku gihugu cy’abanyabyaha
avuga ati «Ngiye kubavana ku isi mbatsembe,
ariko nta bwo nzarimbura buheriheri inzu ya Yakobo.
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
9Ni koko, ngiye gutanga amategeko :
mu mahanga yose ngiye kujegeza inzu ya Israheli,
nk’uko bazunguza urutaro bagosora,
ntihagire imbuto nzima n’imwe igwa hasi.
10Abanyabyaha bo mu muryango wanjye bose bazicishwa inkota,
bo bavuga bati «Ntuzatwegereze ikibi, ntuzatume kidushyikira.»
Israheli izabyuka
11Muri iyo minsi#9.11 iyo minsi: nyuma y’umunsi w’igihano, Uhoraho azavugururaho umuryango we kimwe n’inzu ya Dawudi bisubirane ikuzo nka mbere, n’ubwo ubu byasuzuguritse bikabije., nzegura inzu ya Dawudi yari igiye kugwa,
nzasane ibyuho byayo, nzegure ahari harasenyutse;
nzayihagarika nyisubize uko yahoze kera,
12ku buryo bazategeka udusigisigi twa Edomu
n’utw’amahanga yose yamenye izina ryanjye.
Ibyo ni Uhoraho ubivuze, ari na we uzabikora.
13Ngiyi iminsi iraje — uwo ni Uhoraho ubivuze —
maze umuhinzi n’umusaruzi bakurikirane#9.13 bakurikirane: iyi mvugo irashushanya ko muri icyo gihe hazabaho uburumbuke bukabije: umusaruro uzaba mwinshi cyane, ku buryo ibyahunitswe bizageza no ku rindi biba.,
umwenzi w’imizabibu azakurikirane n’uyibiba,
divayi iryoshye izakwira ku misozi, buri murenge uyiyame.
14Nzagarura umuryango wanjye Israheli,
bazubake imigi yari yarashenywe maze bayituremo,
bazahinge imizabibu bayinywemo divayi,
bahinge imirima maze barye ibyezemo,
15nzabagarura iwabo bakomere,
ntibazongera kuvanwa ukundi mu gihugu cyabo nabahaye.
Uwo ni Uhoraho, Imana yawe, ubivuze.

Currently Selected:

Amosi 9: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy