YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 19

19
Umunani wa bene Simewoni
1Ubwa kabiri, ubufindo bwerekanye ko haramukiwe Simewoni, umuryango wa bene Simewoni, hakurikijwe amazu yabo. Umunani wabo wari rwagati mu mugabane wa bene Yuda. 2Mu munani wabo bahawe: Berisheba, Sheba, Molada, 3Hasari‐Shuwali, Bala, Esemu, 4Elitoladi, Betuli, Horima, 5Sikilagi, Betimarikaboti, Hasori‐Susa, 6Betilebawoti, Sharuheni: imigi cumi n’itatu n’imidugudu yayo; 7Hayini, Rimoni, Eteri na Ashani; imigi ine n’imidugudu yayo. 8Bahawe n’imidugudu yose ikikije iyo migi kugera i Bahalati‐Beyeri, ari yo Ramati y’epfo. Uwo ni wo mugabane wa bene Simewoni, ukurikije amazu yabo. 9Umunani wa bene Simewoni wafashwe ku wa bene Yuda, kuko umugabane wa bene Yuda wari munini kuri bo. Uko rero ni ko bene Simewoni babonye umunani wabo rwagati muri bene Yuda.
Umunani wa bene Zabuloni
10Ubwa gatatu, ubufindo bwerekana bene Zabuloni, nk’uko amazu yabo ameze. Urubibi rw’umunani wabo rwageraga i Saridi, 11rukazamuka rugana mu burengerazuba n’i Maryala, rugakora kuri Dabesheti, hanyuma ku kagezi gateganye na Yokineyamu. 12Kuva i Saridi, rwarahindukiraga rukerekeza mu burasirazuba, aho izuba rirasira, ku rubibi rwa Kisiloti‐Taboru, rugakomeza rugana i Daberati maze rukazamuka n’i Yafiya. 13Kuva aho, rukanyura mu burasirazuba i Gatiheferi, i Itakasini, rugakomeza n’i Rimoni maze rugahindukira rugana i Neya. 14Mu majyaruguru, urubibi rwazengurukaga Hanatoni, rugaherera ku mukokwe w’i Yefitaheli; 15hamwe na Katati, Nahalali, Shimironi, Yideyala, Betelehemu: imigi cumi n’ibiri n’imidugudu yayo. 16Uwo ni wo munani wa bene Zabuloni, bakurikije amazu yabo: iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo.
Umunani wa bene Isakari
17Ubwa kane, ubufindo bwaguye kuri Isakari, abahungu ba Isakari bakurikije amazu yabo. 18Urubibi rwabo rwaganaga i Yizireyeli, Kesuloti, Shunemu, 19Hafarayimu, Shiyoni, Anarahati, 20Rabiti, Kishyoni, Ebesi, 21Remeti, Eniganimu, Enihada, Betipasesi. 22Urubibi rwakoraga kuri Taboru, Shahasima, Betishemeshi maze rukagarukira kuri Yorudani: imigi cumi n’itandatu n’imidugudu yayo. 23Uwo ni wo munani wa bene Isakari nk’uko amazu yabo angana: iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo.
Umunani wa bene Asheri
24Ubwa gatanu, ubufindo buhira umuryango wa bene Asheri nk’uko amazu yabo angana. 25Urubibi rwabo rwari Helekati, Hali, Beteni, Akishafi, 26Alameleki, Ameyadi, Misheyali; rwageraga kuri Karumeli mu burengerazuba, n’i Shihori‐Libinati. 27Hanyuma rukagarukira mu burasirazuba rugana i Betidagoni, rugakora kuri Zabuloni no ku mukoke w’i Yifitaheli, mu majyaruguru ya Betemeki na Nehiyeli; rugakomeza ibumoso rugana i Kabuli, 28Eburoni, Rehobu, Hamoni na Kana, kugera kuri Sidoni nini. 29Urubibi rwahindukiraga rwerekera i Rama, kugera ku kigo cy’i Tiri, maze rugakomeza rugana i Hoza no ku nyanja, mu karere ka Akizibu; 30hamwe na Ako, Afeki, Rehobu: imigi makumyabiri n’ibiri n’imidugudu yayo. 31Uwo ni wo munani w’umuryango wa bene Asheri bakurikije inzu zabo, iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo.
Umunani wa bene Nefutali
32Ubwa gatandatu, ubufindo bufata bene Nefutali bakurikije amazu yabo. 33Urubibi rwabo rwaheraga i Helefi no kuva i Eloni, runyuze i Sananimu, i Adami‐Nekebu, i Yebuneyeli kugera i Lakumu, rukagarurwa na Yorudani. 34Urubibi rwahindukiraga rwerekera mu burengerazuba i Azinoti‐Taboru, rukahava rukomeza i Hukoki. Rwakoraga kuri Zabuloni mu majyepfo no kuri Asheri mu burengerazuba, hanyuma rugakora kuri Yorudani mu burasirazuba. 35Imigi yabo izitiwe yari: Sidimu, Seri, Hamati, Rakati, Kinereti, 36Adama, Rama, Hasori, 37Kedeshi, Edereyi, Enihasori, 38Yireyoni, Migideli, Horemu, Betanata, Betishemeshi: imigi cumi n’icyenda n’imidugudu yayo. 39Uwo ni wo munani w’umuryango wa bene Nefutali bakurikije amazu yabo, iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo.
Umunani wa bene Dani#19.40 umunani wa bene Dani: imigi umuryango wa bene Dani wahaweho umunani iri mu majyepfo y’iburengerazuba bw’icyo gihugu. Nyamara ariko, iyo migi ntibashoboye kuyigarurira, ni na cyo cyatumye bagaba igitero, bakajya kwishakira ahandi batura mu majyaruguru y’igihugu (reba Abac 1,34; 18,1–31).
40Ubwa karindwi, ubufindo bwerekana umuryango wa bene Dani, bakurikije amazu yabo. 41Urubibi rw’umunani wabo rwari Soreya, Eshitayoli, Irishemeshi, 42Shalabimu, Ayaloni, Yitila, 43Eloni, Timuna, Ekironi, 44Eliteke, Gibetoni, Balati, 45Yehudi, Beneberaki, Gatirimoni, 46amazi ya Yarukoni, Rakoni, ndetse n’intara iteganye na Yafa. 47Ariko iyo ntara, bene Dani ntibayigarurira, ahubwo barazamuka batera Leshemu, maze barayitsinda. Abaturage baho babamarira ku icumu, maze barahigarurira. Barahatuye kandi Leshemu bayita Dani, bayitiriye umukurambere wabo, Dani. 48Uwo ni wo munani w’umuryango wa bene Dani, bakurikije amazu yabo, iyo ni yo migi yabo n’imidugudu yayo.
49Bamaze kugabanya igihugu bakurikije imbibi zacyo, Abayisraheli bahaye Yozuwe mwene Nuni, umunani muri bo. 50Nk’uko itegeko ry’Uhoraho ryabivugaga, bamuhaye umunani yari yarasabye, ari wo Timunati‐Seraki, mu misozi ya Efurayimu. Umugi arawuvugurura, maze awuturamo.
51Iyo ni yo migabane, Eleyazari umuherezabitambo, Yozuwe mwene Nuni, n’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli batanze bakoresheje ubufindo, imbere y’Uhoraho i Silo, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Barangiza batyo kwigabanya igihugu.

Currently Selected:

Yozuwe 19: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy