YouVersion Logo
Search Icon

Yozuwe 18

18
Bakora ubufindo kubera imiryango isigaye
1Umuryango w’Abayisraheli wose ukoranira i Silo, maze bahashinga Ihema ry’ibonaniro. Igihugu cyari kimaze kubayoboka. 2Mu Bayisraheli hari hasigaye imiryango irindwi itarabona umunani. 3Yozuwe abwira Abayisraheli, ati «Mutegereje iki kugira ngo mujye kwigarurira igihugu, Uhoraho, Imana ya basokuru, yabahaye? 4Nimugene abantu batatu muri buri muryango mbohereze. Bazahaguruka bagende igihugu cyose, bagenzure imiterere y’izo ntara maze baze babimenyeshe. 5Bazahagabanamo karindwi: Yuda azaguma mu ntara ye yo mu majyepfo, inzu ya Yozefu izagume mu yayo, mu majyaruguru. 6Mwebwe rero, muzasuzume uko icyo igihugu twakigabanyamo iminani irindwi, maze muze kubimenyesha. Nanjye nzakibagabanyisha ubufindo, hano imbere y’Uhoraho, Imana yanyu. 7Ariko Abalevi nta mugabane bazahabwa muri mwe, kuko umunani wabo ari ubuherezabitambo bw’Uhoraho. Naho Gadi, Rubeni n’icya kabiri cy’umuryango wa Manase, babonye mu burasirazuba, hakurya ya Yorudani, umunani bahawe na Musa, umugaragu w’Uhoraho.»
8Abo bantu barahaguruka, baragenda. Yozuwe aha iri tegeko abari bagiye kwitegereza igihugu, ati «Mugende muzenguruke igihugu, mugenzure uko kimeze, maze mugaruke. Nzakibagabanyisha ubufindo imbere y’Uhoraho, hano i Silo.» 9Abo bantu barahaguruka, bambukiranya igihugu cyose, maze bakigabanyamo imigabane irindwi bakurikije imigi, babikorera inyandiko. Hanyuma bagaruka mu ngando kwa Yozuwe i Silo. 10Yozuwe abakorera ubufindo imbere y’Uhoraho, i Silo, maze igihugu akigabanya Abayisraheli akurikije uko imiryango yabo ingana.
Umunani wa bene Benyamini
11Ubufindo bugenera umuryango wa Benyamini, bukurikije inzu zabo. Intara ubufindo bwabageneye yari hagati y’iya bene Yuda n’iya bene Yozefu. 12Mu majyaruguru, urubibi rwabo rwageraga kuri Yorudani, rukazamukira mu ibanga rya Yeriko mu majyaruguru, rukazamuka umusozi rugana mu burengerazuba, maze rukagarukira ku butayu i Betaweni. 13Urubibi rugaca aho rugana i Luzi, mu ibanga ry’amajyepfo ya Luzi — ari yo Beteli —, rukamanuka kuva Atarotadari, iri mu mpinga y’umusozi mu majyepfo ya Betihoroni y’epfo. 14Hanyuma urubibi rugahindukira, rukerekera ku ruhande rw’iburengerazuba hagana mu majyepfo, kuva ku musozi uteganye na Betihoroni mu majyepfo, maze rugahagararira i Kiriyati‐Behali, ari yo Kiriyati‐Yeyarimu, umugi wa bene Yuda. Ubwo ni uburengerazuba.
15Mu majyepfo, urubibi rwaheraga i Kiriyati‐Yeyarimu rugakomeza mu burengerazuba, ahagana ku isoko y’amazi y’i Mefitoya. 16Rwamanukaga rugana ku mpera y’umusozi uteganye n’umukokwe w’i Betihinomu, uri mu kibaya cy’Abarefayimu, mu majyaruguru. Rukamanuka umukokwe w’i Hinomu mu ibanga ry’epfo ry’Abayebuzi, maze rukerekeza i Enirogeli. 17Rwakomezaga mu majyaruguru, maze rukagera i Enishemeshi n’i Galiloti, ahateganye n’ahazamuka hagana i Adumini, hanyuma rukamanukana ku Ibuye rya Bohani, mwene Rubeni. 18Rwanyuraga mu ibanga rya ruguru ahateganye na Araba, rukamanuka rugana Araba nyine. 19Urubibi rwanyuraga mu ibanga rya Betihogila mu majyaruguru, maze rukagarukira ku kigobe cy’Inyanja y’Umunyu mu majyaruguru, ku mpera y’amajyepfo ya Yorudani. Urwo ni urubibi rw’amajyepfo.
20Urubibi mu burasirazuba rwari Yorudani.
Nguwo umunani wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo, hamwe n’imbibi zawo ku mpande zose.
21Imigi y’umuryango wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo, yari: Yeriko, Betihogila, Emekesisi, 22Betaraba, Semarayimu, Beteli, 23Avimu, Para, Ofura, 24Kefaramoni, Ofini, Geba: imigi cumi n’ibiri n’imidugudu yayo. 25Gibewoni, Rama, Beyeroti, 26Misipa, Kefira, Mosa, 27Rekimu, Yiripeyeli, Tareyala, 28Selahefili, Yebuzi ari yo Yeruzalemu, Gibeya, na Kiriyati: imigi cumi n’ine n’imidugudu yayo. Uwo ni wo munani wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo.

Currently Selected:

Yozuwe 18: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy