YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 21

21
Ibonekerwa ryo ku nkombe y’ikiyaga
1Nyuma y’ibyo, Yezu yongera kubonekera abigishwa bari ku nyanja ya Tiberiya#21.1 Tiberiya: icyo kiyaga ni na cyo bita icya Galileya. Ivanjili ya Matayo n’iya Mariko zitubwira ko intumwa zari zahawe itegeko ryo gusubira muri Galileya, bakazahahurira na Yezu wagombaga kubatangayo.. Dore uko yababonekeye. 2Simoni Petero na Tomasi ari we Didimi, na Natanayeli w’i Kana ho mu Galileya, na bene Zebedeyi, n’abandi babiri bo mu bigishwa be, bari bateranye. 3Nuko Simoni Petero arababwira ati «Ngiye kuroba.» Baramusubiza bati «Tukajyana.» Ni bwo bagiye mu bwato; iryo joro ariko ntibagira icyo baronka. 4Bugicya, Yezu araza ahagarara ku nkombe, nyamara abigishwa be ntibamenya ko ari we. 5Nuko arababwira ati «Bahungu mwe, hari ifi mwaronse?» Baramusubiza bati «Habe na busa.» 6Arababwira ati «Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka.» Bararuroha, bananirwa kuruzamura kubera amafi menshi arimo. 7Ni bwo wa mwigishwa Yezu yakundaga abwiye Petero, ati «Ni Nyagasani!» Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, akenyera umwambaro we, kuko atari yambaye, maze yiroha mu nyanja. 8Abandi bigishwa baza mu bwato bakurura urushundura rwari rwuzuye amafi, agatsinda ntibari kure y’ubutaka, nko mu ntambwe magana abiri. 9Bageze ku butaka, babona umuriro ucanye utazeho ifi, n’umugati. 10Yezu arababwira ati «Nimuzane kuri ayo mafi mumaze kuroba.» 11Simoni Petero yurira mu bwato, maze akururira urushundura ku butaka rwarimo amafi manini#21.11 amafi manini: dushobora gukeka ko ayo mafi ashushanya amahanga yose intumwa zari zigiye koherezwamo. ijana na mirongo itanu n’atatu; n’ubwo yanganaga atyo bwose, urushundura ntirwacitse. 12Yezu arababwira ati «Nimuze mufungure.» Ntihagira n’umwe utinyuka kumubaza, ati «Uri nde?» Bari bamenye ko ari Nyagasani. 13Nuko Yezu araza, afata umugati arawubaha, n’amafi ni uko. 14Ubwo bwari bubaye ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be, aho amariye kuzuka ava mu bapfuye.
Yezu abaza Petero ko amukunda; amuragiza abe
15Bamaze kurya, Yezu abaza Simoni Petero ati «Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha aba ngaba?» Aramusubiza ati «Yego, Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira abana b’intama zanjye#21.15 ragira . . . intama zanjye: Yezu arashaka kumvisha Petero ko amubabariye n’ubwo we yamwihakanye gatatu; ni ko kumushinga Kiliziya ye.16Yezu yongera kumubaza ubwa kabiri ati «Simoni mwene Yohani, urankunda?» Petero aramusubiza ati «Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu ati «Ragira intama zanjye.» 17Yongera kumubaza ubwa gatatu, ati «Simoni mwene Yohani, urankunda?» Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu, ati «Urankunda?» Ni bwo amushubije ati «Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati «Ragira intama zanjye. 18Ndakubwira ukuri koko: igihe wari ukiri umusore warikenyezaga, kandi ukajya aho ushaka, ariko numara gusaza, uzatega amaboko undi agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka#21.18 aho udashaka: Yezu yamenyesheje atyo Petero ko azapfa amaze gusaza, ariko amuhowe.19Yavuze atyo, ashaka kumuburira urupfu rumuteze, ruzahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo, aramubwira ati «Nkurikira.»
Yezu na wa mwigishwa yakundaga
20Petero ahindukiye, abona wa mwigishwa Yezu yakundaga aje abakurikiye, ari na we wegamiraga Yezu bari ku meza akamubaza ati «Nyagasani, ni nde ugiye kukugambanira?» 21Petero amaze kumubona, abwira Yezu, ati «Nyagasani, naho se uyu we bite?» 22Yezu aramubwira ati «Niba nshaka ko akomeza kubaho kugera igihe nzazira, bigutwaye iki? Wowe nkurikira.» 23Kuva ubwo, iryo jambo rikwira mu bavandimwe ko uwo mwigishwa atazapfa. Nyamara Yezu ntiyavuze ngo ntazapfa, ahubwo ati «Niba nshaka ko akomeza kubaho kugera igihe nzazira, bigutwaye iki?»
24Uwo mwigishwa, ni we mugabo wemeza ibyo byose, kandi ni we wabyanditse; byongeye tuzi#21.24 tuzi: wa mwigishwa Yezu yakundaga cyane aremeza ko ibyo yanditse ari ukuri; naho abakristu ba mbere babanaga na we, na bo bakemeza ko Yohani ari umuhamya ukwiye kwemerwa. ko ibyo yemeza ari iby’ukuri.
25Hari n’ibindi bintu byinshi Yezu yakoze; babyanditse bakabirondora byose, ngira ngo ibitabo byakwandikwaho ntibyakwirwa ku isi yose.

Currently Selected:

Yohani 21: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy