YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 20

20
Abigishwa bajya ku mva
(Mt 28.1–10; Mk 16.1–8; Lk 24.1–12)
1Ku wa mbere w’isabato#20.1 ku wa mbere w’isabato: uwo munsi ni wo wabaye icyumweru cy’abakristu, maze bakawambazaho Nyagasani Yezu wazutse., Mariya Madalena azindukira ku mva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. 2Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati «Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.» 3Petero arabaduka na wa mwigishwa, bajya ku mva. 4Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. 5Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. 6Simoni Petero wari umukurikiye, aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse, 7n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. 8Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera#20.8 aremera: yemeye ko Yezu yazutse. Ubitubwira n’ubwo ateruye ko ari we ubwe, ni Yohani umwanditsi w’iyi Vanjili.. 9Kugeza ubwo bari batarasobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mu bapfuye. 10Nuko abigishwa bisubirira imuhira.
Yezu abonekera Madalena
(Mk 16.9–11)
11Mariya we, akomeza guhagarara iruhande rw’imva, arira. Uko yakariraga arunama, arunguruka mu mva. 12Ni bwo abonye abamalayika babiri bambaye imyenda yererana, bicaye aho umurambo wa Yezu bari bawushyize, umwe ahagana ku mutwe, undi ahagana ku birenge.
13Baramubwira bati «Mugore, urarizwa n’iki?» Arabasubiza ati «Nyagasani bamutwaye, none nayobewe aho bamushyize.» 14Akivuga ibyo, arahindukira areba inyuma, maze abona Yezu ahagaze, ariko ntiyamenya ko ari Yezu. 15Yezu aramubwira ati «Mugore urarizwa n’iki? Urashaka nde?» Mariya akeka ko ari umunyabusitani, aramubwira ati «Nyakubahwa, niba ari wowe wamutwaye, mbwira aho wamushyize, maze mujyane.» 16Yezu aramubwira ati «Mariya we!» Undi arahindukira, aherako amubwira mu gihebureyi ati «Rabuni», ari byo kuvuga ngo «Mwigisha». 17Yezu ahita amubwira ati «Ntushake kungumana, kuko ntarazamuka njya kwa Data. Ahubwo genda, usange abavandimwe banjye maze ubabwire ko ngiye kwa Data ari we So, ku Mana yanjye ari na Yo Mana yanyu.» 18Nuko Mariya Madalena ajya kubwira abigishwa ati «Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye.»
Yezu abonekera abigishwa
(Mt 28.16–20; Mk 16.14–18; Lk 24.36–49)
19Kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze#20.19 zikinze: Ivanjili ntishaka kutubwira ko Yezu yinjiraga mu nzu kandi ikinze. Ahubwo Yohani arashaka kutwumvisha ko Yezu atari agikeneye aho yinjirira, kuko iteka aba ari kumwe n’abigishwa be n’ubwo bo batamubona, ariko iyo abyishakiye anyuzamo akabiyereka., bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 20Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. 21Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.» 22Amaze kuvuga atyo, abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu. 23Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana#20.23 bazabigumana: intumwa zari zoherejwe kugira ngo zikomeze umurimo Yezu yari yaratangiye. Zari zuzuye Roho Mutagatifu kandi zifite n’ububasha bwo gukiza ibyaha. Koko rero iyo yari intangiriro ya Kiliziya.
Yezu abonekera Tomasi
24Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje. 25Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.»
26Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 27Hanyuma abwira Tomasi ati «Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.» 28Tomasi amusubiza avuga, ati «Nyagasani, Mana yanjye!» 29Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera#20.29 kwirebera: Yohani yavuze ibi atekereza abakristu ba mbere yandikiraga. Bo ntibigeze babona Yezu nk’uko intumwa zamubonye, ariko ukwemera kwabo kwari gushingiye ku buhamya bwazo. Barahirwa rero kuko uko kwemera kwatumye bunga ubumwe na Nyagasani koko, kubahesha ubugingo bw’iteka.
Impamvu y’iki gitabo
30Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo. 31Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.

Currently Selected:

Yohani 20: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy