YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 18

18
Ifatwa rya Yezu
(Mt 26.47–56; Mk 14.43–50; Lk 22.47–53)
1Yezu amaze kuvuga ibyo, ajyana n’abigishwa be, yambuka umugezi wa Sedironi#18.1 Sedironi: ni akabande kagaburirwa n’akagezi; kari hagati ya Yeruzalemu n’umusozi w’Imizeti.. Hakaba ubusitani, we n’abigishwa babwinjiramo. 2Yuda wajyaga kumugambanira akamenya aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhaza kenshi aherekejwe n’abigishwa be. 3Nuko Yuda amaze kubona abasirikare n’abagaragu yahawe n’abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi, ajyayo; bari bitwaje amatara n’imuri n’intwaro. 4Yezu wari uzi ibigiye kumubaho byose, aza abagana, arababaza ati «Murashaka nde?» 5Baramusubiza bati «Yezu w’i Nazareti.» Yezu arababwira ati «Ni jyewe.» Yuda wamugambaniraga, akaba ahagararanye na bo. 6Yezu amaze kubabwira ati «Ni jyewe», basubira inyuma bitura hasi. 7Yongera kubabaza ati «Murashaka nde?» Barongera bati «Yezu w’i Nazareti.» 8Yezu arabasubiza ati «Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka, nimureke aba ngaba bigendere.» 9Bityo harangira ijambo yari yaravuze ati «Abo wampaye nta n’umwe najimije#18.9 nta n’umwe najimije: reba Yoh 6,39; 10,28; 17,12. muri bo.»
10Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura, ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi. 11Yezu abwira Petero ati «Subiza inkota yawe mu rwubati. Inkongoro Data ampaye, ndeke se kuyinywa?»
Yezu ajyanwa imbere y’umuherezabitambo mukuru; Petero yihakana Yezu
(Mt 26.69–75; Mk 14.66–72; Lk 22.56–62)
12Abasirikare n’umutware wabo, n’abagaragu b’Abayahudi bafata Yezu baramuboha. 13Babanza kumujyana kwa Ana wari sebukwe wa Kayifa, umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka. 14Kayifa uwo ni we wari waragiriye Abayahudi inama, y’uko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira imbaga.
15Simoni Petero yari yakurikiye Yezu hamwe n’undi mwigishwa#18.15 n’undi mwigishwa: dushobora gukeka ko ari wa mwigishwa Yezu yakundaga, akaba ari we wari uhagaze iruhande rw’umusaraba (19.26). Ni we kandi wari uri kumwe na Simoni Petero igihe birutse bajya ku mva (20.2–4), ndetse ni we wanditse iyi Vanjili.. Uwo mwigishwa wundi akaba yaraziranye n’umuherezabitambo mukuru, yinjirana na Yezu mu rugo rw’umuherezabitambo mukuru. 16Petero we asigara ahagaze hanze inyuma y’irembo; wa mwigishwa wundi wari uzwi n’umuherezabitambo mukuru, araza abwira umuja ukumira, ngo yinjize Petero. 17Nuko uwo muja w’umukumirizi abwira Petero ati «Aho none ntiwaba uri uwo mu bigishwa b’uriya muntu ?» Petero arasubiza ati «Sindi we.» 18Abagaragu n’abafasha bari bacanye umuriro bota, kuko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo, yota.
19Nuko umuherezabitambo mukuru abaza Yezu iby’abigishwa be n’inyigisho ze. 20Yezu aramusubiza ati «Navugiye ahagaragara mbwira isi yose. Nigishirije iteka mu masengero no mu Ngoro y’Imana, aho Abayahudi bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa. 21Urambaza iki? Baza abanyumvise icyo nababwiye. Bo bazi ibyo navuze.» 22Amaze kuvuga ibyo, umwe mu bafasha wari aho ngaho, akubita Yezu urushyi ati «Ni uko usubiza umuherezabitambo mukuru?» 23Yezu aramusubiza ati «Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?» 24Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa, umuherezabitambo mukuru.
25Simoni Petero yari ahagaze aho yota. Nuko baramubaza bati «Aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?» Arahakana ati «Sindi we.» 26Umwe mu bagaragu b’umuherezabitambo mukuru, mwene wabo w’uwo Petero yari yaciye ugutwi, ati «Sinakubonye mu busitani muri kumwe?» 27Petero yongera guhakana. Ako kanya isake irabika.
Yezu ajyanwa imbere ya Pilato
(Mt 27.1–2, 11–14; Mk 15.1–5; Lk 23.1–5)
28Nuko bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu rugo rw’Umutware w’igihugu#18.28 umutware w’igihugu: ni wa Munyaroma ari we Ponsiyo Pilato., hakaba mu gitondo, ariko bo ntibinjira mu rugo rw’Umutware ngo batandura#18.28 ngo batandura: iyo Umuyahudi yabaga yinjiye mu nzu y’umunyamahanga, yabonaga ko yahumanye. Byari ngombwa rero ko abanza gutanga amaturo menshi no kwiyuhagiza amazi kenshi kugira ngo ahumanuke. Ibyo rero byari kubatwara igihe kirekire kandi umunsi mukuru wa Pasika wari wegereje., batararya Pasika. 29Pilato arasohoka arabasanga, ati «Uyu muntu muramurega iki?» 30Baramusubiza bati «Iyo ataba umugiranabi ntituba tumukuzaniye.» 31Nuko Pilato arababwira ati «Nimumujyane mumucire urubanza, mukurikije amategeko yanyu.» Abayahudi bati «Nta bubasha dufite bwo kugira uwo ducira urubanza rwo gupfa.» 32Bityo ijambo Yezu yari yaravuze ryerekeye ku rupfu yari agiye gupfa riruzuzwa.
33Nuko Pilato asubira mu rugo rwe, ahamagaza Yezu aramubaza ati «Mbese ni wowe mwami w’Abayahudi koko?» 34Yezu aramusubiza ati «Ibyo ubivuze ku bwawe, cyangwa se ni abandi babikumbwiyeho?» 35Pilato arasubiza ati «Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n’abatware b’abaherezabitambo ni bo bakunzaniye; wakoze iki?» 36Yezu arasubiza ati «Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho, kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero, Ingoma yanjye si iy’ino aha.» 37Nuko Pilato aramubaza ati «Noneho rero uri umwami ?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye ko ndi umwami ! Cyakora icyo jyewe navukiye, kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese, yumva icyo mvuga.» 38Pilato aramubaza ati «Ukuri ni iki ?» Amaze kuvuga atyo, yongera gusohoka, asanga Abayahudi arababwira ati «Nta kirego na kimwe nsanze kimuhama. 39Birasanzwe ko mbarekurira imbohe imwe mwishakiye, ku munsi wa Pasika; murashaka ko mbarekurira Umwami w’Abayahudi?» 40Nuko bose barongera batera hejuru, bati «Si uwo dushaka, ahubwo duhe Barabasi.» Barabasi uwo yari umujura.

Currently Selected:

Yohani 18: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy