YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 17

17
Yezu asabira abe kuba umwe
1Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso ayerekeza ku ijuru#17.1 ayerekeza ku ijuru: Yezu amaze kubwira abigishwa atyo mu magambo arambuye, yahise atangira kuganira n’Imana; agira ngo Se abatagatifuze bose (17.19) kandi ngo umunsi umwe azabakoranyirize bose mu rukundo, mu ikuzo, no mu bugingo buzahoraho., aravuga ati «Dawe, igihe kirageze, hesha ikuzo Umwana wawe, kugira ngo Umwana wawe na we aguheshe ikuzo, 2nk’uko wamuhaye ububasha ku kiremwa cyose, ugira ngo abo wamuhaye bose, abahe ubugingo bw’iteka. 3Ubwo bugingo bw’iteka ni ukukumenya, wowe Mana imwe y’ukuri, no kumenya uwo watumye Yezu Kristu. 4Jye naguhesheje ikuzo, ndangiza igikorwa wampaye gukora. 5None ubu, Dawe, mpesha ikuzo iwawe, rya rindi nahoranye iwawe, isi itararemwa.
6Namamaje izina ryawe mu bantu wampaye ubakuye mu nsi. Bari abawe maze urabampa, na bo bubaha ijambo ryawe. 7Ubu bamenye ko ibyo wampaye byose, ari wowe biturukaho, 8kuko nababwiye amagambo wambwiye, maze barayakira, bamenyeraho by’ukuri ko ngukomokaho, kandi bemera ko ari wowe wantumye. 9Ubu ni bo nsabira; sinsabira isi#17.9 sinsabira isi: abo Yezu avuga ni abanze kumwemera bakanga batyo kwakira umukiro (7.7; 12,31; 14,17.19.22, n’ahandi henshi). Ni bo ubwabo batumye isengesho yabavugira nta cyo ryabamarira., ahubwo ndasabira abo wampaye, kuko ari abawe. 10Kandi rero ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe byose bikaba ibyanjye, maze ngaherwa ikuzo muri bo. 11Ubu rero sinkiri mu nsi, ariko bo bayirimo, jye nje ngusanga. Dawe Nyir’ubutagatifu, abo wampaye bakomereshe izina ryawe, kugira ngo babe umwe nkatwe. 12Igihe nari kumwe na bo, abo wampaye narabaragiye mu izina ryawe; narabakomeje ntihagira n’umwe muri bo nzimiza, kereka umwana nyagucibwa kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe. 13Ubu rero nje ngusanga, kandi ibi mbivuze nkiri mu isi, kugira ngo bankeshe kwigiramo ibyishimo bisendereye. 14Nabagejejeho ijambo ryawe, maze isi irabanga, kuko atari ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. 15Singusabye kubakura ku isi, ahubwo ndagira ngo ubarinde ikibi. 16Si ab’isi, nk’uko nanjye ntari uw’isi. 17Batagatifurize mu kuri: ijambo ryawe ni ukuri. 18Nk’uko wantumye mu nsi, nanjye ni ko nabatumye ku isi; 19kandi ndakwiyeguriye ubwanjye ari bo ngirira, kugira ngo na bo babe abakwiyeguriye mu kuri.
20Si bo bonyine nsabira, ahubwo ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, 21kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye. 22Kandi ikuzo wampaye, nanjye nararibahaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe; 23mbe muri bo, nawe ube muri jye, kugira ngo bagere ku bumwe bushyitse, maze isi imenye ko wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze. 24Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa. 25Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye, ariko jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye. 26Nabamenyesheje izina ryawe, kandi nzakomeza kuribamenyesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, nanjye kandi mbabemo.»

Currently Selected:

Yohani 17: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy