YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe 3

3
Petero akiza ikirema
1Umunsi umwe, saa cyenda ari cyo gihe cy’isengesho rusange, Petero na Yohani bazamuka bajya mu Ngoro y’Imana. 2Hakaba umuntu wavutse ari ikirema, buri munsi bakamuzana imbere y’umuryango w’Ingoro witwa «Uw’Uburanga», kugira ngo asabe imfashanyo abinjiraga mu Ngoro bose. 3Ngo abone Petero na Yohani bagiye kwinjira mu Ngoro, abasaba imfashanyo. 4Nuko Petero, ari hamwe na Yohani, aramwitegereza maze aramubwira ati «Ngaho turebe! » 5Uwo muntu agumya kubahanga amaso, kuko yari ategereje ko hari icyo bari bumuhe. 6Petero aramubwira ati «Ari zahabu, ari na feza, nta byo mfite; ariko icyo mfite ndakiguhaye: mu izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, haguruka ugende!» 7Nuko amufata ikiganza cy’iburyo aramuhagurutsa. Ako kanya ibirenge bye n’utugombambari birakomera; 8arabaduka, arahagarara, aratambuka yinjirana na bo mu Ngoro y'Imana, agenda asimbuka kandi asingiza Imana. 9Nuko rubanda rwose ngo bamubone agenda kandi asingiza Imana, 10baramumenya : koko yari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye imbere y’Umuryango w’Ingoro y'Imana witwa "Uw'Uburanga". Nuko abantu barumirwa, batangazwa n’ibimubayeho.
Inyigisho ya Petero
11Kubera ko uwo muntu yanze kuvirira Petero na Yohani, bitangaza cyane rubanda rwose, biruka babasanga ahitwa ku «Ibaraza rya Salomoni». 12Petero abibonye ni ko kubwira rubanda ati «Bantu ba Israheli, ni iki gitumye mutangazwa n’ibimaze kuba? Cyangwa se ni iki gitumye muduhanga amaso, nk’aho duhaye uyu muntu kugenda ku bw’ububasha bwacu cyangwa ku bw’ubutungane bwacu bwite?
13Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura. 14Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi#3.14 umwicanyi: ni Barabasi, Abayahudi bahisemo bamuguranye Yezu (reba Yh 18.39–40).. 15Mwicishije Umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya. 16Kubera ko twiringiye izina rya Yezu, iryo zina ni ryo ryakomeje uyu muntu mubona kandi muzi; maze ukwemera gukomoka kuri Yezu kumusubiza ubuzima bwe bwose mu maso yanyu mwese. 17None rero, bavandimwe, nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu. 18Nyamara Imana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara. 19Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe; 20bityo hazabeho ibihe by’ihumure muhawe na Nyagasani, ubwo azaboherereza Kristu wabagenewe, ari we Yezu, 21Uwo ijuru rigomba kwakira kuzageza ku bihe by’ivugururwa ry’ibintu byose: ngibyo ibyo Imana yavugishije Abahanuzi bayo batagatifu bo mu bihe bya kera. 22Koko Musa yaravuze ati ’Nyagasani Imana azababonera mu bavandimwe banyu Umuhanuzi umeze nkanjye; muzamwumvire mu byo azababwira byose. 23Umuntu wese utazumvira uwo Muhanuzi, azacibwa mu muryango wayo.’#3.23 mu muryango wayo: reba Ivugururamategeko 18.15,19. 24Kandi n’Abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli no ku bamusimbuye, bavuze iby’iy’iminsi turimo. 25Ni mwebwe abaragwa b’Abahanuzi, n’ab’Isezerano Imana yagiranye n’abasekuruza bacu igihe ibwiye Abrahamu iti ’Imiryango yose y’isi izaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’#3.25 mu rubyaro rwawe: reba Intangiriro 12.3. 26Ni mwebwe mbere na mbere Imana yahingukirije Umugaragu wayo, iramuboherereza kugira ngo abazanire umugisha; bityo buri muntu muri mwe abone kuzinukwa ibibi yakoraga.»

Currently Selected:

Ibyakozwe 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy