YouVersion Logo
Search Icon

Ibyakozwe 2

2
Roho Mutagatifu amanukira ku Ntumwa
1Umunsi wa Pentekositi#2.1 Pentekositi: yari umunsi w’Abayahudi wabaga iminsi 50 Pasika ibaye. Mu gihe cya Yezu bawuhimbazaga bibuka umunsi bahaweho Amategeko ku musozi wa Sinayi. uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. 2Ako kanya, umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. 3Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. 4Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.
5Aho rero i Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu mahanga yose ari mu nsi y’ijuru. 6Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite#2.6 mu rurimi rwe bwite: ku bwa Roho Mutagatifu, ubumwe abantu bataye i Babeli (Intg 11.1–10) bwaragarutse, bose bakumva kimwe. Ni incamarenga y’ubutumwa intumwa zahawe bwo kwigisha amahanga yose.. 7Barashoberwa, batangara bavuga bati «Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya? 8Bishoboka bite se ko buri muntu muri twe abumva bavuga mu rurimi rwe kavukire? 9Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya, 10muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma, 11Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo#2.11 n’abayoboke b’idini yabo: ni abanyamahanga binjiye mu idini y’Abayahudi baragenywa, bagakurikiza amategeko y’Abayahudi., Abanyakireta n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.» 12Bose bari bumiwe, bagatangara babazanya bati «Ibi birashaka kuvuga iki?» 13Ariko hakaba n’abandi babakwena, bagira bati «Aba bantu basinze divayi nshyashya!»
Inyigisho ya Petero
14Nuko Petero ahagararanye na ba Cumi n’umwe, arangurura ijwi agira ati «Bantu bo muri Yudeya, namwe mwese abatuye i Yeruzalemu, nimumenye neza ibi ngibi kandi mutege amatwi amagambo yanjye. 15Aba bantu ntibanyoye nk’uko mubitekereza, kuko hakiri ku isaha ya gatatu y’igitondo; 16ahubwo ibi mureba ni ibyavuzwe n’umuhanuzi Yoweli#2.16 Yoweli: reba umuhanuzi Yoweli 3.1–5., ati
17 ’Mu minsi ya nyuma, # 2.17 Mu minsi ya nyuma: ni igihe cy’umukiro gitangirana n’urupfu n’izuka bya Yezu. — uwo ari Nyagasani ubivuga —,
nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose.
Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure,
urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe
n’abasaza banyu bazabonere mu nzozi.
18 Koko muri iyo minsi, abagaragu banjye n’abaja banjye,
nzabasenderezamo Umwuka wanjye maze bahanure.
19 Nzakora ibintu bitangaje hejuru mu kirere,
n’ibimenyetso bikomeye hasi ku isi:
hazaboneka amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi.
20 Izuba rizijima n’ukwezi guhinduke amaraso,
mbere y’uko haza Umunsi wa Nyagasani,
Umunsi ukomeye kandi w’ikuzo.
21 Ubwo rero umuntu wese
uziyambaza izina rya Nyagasani, azakizwa.’
22Yemwe Bayisraheli, nimutege amatwi amagambo yanjye#2.22 amagambo yanjye: aha ngaha Luka aduhaye urugero rwa mbere rw’inyigisho intumwa zatangaga zamamaza Inkuru Nziza ya Yezu. Harimo amayobera y’ingenzi y’ubukristu: urupfu, izuka, ugusubira mu ijuru bya Yezu. Izindi ngero z’iyo nyigisho y’intumwa tuzisanga aha ngaha: Intu 2.14–39; 3.12–26; 4.9–12; 5.29–32; 10.34–43.: Yezu w’i Nazareti, uwo muntu Imana yemeje muri mwe, imukoresha ibitangaza, ibikorwa n’ibimenyetso bikomeye rwagati muri mwe, nk’uko mubizi ubwanyu, 23uwo muntu rero, bikurikije umugambi udakuka w’Imana, amaze gutangwa, mwaramwishe mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome. 24Ariko Imana yaramuzuye, imubohora ku ngoyi z’urupfu kuko bitashobokaga ko rumuherana. 25Koko kandi, Dawudi yavuze#2.25 Dawudi yavuze: reba Zaburi 16.8–11. ibimwerekeyeho ati
’Narebaga Nyagasani imbere yanjye ubudahwema,
kuko ari iburyo bwanjye kugira ngo ntadandabirana.
26 Ni cyo gituma umutima wanjye uri mu byishimo,
n’ururimi rwanjye rukaba runezerewe,
byongeye kandi nzaruhukana icyizere,
27 kuko utazatererana ubugingo bwanjye mu kuzimu,
kandi ntuzatume intungane yawe imenyana n’ubushanguke.
28 Wamenyesheje inzira zigana mu bugingo,
unyuzuzamo ibyishimo unyereka uruhanga rwawe.’
29Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira nta shiti ko umukurambere wacu Dawudi yapfuye, ko yahambwe ndetse n’imva ye ikaba ikiri iwacu kugeza uyu munsi. 30Nyamara, kuba yari umuhanuzi kandi yazirikanaga ko Imana yamusezeranyishije indahiro kuzicaza ku ntebe ye y’ubwami uwo mu bamukomokaho, 31yabonye atyo mbere y’igihe iby’izuka rya Kristu, maze amuvugaho ati ’Ntiyatereranywe ikuzimu kandi umubiri we ntiwigeze umenyana n’ubushanguke.’ 32Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abahamya babyo. 33Aho amariye gukuzwa n’ububasha bw’Imana, no guhabwa na Se Roho Mutagatifu wasezeranywe, amusendereza mu bantu nk’uko mubibona kandi mubyumva. 34Dawudi we n’ubwo atazamutse mu ijuru, nyamara yaravuze ati#2.34 yaravuze: reba Zaburi 110.1.
’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye ati:
Icara iburyo bwanjye,
35 kugeza ko abanzi bawe,
mbagira akabaho ukandagizaho ibirenge byawe.’
36Nuko rero, inzu yose ya Israheli nimenye idashidikanya ko uwo Yezu mwabambye, Imana yamugize Umutegetsi n’Umukiza.»
Abantu ibihumbi bitatu ba mbere bahindutse
37Ngo bumve ayo magambo barakangarana, babaza Petero n’izindi Ntumwa bati «Bavandimwe, dukore iki?» 38Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu. 39Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure bose, n’abandi batabarika uko Nyagasani Imana yacu azabihamagarira.»
40Ababwira n’andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza, agira ati «Nimwirokore, mwitandukanye n’aba bantu bayobye.» 41Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.
Imibereho y’abakristu ba mbere#2.41 Imibereho y’abakristu ba mbere: ivugwa no muri 4.32–35; 5.12–16. Izi ngingo zidufasha cyane kumva uko abakristu bari bifashe mu ntangiriro ya Kiliziya. Iyi myifatire rero itubere urugero mu miryango‐remezo.
42Bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga#2.42 gusenga: hano Luka aravuga ibikorwa by’ingenzi byarangaga abakristu ba mbere: kumva inyigisho z’intumwa, gushyira hamwe, kumanyura umugati, no gusenga. Mu ntangiriro ya Kiliziya bavugaga «imanyura ry’umugati» cyangwa «isangira rya Nyagasani», bashaka kuvuga icyo ubu twita «igitambo cy’Ukaristiya» (reba na 1 Kor 11.17–34).. 43Abantu bose bagiraga ubwoba kubera ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byakorwaga n’Intumwa. 44Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. 45Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye. 46Iminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima. 47Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.

Currently Selected:

Ibyakozwe 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy