YouVersion Logo
Search Icon

Abanyatesaloniki, iya 2 3

3
Impamvu yo gushishikarira gusenga
1Ahasigaye, bavandimwe, mudusabire#3.1 mudusabire: Pawulo azi neza ko nta cyo yakwishoboza adafashijwe n’Imana, akatwibutsa ko iyo nkunga y’Imana ikeshwa isengesho. Ni ku bw’isengesho rero, Abanyatesaloniki na bo bazashobora kuba indahemuka ku kwemera kwabo. kugira ngo ijambo rya Nyagasani rikomeze gukwira hose, ryamamare nk’uko bimeze iwanyu. 2Musabe kandi kugira ngo turokoke abantu b’abagome n’abagiranabi: koko rero kwemera si ibya bose. 3Nyagasani ni indahemuka: azabakomeza, abarinde Nyakibi. 4Kandi ku bwa Nyagasani ntidushidikanya ko ibyo tubategeka, mubikora mukazanabikomeza. 5Nyagasani nayobore imitima yanyu, ayitoze gukunda Imana no kwiyumanganya nka Kristu.
Buri wese agomba gukora
6Bavandimwe, mu izina rya Nyagasani Yezu Kristu, tubategetse kwirinda umuvandimwe wese w’inyandagazi#3.6 w’inyandagazi: yavugaga abantu b’inkorabusa (3.10–12), bahoraga babunza imitima batekereza ko ukuza kwa Nyagasani kwegereje. Pawulo arashaka kubagarura mu nzira nziza, abaha urugero rw’imibereho ye bwite (3.7–9)., udakurikiza inyigisho n’umuco mudukomoraho. 7Muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: nta bwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu, 8nta n’umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu, kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. 9Si ukuvuga ko tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubabera urugero mukurikiza.
10Igihe twari iwanyu, twabahaye uyu mugambi, tuti «Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya!» 11None dusigaye twumva ko muri mwe harimo abandaraye, ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose. 12Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi; muri Nyagasani Yezu Kristu: nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye ubwabo.
13Namwe, bavandimwe, ntimukadohoke mu gukora neza. 14Niba kandi hari utumvira ibyo tuvuze muri iyi baruwa, muramumenye, mumugendere kure, kugira ngo akorwe n’isoni. 15Icyakora ntimukamufate nk’umwanzi, ahubwo mumugire inama bya kivandimwe.
Gusezera
16Nyagasani Nyir’amahoro ubwe nabagwirize amahoro, aho muri hose n’igihe cyose. Nyagasani abane namwe mwese.
17Iyi ndamutso, ni jyewe ubwanjye Pawulo uyiyandikiye#3.17 uyiyandikiye: nk’uko byari akamenyero kuri Pawulo, ibaruwa ye yayandikishije umwanditsi, ariko mbere yo kuyirangiza yiyandikira ubwe intashyo isoza. Wenda yanabigiriraga kugira ngo mu bihe bizaza bajye bamenya inyandiko ye, ngo hato batazongera gushukwa n’amabaruwa bamwitiriraga ariko atari aye (2.3). Reba na 1 Kor 16,21; Gal 6,11; Kol 4,18.. Kandi mu mabaruwa yanjye yose ni cyo kizabemeza ko ari jyewe: ni uko nandika!
18Muhorane iteka ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy