YouVersion Logo
Search Icon

Abanyatesaloniki, iya 2 2

2
Amaza ya Nyagasani n’ibizayabanziriza
1Bavandimwe, ku byerekeye amaza y’Umwami wacu Yezu Kristu no ku byerekeye uko tuzakoranira iruhande rwe, hari icyo twabasaba: 2muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho, n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse#2.2 twaba twaranditse: bamwe basa n’abataye umutwe bakwizaga hose ibyo bitaga ibyahishuwe ku byerekeye ukuza kwa Nyagasani, bandika amabaruwa y’ibinyoma bakayitirira Pawulo! Birashoboka kandi ko bamugerekeragaho n’amagambo atigeze avuga!. 3Rwose ntihazagire ubabeshya na busa, kuko ibyo bitazaba hatabanje kuza igihe cy’ubuhakanyi, kandi hatabanje kwigaragaza Umuntu w’Umugomeramana, Umwana woramye, 4wa Mwanzi uzishyira hejuru y’icyitwa Imana cyose, no hejuru y’ibindi byose bikwiye gusengwa, akageza n’aho ubwe yicara mu Ngoro y’Imana, maze agatangaza ko ubwe ari Imana.
5Mbese ntimwibuka ko tukiri kumwe najyaga mbibabwira? 6Muzi kandi ikimuzitiye#2.6 ikimuzitiye ubu ngubu: ntibitworoheye kumva icyo Pawulo yashakaga kuvuga, ubwo yavugaga ngo «ikimuzitiye», ngo «Ubugomeramana», cyangwa ngo «Umugomeramana», kuko yibutsa Abanyatesaloniki ibyo yababwiye kuri iyo ngingo ubwo yari akiri iwabo, atagombye kubisubiramo mu ibaruwa ye. Nta muhanga n’umwe kugeza ubu washoboye gusobanura ku buryo bugaragara inyigisho ya Pawulo kuri iyo ngingo. Icyaruta rero ni uko natwe twahamya ko tutabizi. Gusa rero, tugomba guhora turi maso, twiteguye, kuko tutazi umunsi n’isaha Nyagasani azaziraho. Reba no mu ijambo ry’ibanze. ubu ngubu, ku buryo atakwigaragaza igihe cye kitaragera. 7Ni koko, Ubugomeramana bw’urujijo bwatangiye guca ibintu mu cyayenge; igisigaye gusa ni ukwigizayo ubuzitiye ubu ngubu. 8Uwo nguwo rero namara kwigizwayo, ni bwo Umugomeramana azigaragaza, maze Nyagasani Yezu amwicishe umwuka umuva mu kanwa, amurimbuze ububengerane buranga amaza ye. 9Naho amaza y’Umugomeramana yo azarangwa n’imigirire ikomoka kuri Sekibi, agaragarire mu bushobozi buhambaye, no mu bimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma biteye kwinshi, 10kimwe no mu bishuko byose by’ubugizi bwa nabi, bizitabirwa n’abagenewe korama bazize ko batakunze ukuri kugenewe kubarokora. 11Ni yo mpamvu Imana ibareka bagaterwa n’ubuyobe bubarindagiza, bakemera ibinyoma, 12kugira ngo abazaba baranze kwemera ukuri, ahubwo bagahimbazwa n’ubugiranabi, bose bazacirwe urubanza.
Gukomera mu kwemera
13Twebweho rero, tugomba guhora dushimira Imana kubera mwebwe, bavandimwe mukunzwe na Nyagasani, kuko Imana yabatoye kuva mu ntangiriro, kugira ngo murokorwe mubikesha Roho ubatagatifuza, mubikesha kandi no kwemera ukuri. 14Ngicyo icyo yabatoreye, ibigirishije Inkuru Nziza twamamaza, kugira ngo muronke ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu. 15None rero, bavandimwe, nimukomere kandi mukomeze ubutagerura inyigisho z’uruhererekane#2.15 inyigisho z’uruhererekane: ni amahame yose y’ukwemera n’imibereho ya gikristu, Pawulo ubwe yashyikirijwe na Kiliziya za mbere (iy’i Damasi, iy’i Yeruzalemu n’iy’Antiyokiya), akaba ari byo na we yigisha mu makoraniro yashinze. twabagejejeho, ari mu magambo, ari no mu nyandiko#2.15 mu nyandiko: Pawulo aributsa Abanyatesaloniki kwita ku ibaruwa ya mbere yabandikiye.. 16Umwami wacu Yezu Kristu ubwe, hamwe n’Imana Umubyeyi wacu wadukunze, maze ku neza ye akaduha kwizera ihumure ritazashira, 17bo nyine nibabahumurize kandi babahe gukomera mu byiza byose mukora cyangwa muvuga.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy