YouVersion Logo
Search Icon

Petero, iya 1 3

3
Umubano w’abashakanye
1Namwe bagore ni uko; nimwumvire abagabo banyu, kugira ngo n’aho bamwe muri bo baba bataremera Ijambo ry’Imana, babashe guhinduka ari nta cyo umuntu ababwiye, ahubwo babitewe n’imigenzereze myiza y’abagore babo, 2bamaze kwitegereza imigenzereze yanyu myiza kandi ishyira mu gaciro. 3Imirimbire yanyu ntikabe iy’inyuma: imisatsi iboshye, impeta za zahabu cyangwa imyenda y’akarusho; 4ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutima, imirimbire idashanguka y’umutima utuje kandi ukagwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana. 5Ngiyo imirimbire y’abagore b’intungane babayeho kera bizera Imana kandi bakumvira abagabo babo: 6twavuga nka Sara wumviraga Abrahamu akamwita umutegetsi#3.6 akamwita umutegetsi: reba Intangiriro 18,12.. Namwe muri abakobwa be igihe cyose muba mukora icyiza, mudatinya igikangisho icyo ari cyo cyose.
7Namwe bagabo ni uko; imibereho yanyu nimuyisangire n’abagore banyu, mukurikije ko imimerere yabo idakomeye nk’iyanyu; mubahe icyubahiro, kuko bagomba kuzasangira namwe umurage w’ingabire y’ubugingo, kugira ngo hatagira icyabera inkomyi amasengesho yanyu#3.7 amasengesho yanyu: birakwiye rwose ko umugabo n’umugore basengera hamwe mu rugo; ariko se bashobora bate gusenga nta buryarya, niba batumvikana?.
Imibanire y’abakristu
8Ahasigaye, nimutekereze ibihuje, mugirirane impuhwe, mukundane urwa kivandimwe, mube abanyambabazi kandi mwicishe bugufi. 9Ntimukiture undi inabi yabagiriye, cyangwa ngo nabatuka mumusubize; ahubwo mwifurizanye umugisha#3.9 mwifurizanye umugisha: mukurikije itegeko rya Nyagasani ryo gukunda abanzi banyu (Lk 6,28)., kuko ari cyo mwahamagariwe, kugira ngo muzahabwe umugisha ho umurage. 10Koko rero, «Ushaka gukunda ubuzima no kubona iminsi mihire, agomba kurinda ururimi rwe kuvuga ikibi, n’umunwa we ntuvuge amagambo y’ibinyoma. 11Nazibukire ikibi, akore icyiza; nashakashake amahoro, ayaharanire. 12Kuko Nyagasani ahoza amaso ku bantu b’intungane, agatega amatwi amasengesho yabo, ariko akima uruhanga rwe abakora ikibi.»#3.12 ikibi: reba Zaburi 34,13–17.
Muhore mwiteguye gusobanura iby’amizero yanyu
13Ni nde uzabagirira nabi niba mushishikariye gukora icyiza? 14N’iyo kandi mwagira icyo mubabazwaho ku mpamvu y’ubutungane, mwaba mugize amahirwe#3.14 mugize amahirwe: Yezu ubwe yita umunyahirwe umuntu wese ubabara kubera ubutungane (Mt 5,10).. Ntimugatinye ababatoteza, ngo muhagarike umutima; 15ahubwo nimwubahe Kristu mu mitima yanyu, kuko ari We Nyagasani. Nimuhore mwiteguye guha igisubizo umuntu wese uzagira icyo ababaza ku byerekeye ukwizera kwanyu. 16Nyamara ariko, mujye mubikorana ubugwaneza n’icyubahiro kandi mufite umutima utaryarya, kugira ngo nibanababeshyera, abasebya imigenzereze yanyu muri Kristu bazakorwe n’ikimwaro. 17Koko rero, icyaruta ni ukubabazwa mukora neza, niba ari ko Imana ibishaka, aho kubabazwa mukora nabi.
Urupfu rwa Kristu ni rwo mutsindo
18Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, hanyuma agasubizwa ubuzima ku bwa Roho. 19Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’Ikuzimu#3.19 mu buroko bw’ikuzimu: reba na 4,6. Ubwo buroko bw’abapfuye nta bwo ari umuriro w’iteka, ahubwo ni ahantu ho gutegereza. Petero arashaka kuvuga ko abantu bose bapfuye mbere ya Kristu, na bo bashoboye kugira uruhare ku mukiro yazanye. Mu buryo budasobanutse neza, na bo bamenyeshejwe Inkuru Nziza maze babasha guhinduka (bakiri ku isi se?), ngo hanyuma bazinjire mu ikuzo rihoraho hamwe na Kristu wazutse., 20ba bandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakaga ubwato, ari bwo bwinjiwemo n’abantu bake, bagera ku munani#3.20 bagera ku munani: ni Nowa n’umugore we, abahungu be batatu n’abagore babo. Batisimu ni nk’ubwato bwa Nowa, idukiza urupfu ikanatuyobora mu bugingo bw’iteka., maze bagakizwa n’amazi. 21Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu: ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo ya yindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye, ikabakirisha izuka rya Yezu Kristu, 22wazamutse mu ijuru, none akaba ari iburyo bw’Imana, akayobokwa n’Abamalayika, Abanyabutegetsi n’Abanyabubasha.

Currently Selected:

Petero, iya 1 3: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy