YouVersion Logo
Search Icon

Petero, iya 1 2

2
1Nuko rero nimwitandukanye n’icyitwa ubugome n’ubuhendanyi bwose, icyitwa uburyarya, ishyari n’ubuzimuzi cyose. 2Mbese kimwe n’abana bakimara kuvuka, nimurarikire amata meza#2.2 amata meza: abandikiwe iyi baruwa, birashoboka ko batari bamaze igihe kirekire babaye abakristu; bagomba rero kugimbuka mu bukristu, babikesheje ijambo ry’Imana. y’ijambo ry’Imana, kugira ngo igihe muryakira, mutere imbere mu gucungurwa kwanyu, 3niba koko mwarasogongeyeho mukumva ukuntu Nyagasani aryohereye.
Ibuye nyabuzima n’ihanga ritagatifu
4Nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima#2.4 ibuye nyabuzima: bafatiye kuri Zaburi 118,22, abakristu ba mbere bakundaga kuvuga ko Yezu yari ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu, nyamara Imana ikaba yararihisemo kugira ngo irangize Umugambi wayo (Mk 12,10; Intu 4,11). Na bo ubwabo biyitaga amabuye nyabuzima (2.5), Imana ikoresha ngo yubake Kiliziya, ari yo Ngoro y’ikuzo ryayo (reba Ef 2,20–22). ryajugunywe n’abantu, nyamara ari indobanure kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana; 5bityo namwe mube nk’amabuye mazima, mwubakwemo ingoro ndengakamere, kugira ngo mube imbaga ntagatifu y’abaherezabitambo, mwitureho ibitambo ndengakamere bishimisha Imana ku bwa Yezu Kristu. 6Koko Ibyanditswe bivuga ngo «Dore nshyize muri Siyoni ibuye ry’insanganyarukuta, ibuye ry’indobanure kandi rifite agaciro gakomeye, maze uzaryishingikirizaho wese, ntazakorwe n’ikimwaro.»#2.6 ntazakorwa n’ikimwaro: reba Izayi 28,16.
7Mwebwe rero abemera, iryo kuzo ni iryanyu, naho ku batemera «ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryahindutse ibuye ry’insanganyarukuta, 8ariko kandi ribabera ibuye basitaraho n’urutare batembaho.»#2.8 urutare batembaho: reba Zaburi 118,22. Barisitaraho kuko banze kwemera ijambo ry’Imana, kandi ni na cyo bagenewe.
9Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza, 10mwebwe abatari umuryango w’Imana kuva kera, ubu ngubu noneho mukaba mwarabaye umuryango wayo, mwebwe mutari abo kugirirwa imbabazi, ubu ngubu noneho mukaba mwarazigiriwe.
Imyifatire y’abakristu mu batemera Imana nyakuri
11Nkoramutima zanjye, mwebwe muri nk’abagenzi n’abanyamahanga, ndabasaba ngo mwirinde irari ry’umubiri rirwanya umutimanama. 12Nimugire imyifatire myiza imbere y’abatemera Imana nyakuri, kugira ngo n’ubwo babasebya nk’aho muri abagiranabi, bazamurikirwe n’ibikorwa byanyu, maze basingize Imana ku munsi izaziraho.
Icyubahiro kigenewe abategetsi
13Nimuyoboke rero ubutegetsi bwose bw’abantu ku mpamvu ya Nyagasani: yaba umwami mu mwanya we w’ikirenga, 14baba abatware batumwe na we kugira ngo bahane abagiranabi kandi bashime abakora neza; 15kuko icyo Imana ishaka ari uko mwacubya ubujiji bw’abantu b’ibiburabwenge, kubera ibikorwa byanyu byiza. 16Nimubeho nk’abantu bigenga, ariko ntimukoreshe ubwo bwigenge muhishira ubugome bwanyu, ahubwo mubeho nk’abagaragu b’Imana. 17Nimwubahe abantu bose, mukunde abavandimwe banyu, mutinye Imana kandi muhe umwami icyubahiro.
Dore uko abakristu b’abagaragu bakwiye kwifata
18Bagaragu#2.18 Bagaragu: Petero yirindaga gukoresha ijambo abacakara, ahari ngo agaragaze ko na bo bagomba gufatwa nk’abantu bigenga., nimwubahe ba shobuja mubikuye ku mutima, atari abeza n’abagwaneza bonyine, ahubwo ndetse n’ab’indashoboka. 19Koko rero kwiyumanganya imibabaro yose ugirirwa uzira akarengane ni ingabire, iyo bigiriwe guhesha Imana ikuzo. 20Murabona byabamo kuzo nyabaki kwiyumanganya inkoni mukubitwa, niba mwakoze ikosa? Ariko niba mwiyumanganyije imibabaro mwatewe n’icyiza mwakoze, ngiyo ingabire mu maso y’Imana. 21Nuko rero, icyo ni cyo mwahamagariwe, kuko na Kristu yababaye ku mpamvu yanyu, akabasigira urugero kugira ngo mukurikize inzira ye: 22We utigeze akora icyaha, kandi akaba atarigeze avuga ibinyoma; 23agatukwa, ariko ntasubize igitutsi, mu bubabare bwe ntagire uwo akangara, ahubwo akiragiza umucamanza w’intabera; 24We wajyanye ibyaha byacu mu mubiri we bwite ku musaraba, kugira ngo nitumara gupfa ku byaha, tubeho mu butungane. Ni We nyir’ibikomere byabakijije. 25Koko rero, mwari mumeze nk’intama zatatanye, none ubu ngubu mwagarukiye umushumba n’umurinzi wanyu.

Currently Selected:

Petero, iya 1 2: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy