YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakolosi 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, n'umuvandimwe Timoteyo, 2turabaramukije mwebwe ntore z'Imana z'i Kolosi Kristo yagize abavandimwe b'indahemuka.
Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro, [ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo].
Pawulo ashimira Imana kandi asabira ab'i Kolosi
3Iyo tubasabira duhora dushimira Imana Se w'Umwami wacu Yezu Kristo, 4kuko twumvise ko mwemeye Kristo Yezu mugakunda n'intore z'Imana, 5mubitewe no kwiringira ibyo mwabikiwe mu ijuru. Ibyo mwabimenyeshejwe n'inyigisho z'ukuri z'Ubutumwa bwiza mwumvise mbere. 6Ubwo Butumwa bwamaze kugera ku isi yose, bwera imbuto#imbuto: reba Kol 1.10; Yh 15.5 (sob). z'ibyiza mu bantu butera imbere. Uko ni ko biri muri mwe kuva aho mwumviye ubuntu Imana igira, mukabusobanukirwa by'ukuri. 7Ibyo mwabyigishijwe na mugenzi wacu Epafura dukunda kandi dufatanyije umurimo, ni we mugaragu udahemuka wa Kristo ukora mu mwanya wanyu#wanyu: cg wacu.. 8Ni na we watubwiye urukundo rwanyu mukomora kuri Mwuka w'Imana.
9Ni cyo cyatumye natwe kuva aho tubyumviye, tudahwema kubasabira. Twinginga Imana ngo ibagwizemo kumenya ibyo ishaka, ibahaye ubwenge no gusobanukirwa bikomoka kuri Mwuka. 10Bityo muzashobora kujya mugenza uko Nyagasani ashaka kugira ngo mumushimishe iteka, mwere imbuto z'imigirire myiza y'uburyo bwose kandi mukure mu kumenya Imana. 11Turabasabira ngo muhabwe ububasha ku buryo bwose nk'uko imbaraga z'ikuzo ryayo zingana, kugira ngo mushobore kwihanganira byose mwe gucogora. Bityo mujye munezerwa 12mushimira Imana Data, yabahesheje uruhare ku munani yageneye intore zayo zigengwa n'umucyo. 13Ni yo yatubohoye ituvana mu butware bw'umwijima#umwijima: reba Lk 22.53., itujyana mu bwami bw'Umwana wayo ikunda. 14Ni we dukesha gucungurwa ari ko kubabarirwa ibyaha.
Kristo uwo ari we n'icyo yakoze
15Kristo ni ishusho y'Imana itarebwa n'amaso. Ni na we Mwana wayo w'impfura wabimburiye ibyaremwe byose kubaho#wabimburiye … kubaho: cg usumba ibyaremwe byose. Reba Imig 8.32-36; Yh 1.1-3.. 16Ni we Imana yakoresheje irema ibintu byose, ari ibyo mu ijuru n'ibyo ku isi, ari ibyo amaso areba n'ibyo atareba, ari ibinyabwami cyangwa ibinyabutegetsi, cyangwa ibinyabutware cyangwa ibinyabushobozi. Byose byaremwe na we kandi ni we byaremewe. 17Yariho mbere ya byose, ni na we uhuriza hamwe byose akabikomeza. 18Ikindi kandi ni we mutwe#umutwe: reba 1 Kor 11.3 (sob). ugenga umubiri we, ari wo Muryango w'Imana. Ni we shingiro rya byose, ni na we wabimburiye bose kuzuka kugira ngo afate umwanya w'ibanze muri byose. 19Koko Imana yishimiye ko ibyuzuye muri yo byose biba mu Mwana wayo, 20maze yunga ibintu byose na yo ikoresheje uwo Mwana wayo, ari ibyo ku isi ari n'ibyo mu ijuru, izana amahoro bitewe n'amaraso yamenewe ku musaraba. 21Kera namwe mwahoze kure y'Imana muri abanzi bayo, kubera ibyo mwatekerezaga n'ibibi mwakoraga. 22Ariko ubu Imana yiyunze namwe ikoresheje urupfu rw'Umwana wayo, watanze umubiri we ho igitambo kugira ngo ibaheshe guhagarara imbere yayo mudafite inenge, nta n'amakemwa cyangwa umugayo. 23Icyakora mukomere ku byo twemera, mubyishingikirizeho mutajegajega, ari nta kibatesha kwiringira Ubutumwa bwiza mwumvise. Ubwo ni Ubutumwa bwatangarijwe abo ku isi yose, ari bwo jyewe Pawulo nahawe kwamamaza.
Umurimo Pawulo akorera Umuryango w'Imana
24Ubu nishimiye ko mbabazwa ari mwe nzira, ni na byo bimpesha kuzuza mu buzima bwanjye ibibuze ku mibabaro ya Kristo, mbigirira umubiri we ari wo Muryango w'Imana. 25Nabaye umugaragu wawo, ntumwe n'Imana kurangiza umurimo yampaye wo kubagezaho Ijambo ryayo. 26Iryo ni ibanga ryahishwe abantu bose kuva kera kose, ariko ubu Imana yarigaragarije intore zayo. 27Iryo banga Imana yageneye amahanga yose, yiyemeje kumenyesha intore zayo ukuntu rifite ikuzo risendereye. Iryo banga ni Kristo uri muri mwe, ubizeza kuzahabwa ku ikuzo ry'Imana. 28Ni we twamamaza tukaburira buri muntu tukamwigisha, dukoresheje ubwenge bwose kugira ngo tubone uko tumushyikiriza Imana, ari indakemwa muri Kristo. 29Ibyo ni byo mparanira nshishikaye, mbikesha ububasha bwa Kristo butwarira muri jye.

Currently Selected:

Abanyakolosi 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy