YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakolosi 2

2
1Ndifuza ko mumenya ukuntu mbarwanira inkundura, mwebwe n'ab'i Lawodiseya ndetse n'abandi bose batigeze banca iryera. 2Ni ukugira ngo yaba mwe cyangwa bo, mwese mukomere mwibumbire mu rukundo, bityo mukungahazwe no gusobanukirwa mudashidikanya. Ni bwo muzamenya neza ibanga ry'Imana ari ryo Kristo. 3Muri we ni ho habitswe ubwenge n'ubumenyi bwose.
4Ibyo mbibabwiriye kugira ngo hatagira ubashukisha amagambo y'ubucakura. 5N'ubwo tutari kumwe bwose mbahozaho umutima, nkishimira kubona ukuntu mukora byose ku murongo, mugakomezwa no kwizera Kristo.
Ubugingo bwuzuye bubonerwa muri Kristo
6Nuko rero nk'uko mwakiriye Kristo Yezu akababera Nyagasani, mube ari ko mugumya gutera imbere muri we. 7Mushore imizi muri we, ubugingo bwanyu bwubakwe kuri we, mukomeye ku byo twemera nk'uko mwabyigishijwe, byose mubikore mushimira Imana bisesuye.
8Muramenye ntihakagire ubatwaza igitugu, abashukisha icurabwenge ry'imburamumaro rishingiye ku migenzo karande no ku binyabutware bikorera ku isi, ridashingiye kuri Kristo. 9Erega ibyuzuye mu Mana byose biba muri Kristo wabaye umuntu! 10Namwe muruzuye kuko mumufite, we ugenga ibinyabutware n'ibinyabushobozi byose.
11Kubera Kristo kandi mwarakebwe bitari bimwe byo ku mubiri, ahubwo mwakebwe mu mutima ku buryo bwa Mwuka, abakuraho imigirire mibi ishingiye kuri kamere yanyu. 12Igihe mwabatizwaga mwahambanywe na Kristo, maze muzuranwa na we kubera kwizera ububasha bw'Imana yamuzuye mu bapfuye. 13Kera mwari mwarapfuye muzize ibyaha byanyu no kudakebwa nk'Abayahudi#kudakebwa nk'Abayahudi: abatakebwe nta ruhare bari bafite ku Isezerano Imana yagiranye n'Abayahudi., maze Imana ibazurana na Kristo. Yatubabariye ibicumuro byacu byose, 14isibanganya urwandiko rutondagura imyenda twashinjwaga n'amategeko, irukuzaho kurumanika ku musaraba wa Yezu. 15Bityo Imana yanyaze bya binyabutware na bya binyabushobozi, ibikoza isoni ku mugaragaro, yerekana ko Kristo abitsinze burundu#abitsinze burundu: cg byatsinzwe burundu n'umusaraba we..
16Nuko rero ntihagire ubashyiraho amategeko#ubashyiraho amategeko: cg ubacīra urubanza. y'ibyo murya n'ibyo munywa, cyangwa y'ibyerekeye iminsi mikuru, cyangwa imboneko z'amezi cyangwa amasabato. 17Ibyo byose ni ibimenyetso biranga ibizaza, naho icy'ukuri bishushanya ni Kristo. 18Ibihembo mwagombaga kwegukana ntimukere kubivutswa n'abantu bishimira kwigira nk'abicisha bugufi, bagasenga abamarayika, bakirata ukuntu babonekerwa bidasanzwe. Bene abo baba bishyira imbere babitewe n'ibitekerezo bya kamere yabo bitagira ishingiro, 19bityo bakaba batifatanyije na Kristo ari we mutwe#umutwe: reba 1 Kor 11.3 (sob). ugenga umubiri. Umutwe ni wo utuma umubiri wose uhuza imikorere kandi ukagaburirwa, ukoresheje imitsi n'ingingo kugira ngo ukure uko Imana ishaka.
Gupfana na Kristo no kuzukana na we
20Ubwo mwapfanye na Kristo ntimukiri ku ngoyi ya bya binyabutware bikorera ku isi. None se kuki mucyifata nk'aho muri ab'isi? Kuki mukomeza kugengwa n'amategeko nk'aya, 21ngo: “Ntugafate iki! Ntugasogongere kiriya! Ntukanakore kuri kino!” 22Erega ibyo byose igihe umaze kubikoresha biba birangiye! Ni amategeko n'inyigisho by'abantu gusa. 23Ni ukuri bene ibyo wagira ngo bishingiye ku bwenge, kuko byemeza umuntu kwihimbira uburyo bwo gusenga no kwicisha bugufi no kubabaza umubiri. Nyamara nta mumaro bifite wo gucubya irari rya kamere y'umuntu.

Currently Selected:

Abanyakolosi 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy