YouVersion Logo
Search Icon

Yobu 2

2
Satani yongera kugerageza Yobu
1Umunsi umwe abana b'Imana bagiye gushengerera Uhoraho, maze Satani ajyana na bo. 2Uhoraho abaza Satani ati: “Uturutse he?”
Satani aramusubiza ati: “Mvuye kuzerera ku isi no kuyitambagira.”
3Uhoraho abaza Satani ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n'umunyamurava unyubaha kandi akirinda gukora ibibi. Yakomeje kuba indahemuka nubwo watumye musiga iheruheru nta mpamvu.”
4Satani asubiza Uhoraho ati: “Erega ibyo umuntu atunze byose, abitanga kugira ngo akize ubuzima bwe! 5Ngaho muvune igufwa cyangwa ugire indi ndwara umuteza, nkurahiye ko azihandagaza akakuvuma!”
6Uhoraho aramubwira ati: “Dore Yobu ndamukweguriye ariko ntumwice.”
7Nuko Satani ava imbere y'Uhoraho maze atera Yobu indwara z'uruhu, zihera mu bworo bw'ibirenge kugera mu gitwariro. 8Yobu yishakira urujyo rwo kwishimisha akajya yiyicarira mu ivu.
9Umugore we aramubwira ati: “Harya ngo ntuzatezuka kuba indahemuka, watutse Imana maze ukipfira!”
10Yobu aramusubiza ati: “Uvuze nk'umugore w'umupfapfa. Mbese twakwemera ibyiza gusa Imana iduha, maze tukanga ibibi iduha?” Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura mu byo avuga ngo atuke Imana.
Incuti eshatu za Yobu ziza kumusura
11Incuti eshatu za Yobu ari zo Elifazi w'Umutemani, na Biludadi w'Umushuwa, na Sofari w'Umunāmati bamenya amakuba yamugwiririye. Bava iwabo bajya kumuhumuriza no kumukomeza. 12Bamukubise amaso bakiri kure baramuyoberwa, bacura imiborogo. Bashishimura imyambaro yabo, biyorera umukungugu mu mutwe. 13Nuko bicarana na we hasi, bamarana iminsi irindwi n'amajoro arindwi, ntawe umuvugisha kuko babonaga umubabaro we ukabije.

Currently Selected:

Yobu 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy