Incuti eshatu za Yobu ari zo Elifazi w'Umutemani, na Biludadi w'Umushuwa, na Sofari w'Umunāmati bamenya amakuba yamugwiririye. Bava iwabo bajya kumuhumuriza no kumukomeza. Bamukubise amaso bakiri kure baramuyoberwa, bacura imiborogo. Bashishimura imyambaro yabo, biyorera umukungugu mu mutwe. Nuko bicarana na we hasi, bamarana iminsi irindwi n'amajoro arindwi, ntawe umuvugisha kuko babonaga umubabaro we ukabije.