YouVersion Logo
Search Icon

Mwene Siraki 4

4
1Mwana wanjye, ntukime umukene icyamutunga,
umuntu utishoboye ntukamurangarane.
2Ntukababaze umushonji,
ntukarakaze umutindi.
3Ntugahuhure umuntu uhangayitse,
ntukarangarane umukene.
4Ntukirengagize ugusabye,
ntukamuhunze amaso.
5Ntugahunze umukene amaso,
ntukamuhe urwaho rwo kukuvuma.
6Umukene nababara azakuvuma,
Imana yamuremye izumva isengesho rye.
7Ujye ugirana ubucuti n'abantu bose,
ujye wubaha abategetsi.
8Ujye utega amatwi umukene,
ujye ubasubizanya ubwitonzi.
9Ujye urengera ukandamizwa,
ujye uca urubanza mu kuri.
10Impfubyi ujye uzibera umubyeyi,
ujye ufasha abapfakazi mu mwanya w'abagabo babo,
bityo uzaba nk'umwana w'Usumbabyose,
azagukunda kurusha nyoko wakubyaye.
Ubuhanga burigisha
11Ubuhanga buhesha ikuzo ubufite,
burinda ubushakashaka.
12Ubukunda aba akunda ubuzima,
uzinduka abushakashaka azanezerwa.
13Ubufite azahabwa ikuzo ho umurage,
aho agiye hose Uhoraho amuha umugisha.
14Abayoboke babwo basingiza Nyirubutungane,
ababukunda Uhoraho arabakunda.
15Ubwemera azacira amahanga imanza,
ubwitaho azabaho mu mutekano.
16Ubwizera azabuhabwa ho umurage,
azaburaga abazamukomokaho.
17Ubwizera bubanza kumunyuza mu mayira aziguye,
bumutera ubwoba agahinda umushyitsi,
bumuha inyigisho ziruhanyije kugeza ko bumwizera,
bumugerageresha amategeko yabwo.
18Hanyuma buramugarukira bukamunezeza,
bumuhishurira amabanga yabwo.
19Iyo ayobye buramutererana,
buramutererana agakurizaho kurimbuka.
Ubwitonzi n'ubutabera
20Ujye utegereza umwanya uboneye,
ujye wirinda icyaha kandi ntukigaye.
21Habaho isoni zigutera gucumura,
habaho n'isoni ziguhesha ikuzo n'ubutoni.
22Ntugakabye mu kwibabaza,
ntukagire isoni bituma ucika intege.
23Ntuzareke kuvuga igihe bikwiye,
ntugahishe ubuhanga bwawe.
24Koko imvugo ni yo igaragaza ubuhanga,
amagambo agaragaza ubumenyi.
25Ntugahinyure ukuri,
ujye uterwa isoni n'ubujiji bwawe.
26Ntukagire isoni zo kwicuza ibyaha byawe,
ntukabuze uruzi gutemba.
27Ntukemere gutegekwa n'umupfapfa,
ntukihambire ku munyabubasha.
28Ujye uharanira ukuri kugeza gupfa,
Uhoraho Imana azakurwanirira.
29Ntugahubuke mu byo uvuga,
ntukabe umunebwe n'indangare mu byo ukora.
30Ntukigire intare mu rugo rwawe,
ntukabe ikigwari imbere y'abagaragu bawe.
31Ntukishimire guhabwa gusa,
ntukinubire gutanga.

Currently Selected:

Mwene Siraki 4: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy