YouVersion Logo
Search Icon

Mwene Siraki 3

3
Abana bagomba kubaha ababyeyi
1Bana banjye, ndi so nimwumve inama mbagira,
nimuzikurikize zizabahesha agakiza.
2Koko Uhoraho yahaye se w'abana kubategeka,
yahaye kandi nyina w'abana ubutegetsi ku bahungu.
3Uwubashye se aba ahongereye ibyaha bye,
4uwubashye nyina aba ameze nk'uwihunikiye byinshi.
5Uwubaha se azaronkera ibyishimo mu bana be,
isengesho rye rizakirwa.
6Uwubaha se azarama,
uwumvira Uhoraho azahumuriza nyina,
7azakorera ababyeyi be nk'aho ari ba shebuja.
8Ujye wubaha so mu mvugo no mu bikorwa,
bityo azaguha umugisha.
9Koko umugisha w'ababyeyi ukomeza amazu y'abana babo,
nyamara umuvumo w'ababyeyi urimbura imfatiro zayo.
10Ntukishimire ko so asuzuguritse,
koko ikimwaro cye nticyaguhesha ishema.
11Ikuzo ry'umuntu rituruka ku cyubahiro cya se,
iyo nyina w'abana asuzuguwe bakorwa n'isoni.
12Mwana wanjye, jya wita kuri so ageze mu zabukuru,
ntuzamutere agahinda mu buzima bwe.
13Ujye umugirira impuhwe igihe ubwenge bwe bukendereye,
ntuzamusuzugure ngo ni uko ugifite imbaraga.
14Koko rero Imana ntizibagirwa ineza ugirira so,
ahubwo iyo neza izakubera impongano y'ibyaha.
15Nugera mu makuba Uhoraho azakwibuka,
ibyaha byawe bizashonga nk'amahindu yikanze izuba.
16Utererana se aba atutse Imana,
ushavuza nyina azavumwa n'Uhoraho.
Akamaro ko kwicisha bugufi
17Mwana wanjye, ujye wicisha bugufi mu byo ukora,
bityo uzakundwa kurusha abagira ubuntu.
18Uko ugenda ukomera ujye urushaho kwicisha bugufi,
bityo uzagire ubutoni ku Uhoraho.
20Koko rero Uhoraho ni we nyir'ububasha,
abicisha bugufi ni bo bamuhesha ikuzo.
21Ntukararikire ibigukomereye cyane,
ntugahihibikanywe n'ibirenze ubushobozi bwawe.
22Ujye uzirikana ibyo wategetswe gukora,
ntugahihibikanywe n'ibintu bidasobanutse.
23Ntukirushye mu birenze ubushobozi bwawe,
ibyo weretswe ubwabyo birenze kure ubwenge bw'umuntu.
24Abantu benshi barindagijwe n'ibitekerezo bidasobanutse,
imitekerereze yabo mibi yarabayobeje.
26Umuntu winangiye azabona amakuba,
uteza ibyago azabigwamo.
27Umuntu winangiye yikururira akaga,
umunyabyaha agwiza ibicumuro.
28Ibyago by'umwirasi ntibigira umuti,
koko ubugome bwamwaritsemo.
29Umunyabwenge yigira mu mugani,
atega amatwi kuko ashaka kumenya.
Gufasha abakene
30Amazi azimya umuriro ukaze,
gufasha abakene bituma ibyaha bibabarirwa.
31Ugira neza aba yitega iminsi,
iyo asumbirijwe agira kiramira.

Currently Selected:

Mwene Siraki 3: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy