YouVersion Logo
Search Icon

Amaganya 3

3
Akaga gatera kwizera
1Ndi umuntu wagize umubabaro,
Uhoraho yampanishije uburakari bwe.
2Yaranshoreye aranjyana,
yanjyanye mu mwijima utagira umucyo.
3Ni jye yahannye,
yaranyibasiye umunsi urira.
4Yanshegeshe umubiri wose,
amagufwa yanjye arayajanjagura.
5Uhoraho yaranzengurutse,
yangotesheje umubabaro n'agahinda.
6Yangumishije mu mwijima,
nywugumamo nk'abapfuye kera.
7Yaramfunze kugira ngo ntamucika,
yambohesheje iminyururu iremereye.
8Nacuze umuborogo ndatakamba,
nyamara Uhoraho ntiyumva ugutakamba kwanjye.
9Inzira zanjye yazicishije amabuye manini,
yayobeje inzira nanyuragamo.
10Yambereye nk'ikirura kirekereje,
yambereye nk'intare yubikiye.
11Yaranshenjaguye aranshegesha,
yaranshegeshe asiga ndi intere.
12Yafoye umuheto arandasa,
yangize nk'intego y'imyambi ye.
13Yarandashe ampinguranya impyiko,
yamariyeho imyambi yo mu mutana we.
14Rubanda rwose bangize urw'amenyo,
ni jye basigaye bataramiraho.
15Yanyujuje imibabaro,
yampagije agahinda.
16Yampatiye guhekenya amabuye,
yangaraguye mu ivu.
17Yambujije amahoro,
sinkigira umutekano.
18Naribwiye nti: “Icyizere cyanjye kirashize,
icyizere nari mfitiye Uhoraho kirarangiye.”
19Ibuka umubabaro wanjye n'ukuntu banteragana,
kubitekereza bimbera nk'indurwe n'uburozi.
20Mpora mbitekerezaho, bikanshengura.
21Nyamara dore icyo nzirikana,
dore icyo nizera:
22urukundo rw'Uhoraho ntirushira,
impuhwe ze zihoraho iteka.
23Urukundo n'impuhwe bye ntibihinduka.
Uhoraho, umurava wawe uhoraho.
24Ndibwira nti:
“Uhoraho ni we ntegerejeho byose,
ni yo mpamvu nzakomeza kumwiringira.”
25Uhoraho agirira neza abamwiringira,
agirira neza abamushakashaka.
26Ni byiza gutegereza wihanganye,
ni byiza gutegereza agakiza k'Uhoraho.
27Ni byiza kwimenyereza kwihangana ukiri muto.
28Umuntu akwiye kwiherera agatuza,
igihe Uhoraho abimutegetse.
29Niyuname yicishe bugufi,
yizere ko Uhoraho amutabara.
30Nategere umusaya umukubita,
yihanganire ibitutsi bamutuka.
31Koko Uhoraho ntazamutererana burundu.
32Nyamara nubwo areka umuntu akababara,
yuzuye impuhwe n'ubugwaneza.
33Ntanezezwa n'akababaro k'abantu,
ntababaza abantu abigambiriye.
34Mbese iyo abantu batoteza imfungwa,
35iyo bima abantu uburenganzira bwabo,
iyo babubima imbere y'Usumbabyose,
36iyo barenganya umuntu mu rubanza,
ibyo byose Uhoraho ntaba abireba?
37Ni nde utegeka, ibyo ategetse bikaba?
Ni nde niba atari Nyagasani?
38Mbese ibyiza n'ibibi ntibituruka k'Usumbabyose?
39Ni kuki umuntu yinuba,
ni kuki yinuba iyo ahaniwe ibyaha bye?
40Nimucyo twisuzume,
bityo tugarukire Uhoraho.
41Nidusenge tubikuye ku mutima,
dutegere amaboko Imana iri mu ijuru, tuti:
42“Twaracumuye turagoma,
nawe Uhoraho ntiwatubabarira.”
43Wikingirije uburakari bwawe uradutoteza,
wadutsembye nta mbabazi.
44Wikingirije igicu,
bityo ngo isengesho ryacu ritakugeraho.
45Waduhinduye ibishingwe,
watugize umwanda imbere y'amahanga.
46Abanzi bacu bose baradutuka bakadukwena.
47Ubwoba n'ukuzimu biradutegereje,
amakuba no kurimbuka na byo biradutegereje.
48Amaso yanjye arasesa amarira adakama,
ndarizwa n'ukurimbuka k'ubwoko bwanjye.
49Amaso yanjye ararira ubudatuza;
50bityo ntegereje ko Uhoraho areba,
akitegereza ari mu ijuru.
51Ibyo mbona birambabaza,
birambabaza kubera abagore bo mu murwa wanjye.
52Abanyanga nta mpamvu bampigaga nk'abahiga inyoni.
53Banjugunye mu rwobo mbona,
bangerekaho amabuye.
54Umuvu w'amazi wandenze hejuru,
ndavuga nti: “Ndapfuye.”
55Naragutakambiye wowe Uhoraho,
nagutakambiye ndi ikuzimu.
56Umva ijwi ryanjye wikwica amatwi,
umva ugutakamba kwanjye untabare.
57Igihe kimwe naragutabaje uraza,
uraza urambwira uti: “Witinya.”
58Nyagasani waramburaniye,
bityo urokora ubugingo bwanjye.
59Uhoraho urareba ibibi bangirira,
ubirebe undenganure.
60Uhoraho wiboneye ukuntu bihōrera,
wiboneye ukuntu bangambanira.
61Uhoraho wiyumviye ibitutsi bantuka,
wiboneye ukuntu bangambanira.
62Abanzi banjye baramvuga,
baramvuga umunsi ukira.
63Bitegereze, baba bicaye cyangwa bahagaze,
ni jyewe bataramana.
64Uhoraho uzabacire urubakwiye,
uzabiture ukurikije ibikorwa byabo.
65Uhoraho uzabanangire imitima,
bityo bibe umuvumo wawe kuri bo.
66Uhoraho uzabakurikirane n'uburakari,
uzabatsembe ku isi.

Currently Selected:

Amaganya 3: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy