YouVersion Logo
Search Icon

Amaganya 2

2
Uhoraho yagenje nk'umwanzi wa Yeruzalemu
1Uhoraho yarakariye Siyoni ayishyira mu icuraburindi,
ibyari ikuzo rya Isiraheli yabihinduye amatongo
ku munsi w'uburakari bwe, ntiyibutse ko ari ho yakandagizaga ibirenge.
2Uhoraho yashenye imidugudu yose y'Abisiraheli nta kubabarira,
yararakaye arimbuza imijyi ntamenwa yo mu Buyuda,
yakojeje isoni ingoma y'i Siyoni n'abatware bayo.
3Uhoraho yagize uburakari bukaze,
atsemba ububasha bwa Isiraheli,
yarabatereranye igihe bari bugarijwe n'umwanzi,
uburakari yarakariye Yakobo bwari nk'umuriro ukongora byose.
4Yafoye umuheto we nk'umwanzi,
yabanguye ukuboko kw'iburyo nk'umubisha,
yatsembye ibinezeza byose,
yasutse uburakari bumeze nk'umuriro kuri Siyoni.
5Uhoraho yitwaye nk'umwanzi atsemba Isiraheli,
yarimbuye amazu meza y'aho yose n'imijyi ntamenwa,
yagwije amarira n'amaganya mu bantu b'u Buyuda.
6Yashenye Ingoro ye ihinduka amatongo,
yatsembye aho bakoraniraga,
yakuyeho iminsi mikuru n'amasabato muri Siyoni,
yagize uburakari bukaze akuraho umwami n'abatambyi.
7Uhoraho yashenye urutambiro rwe azinukwa Ingoro ye,
inkuta z'amazu meza y'i Siyoni yazigabije umwanzi,
mu Ngoro y'Uhoraho urusaku rwari rwinshi nko ku munsi w'ibirori.
8Uhoraho agambiriye gusenya inkuta za Siyoni,
agiye kuzitsemba kandi ntazivuguruza,
iminara n'inkuta biri mu cyunamo, bisenyukiye rimwe.
9Amarembo ya Siyoni yararigise,
amapata yayo Uhoraho yayahinduye ubushingwe,
umwami n'abatware bayo bahungiye mu mahanga.
Nta mategeko akiharangwa,
Uhoraho ntakibonekera abahanuzi bayo.
10Abakuru b'imiryango b'i Siyoni bicaye hasi bumiwe,
bisize umukungugu mu mutwe,
bambaye imyambaro igaragaza akababaro,
abakobwa b'i Yeruzalemu bubitse umutwe ku butaka.
11Amaso yanjye yakobowe n'amarira,
ndashengurwa n'agahinda,
nacitse intege kubera abantu banjye barimbutse,
koko abana b'incuke n'ibitambambuga barabiraniye mu mihanda y'umurwa.
12Barabaza ba nyina bati:
“Ibyokurya n'ibyokunywa biri he?”
Dore bararabiranira mu mihanda nk'inkomere,
baragwa mu maboko ya ba nyina.
13Yeruzalemu we, nkuvugeho iki?
Bantu b'i Yeruzalemu, mbagereranye n'iki?
Bantu b'i Siyoni, mbahwanye n'iki ngo mbahumurize?
Koko akaga kawe ni kanini nk'inyanja, nta wabasha kukagukiza.
14Ibyo abahanuzi bawe baguhanuriye ni ibinyoma n'imburamumaro,
ntibakugaragarije ibyaha byawe ngo wihane utajyanwa ho umunyago,
ibyo baguhanuriye ni ibinyoma n'ubuyobe.
15Yeruzalemu we, abahisi n'abagenzi baguha urw'amenyo,
baragukwena bakuzunguriza umutwe bagira bati:
“Uyu ni wo murwa wari akataraboneka n'ishema ry'abari ku isi yose!”
16Abanzi bawe bose bahagurukiye kugusebya,
baragukwena, bagahekenya amenyo bagira bati:
“Turawurimbuye! Umunsi twari dutegereje tuwugezeho!”
17Koko Uhoraho akoze ibyo yagambiriye,
ibyo yavuze kuva kera arabisohoje.
Dore yakurimbuye atakubabarira,
yatumye umwanzi akwishima hejuru,
yashyigikiye ababisha bawe.
18Bantu b'i Siyoni, nimutakambire Uhoraho,
nimusese amarira atembe nk'umugezi,
nimuyasese ijoro n'amanywa,
nimukomeze murire ubutaruhuka.
19Nimuhaguruke muboroge ijoro ryose,
mubwire Uhoraho ibibari ku mutima byose,
mumutakambire kubera abana banyu,
abana banyu bicirwa n'inzara mu mihanda y'umujyi.
20Uhoraho, itegereze urebe uwo ugirira utyo.
Mbese birakwiye ko abagore barya abana bibyariye?
Ese birakwiye ko barya abana bakundaga cyane?
Mbese birakwiye ko abatambyi n'abahanuzi bicirwa mu Ngoro yawe?
21Imirambo y'abasore n'abasaza icurikiranye mu mayira,
abakobwa n'abahungu banjye bicishijwe inkota,
ku munsi w'uburakari bwawe wabatsembye nta mbabazi.
22Wararāritse nk'aho ari umunsi mukuru,
watumiye abantera ubwoba impande zose,
ku munsi w'uburakari bwawe nta n'umwe warokotse,
abo nibyariye nkabarera, umwanzi yarabatsembye.

Currently Selected:

Amaganya 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy