YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 3

3
Isiraheli ni nk'umugore w'indaya
1Uhoraho aravuga ati:
“Mbese umugabo yirukanye umugore we akishakira undi mugabo,
amushatse umugabo we wa mbere yamucyura?
Ntibyashoboka byaba ari uguhumanya igihugu.
Nyamara mwe Abisiraheli mwagize incuti nyinshi,
none murashaka kungarukira!
2Nimwubure amaso murebe mu mpinga z'imisozi,
ni hehe mutakoreye ubusambanyi?
Mwicaraga ku mayira mutegereje abakunzi banyu,
mwategererezaga mu butayu nk'abambuzi,
igihugu mwagihumanishije uburaya n'ingeso mbi byanyu.
3Kubera ibyo nabujije imvura kugwa,
nabimye imvura y'umuhindo.
Nyamara mwakomeje kwifatanya n'indaya,
ntimukorwa n'isoni.
4Na n'ubu muracyantakira muvuga muti:
‘Uri Data! Wadukunze kuva tukiri bato.
5Mbese uzakomeza kuturakarira?
Mbese uburakari bwawe buzahoraho?’
Uko ni ko muhora muvuga,
nyamara ntimuhwema gukora ibibi.”
Abisiraheli n'Abayuda bahamagarirwa kwihana
6Ku ngoma ya Yosiya#Yosiya: yabaye umwami ahagana mu mwaka wa 638 M.K., Uhoraho yarambwiye ati: “Mbese witegereje ibyo bariya Bisiraheli b'abahakanyi bakoze? Bajya ku misozi miremire no munsi y'ibiti byose bitoshye bakitwara nk'indaya. 7Naribwiraga nti: ‘Nibamara gukora biriya byose bazangarukira’, nyamara ntibigeze bangarukira. Ndetse n'abavandimwe babo b'Abayuda b'abahemu, ibyo byose barabibonye. 8Nirukanye Abisiraheli b'abahakanyi ntandukana na bo, kubera ko banyimūye bakaba indaya. Abavandimwe babo b'Abayuda b'abahemu barabirebaga, nyamara ntibyabatera ubwoba, ahubwo biganye Abisiraheli. 9Abisiraheli babonye ko kwitwara nk'indaya nta cyo bibatwaye, bahumanya igihugu, basenga amabuye n'ibiti. 10Nubwo bimeze bityo abavandimwe babo b'Abayuda b'abahemu ntibihannye babikuye ku mutima, ahubwo byabaye urwiyerurutso.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
11Uhoraho yongera kumbwira ati: “Icyakora nubwo Abisiraheli ari abahakanyi, barusha ubutungane Abayuda b'abahemu. 12None genda ujye mu majyaruguru ubabwire uti:
‘Mwa Bisiraheli b'abahakanyi mwe nimungarukire,
ndi umunyambabazi sinzabarakarira,
sinzakomeza kubarakarira.
13Nimwemere gusa ibicumuro byanyu,
nimwemere ko mwagomeye Uhoraho Imana yanyu.
Mwayobotse imana z'amahanga,
mwazisengeye munsi ya buri giti gitoshye,
ntimwanyumviye.’ ”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
14Uhoraho aravuga ati: “Mwa Bisiraheli b'ibirara mwe, nimungarukire kuko ari jye mugabo wanyu. Nzafata umwe muri buri mujyi, mfate babiri muri buri nzu mbajyane i Siyoni. 15Nzabaha abayobozi nzihitiramo kandi bazabayoborana ubwenge n'ubushishozi.”
16Uhoraho yungamo ati: “Icyo gihe muzororoka mugwire mu gihugu. Abantu ntibazaba bakivuga ibyerekeye Isanduku y'Isezerano, ntizongera kwibukwa ukundi. Izava mu bitekerezo byabo, ntibazayikenera, nta n'ubwo bazirirwa bakora indi. 17Icyo gihe Yeruzalemu izitwa intebe y'Uhoraho, amahanga yose azahakoranira ampeshe ikuzo, ntibazongera gukurikiza ibitekerezo byabo bibi. 18Icyo gihe Abayuda n'Abisiraheli bazafatanya, bose bazava mu gihugu cy'amajyaruguru, bajye gutura mu gihugu nahaye ba sekuruza ho gakondo.”
Abisiraheli bagarukira Uhoraho
19Uhoraho aravuga ati:
“Nibwiraga ko nzabafata nk'abana banjye,
nibwiraga ko nzabaha igihugu cyiza kuruta ibindi.
Nibwiraga ko muzanyita data,
bityo ntimuzongere kunyigomekaho.
20Nyamara mwabaye nk'umugore uhemukira umugabo we,
bantu ba Isiraheli, mwarampemukiye.”
21Urusaku rw'Abisiraheli rwumvikaniye mu mpinga z'imisozi,
bararira baratakamba, bararira kuko bayobye,
bibagiwe Uhoraho Imana yabo.
22Mwa birara mwe, nimungarukire,
nzabakiza uburara bwanyu.
Abisiraheli barasubiza bati:
“Turakugarukiye, ni wowe Uhoraho Imana yacu.
23Koko twarararutse,
twasengeye ibigirwamana ku misozi,
nyamara Uhoraho Imana yacu ni we uzakiza Abisiraheli.
24Iki gikorwa giteye isoni,
ni igikorwa twakoze kuva tukiri bato,
cyangije ibikorwa bya ba sogokuruza,
cyangije amatungo yabo magufi n'amaremare,
cyangije abahungu n'abakobwa babo.
25Nimureke dukorwe n'ikimwaro,
isoni nizidutere kumirwa.
Twe na ba sogokuruza twaracumuye,
twacumuye ku Uhoraho Imana yacu.
Twacumuye kuva tukiri bato kugeza ubu,
ntabwo twigeze twubaha Uhoraho Imana yacu.”

Currently Selected:

Yeremiya 3: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy