YouVersion Logo
Search Icon

Yeremiya 2

2
Ubwigomeke bw'Abisiraheli
1Uhoraho yarambwiye ati:
2“Genda ubwire Yeruzalemu uti:
‘Ndibuka uko wankundaga ukiri muto,
ndibuka uko wankundaga ukiri umugeni,
ndibuka uko wankurikiye mu butayu,
wankurikiye mu gihugu kitagira ikikimeramo.
3Isiraheli yari yareguriwe Uhoraho,
yari umwihariko we,
abayirenganyaga bose babaga bacumuye,
bagwirirwaga n'ibyago.’ ”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
Igicumuro cy'abakurambere ba Isiraheli
4Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe,
mwe abakomoka kuri Isiraheli mwese,
nimwumve Ijambo ry'Uhoraho.
5Uhoraho arababaza ati:
“Ba sokuruza banshinja iki,
banshinja iki cyatumye bantererana?
Biyeguriye ibigirwamana bitagira umumaro,
na bo ubwabo bahindutse imburamumaro.
6Ntibigeze bibaza bati:
‘Uhoraho wadukuye mu Misiri ari he?
Ari he uwatuyoboye mu butayu,
ari he uwatuyoboye mu gihugu cy'ubutayu n'imanga?
Ari he uwatuyoboye mu gihugu cyumagaye kandi gicuze umwijima,
ari he uwatuyoboye mu gihugu kitagira ukigeramo n'ugituye?’
7Nabazanye mu gihugu kirumbuka,
nakibazanyemo ngo mutungwe n'imbuto zacyo,
nakibazanyemo ngo mutungwe n'imbuto zacyo n'ubwiza bwacyo.
Nyamara mwageze mu gihugu cyanjye muragihumanya,
igihugu cyanjye mwagihinduye ikizira.
8Abatambyi ntibigeze bibaza bati: ‘Uhoraho ari he?’
Abahanga mu by'Amategeko ntibakīmenya.
Abayobozi banyigometseho,
abahanuzi bahanurira Bāli,
bayobotse ibigirwamana bitagira umumaro.
Urubanza Uhoraho afitanye n'abantu be
9Ni yo mpamvu nongeye kubashinja,
nzabashinja hamwe n'abuzukuru banyu.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
10“Nimujye mu kirwa cya Shipure murebe,
nimwohereze intumwa i Kedari#Kedari: iri mu butayu bwa Arabiya. zigenzure neza,
murebe niba hari igikorwa nk'iki kigeze kibaho.
11Mbese hari igihugu kigeze gihindura imana zacyo?
Hari icyazihinduye nubwo na zo atari imana?
Nyamara abantu banjye barandetse nubwo ndi ishema ryabo,
baranyimūye bayoboka ibigirwamana bitagira umumaro.
12Wa juru we, ibyo nibitume wumirwa,
ibyo nibigutere ubwoba kandi bitume wiheba.”
Uko ni ko Uhoraho avuze.
13“Koko rero ubwoko bwanjye bwakoze amakosa abiri:
baranyimūye nubwo ndi isōko y'amazi y'ubugingo,
bifukuriye amariba yabo bwite,
bifukuriye amariba atobotse atabika amazi.”
Ingaruka z'ubuhemu bw'Abisiraheli
14Mbese Abisiraheli ni inkoreragahato?
Ese baba baravukiye mu buja?
Mbese ni kuki babaye iminyago y'amahanga?
15Intare zirabatontomera n'urusaku rukaze,
igihugu cyabo zagihinduye umusaka,
imijyi yabo yaratwitswe nta muntu ukiyibamo.
16Abaturage b'i Memfisi n'ab'i Tafune#Memfisi … Tafune: yari imijyi yo mu majyaruguru ya Misiri. bazaguharangura umutwe.
17Ibyo ni mwe mwabyikururiye,
mwarabyikururiye mwimūra Uhoraho Imana yanyu,
mwaramwimūye kandi ari we wabayoboraga.
18Mbese kuki mujya mu Misiri kunywa amazi ya Nili?
Ni kuki mujya muri Ashūru kunywa amazi ya Efurati?
19Ububi bwanyu nibubahane,
ubugambanyi bwanyu nibubashinje.
Bityo muzamenya ko ibyo mukora ari bibi kandi bibabaje,
muzamenya ko ari bibi kwimūra Uhoraho Imana yanyu.
Koko rero ntimukinyubaha.
Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.
Abisiraheli bimūra Uhoraho
20Uhoraho aravuga ati:
“Mwa Bisiraheli mwe, kuva kera mwanyigometseho,
mwanze kunyumvira,
mwaravuze muti: ‘Ntituzagukorera.’
Mwagiye mu mpinga z'imisozi yose no munsi y'ibiti byose bitoshye,
mwitwaye nk'umugore w'indaya#indaya: reba Hoz 4.14..
21Nabateye mumeze nk'imizabibu y'indobanure,
mwari mumeze nk'igiti cyatoranyijwe.
Mbese kuki mwantereranye?
Ese kuki mwambereye nk'imizabibu itagira imbuto?
22Nubwo mwakwiyuhagira mute,
nubwo mwakwiyuhagiza isabune y'agaciro,
nyamara ibicumuro byanyu bizagumaho imbere yanjye.
Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
23Bishoboka bite ko mwavuga muti:
‘Ntitwahumanye cyangwa ngo tuyoboke za Bāli?’
Nimwibuke uko mwitwaye mu kabande#mu kabande: birashoboka ko Yeremiya yavugaga ibyakorerwaga mu kabande ka Hinomu. Reba Yer 7.31-32; 32.35; 2 Bami 23.10. n'ibyo mwahakoreye,
mumeze nk'ingamiya y'ingore yirukanka hirya no hino.
24Mumeze nk'indogobe y'ingore imenyereye ubutayu,
iyo yarinze igenda ireha umuyaga.
Ni nde wayibuza irari ryayo?
Iyo impfizi ziyishatse ntizirirwa ziruha,
iyo igihe cyayo kigeze zirayibona.
25Mwa Bisiraheli mwe, nimureke kurushya ibirenge byanyu,
nimureke kumisha umuhogo wanyu.
Nyamara muravuga muti: ‘Nta cyo bitwaye!
Dukunda imana z'amahanga tuzaziyoboka.’ ”
Isiraheli ikwiriye guhanwa
26Uhoraho aravuga ati:
“Nk'uko umujura ufatiwe mu cyuho akorwa n'isoni,
ni na ko Abisiraheli n'abami babo n'abatware babo bazakorwa n'isoni,
ni na ko abatambyi babo n'abahanuzi babo bazakorwa n'ikimwaro.
27Babwira igiti bati: ‘Uri data!’
Babwira n'ibuye bati: ‘Ni wowe watubyaye!’
Koko rero banteye umugongo ntibakinyitaho,
nyamara iyo bari mu kaga barantakambira bati:
‘Ngwino udutabare.’
28None se imana mwiremeye ziri he?
Ngaho nizize zibakize akaga murimo.
Mwa Bayuda mwe, imana zanyu ni nyinshi nk'imijyi yanyu.
29Ni kuki munshinja?
Mwese uko mungana mwarangomeye.
30Narabahannye ariko biba iby'ubusa,
igihano nticyagira icyo kibigisha.
Inkota yatsembye abahanuzi banyu,
yabatsembye nk'aho ari intare y'inkazi.”
31None rero nimuzirikane Ijambo ry'Uhoraho ubabwira ati:
“Mwa Bisiraheli mwe, hari ubwo nigeze mbabera nk'ubutayu?
Mbese naba narababereye nk'igihugu cy'icuraburindi?
Ni kuki abantu banjye bavuga bati:
‘Tuzakora icyo dushaka ntituzakugarukira?’
32Mbese umukobwa w'inkumi yakwibagirwa imirimbo ye?
Mbese umugeni yakwibagirwa imitamirizo ye?
Nyamara abantu banjye banyibagiwe kenshi.
33“Icyo mushoboye ni ukwiruka inyuma y'abakunzi banyu,
abo bagore babi ni mwebwe bigiraho gukora ibibi.
34Imyambaro yanyu yuzuyeho amaraso y'abakene b'inzirakarengane,
yuzuyeho amaraso nubwo nta n'umwe muri mwe wafatiwe mu cyuho.
Nyamara nubwo bimeze bityo muravuga muti:
35‘Turi intungane, Uhoraho ntaturakariye.’
Nyamara nzabacira urubanza kuko muvuga muti:
‘Ntitwacumuye.’
36Kuki muhindagurika mu mibanire yanyu n'amahanga?
Misiri izabakoza isoni nk'uko Ashūru yabagenjeje.
37Aho na ho muzavanayo ikimwaro mukozwe n'isoni,
abo mwishingikirizaga Uhoraho yarabazinutswe,
koko nta cyo bazabamarira.”

Currently Selected:

Yeremiya 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy