YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 3

3
Abisiraheli batsinda Umwami Ogi
(Ibar 21.31-35)
1Turakomeza duca mu muhanda ugana muri Bashani. Nuko Ogi umwami wa Bashani azana n'ingabo ze zose ngo adukumīre, baturwanyiriza Edureyi. 2Uhoraho arambwira ati: “Ntimubatinye kuko nababagabije bo n'igihugu cyabo, mugirire Ogi nk'uko mwagiriye Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni.”
3Nuko Uhoraho Imana yacu atugabiza Ogi umwami wa Bashani n'ingabo ze zose, turabarimbura ntihagira n'umwe ucika ku icumu. 4Twafashe imijyi ye yose ntitwasiga n'umwe. Dufata n'imijyi mirongo itandatu mu karere ka Arugobu, na ko kategekwaga na Ogi umwami wa Bashani. 5Iyo mijyi yose yari izengurutswe n'inkuta ndende, ifite n'amarembo akingishijwe ibihindizo. Twafashe n'indi mijyi myinshi itazengurutswe n'inkuta. 6Twarayirimbuye yose, twica abagabo n'abagore n'abana baho nk'uko twagenje imijyi y'Umwami Sihoni wari utuye i Heshiboni. 7Icyakora twanyaze amatungo yose, dusahura n'imijyi yabo.
8Twigarurira dutyo ibihugu by'abo bami bombi b'Abamori bari iburasirazuba bwa Yorodani, uhereye mu kabande ka Arunoni ukageza ku musozi wa Herumoni. 9(Uwo musozi Abanyasidoni bawita Siriyoni, naho Abamori bakawita Seniri.) 10Twafashe igihugu cyose cya Ogi umwami wa Bashani, imijyi yose yo mu mirambi n'intara ya Gileyadi n'iya Bashani, ndetse n'imijyi ya Saleka na Edureyi iburasirazuba. 11(Ogi umwami wa Bashani ni we wenyine wari ukiriho mu bakomoka ku Barefa#Abarefa: reba Ivug 2.11., ba bantu barebare kandi banini. Igitanda cye cyari gicuzwe mu cyuma, cyari gifite uburebure bwa metero enye n'ubugari bujya kugera kuri metero ebyiri. Na n'ubu kiracyari i Raba, umurwa w'Abamoni.)
Abahawe gakondo iburasirazuba bwa Yorodani
(Ibar 32.1-42)
12Tumaze kwigarurira ibyo bihugu, nahaye umuryango wa Rubeni n'uwa Gadi akarere kose gaherereye kuri Aroweri, iri haruguru y'akabande ka Arunoni, n'igice cya kabiri cy'imisozi ya Gileyadi n'imijyi yaho. 13Igice gisigaye cya Gileyadi na Bashani hose hategekwaga na Ogi, mbiha igice cy'umuryango wa Manase. (Kera akarere ka Arugobu ko mu gihugu cya Bashani, kitwaga igihugu cy'Abarefa.) 14Yayiri ukomoka kuri Manase ajya kwigarurira ako karere ka Arugobu kose, ageza ku mupaka wa Geshuri n'uwa Māka. Aho hantu ha Bashani yigaruriye arahiyitirira, kuva ubwo hitwa Inkambi za Yayiri.
15Abamakiri bakomoka kuri Manase nabahaye igice cya Gileyadi. 16Abarubeni n'Abagadi nabahaye igice gisigaye cya Gileyadi. Umupaka wacyo wo mu majyepfo wari uruzi rwa Arunoni, uw'iburasirazuba ari umugezi wa Yaboki ubagabanya n'Abamoni. 17Umupaka wacyo w'iburengerazuba wari uruzi rwa Yorodani, uhereye ku Kiyaga cya Galileya ukageza ku kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy'Umunyu kiri mu burengerazuba bw'umusozi wa Pisiga.
18Icyo gihe narabategetse nti: “Uhoraho Imana yanyu yabahaye iki gihugu cy'iburasirazuba bwa Yorodani. None ab'intwari mwese nimufate intwaro, mwambuke murangaje imbere ya bene wanyu b'Abisiraheli. 19Muzasige abagore banyu n'abana banyu n'amatungo yanyu (nzi yuko mufite menshi) mu mijyi nabahaye hakuno ya Yorodani. 20Bene wanyu na bo nibamara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha hakurya ya Yorodani, muzabone kugaruka musubire mu minani nabahaye.”
21Icyo gihe nabwiye Yozuwe nti: “Wiboneye uko Uhoraho Imana yanyu yabahaye gutsinda ba bami bombi Sihoni na Ogi, ni na ko azabaha gutsinda abami bose bo hakurya ya Yorodani. 22Ntimuzabatinye kuko Uhoraho Imana yanyu ari we ubarwanirira.”
Musa asaba kugera muri Kanāni
23Ninginze Uhoraho nti: 24“Nyagasani Uhoraho, wanyeretse igice cya mbere cy'ibigwi byawe n'ibitangaza byawe. Nta yindi mana ibaho mu ijuru cyangwa ku isi ishobora gukora ibitangaza nk'ibyawe! 25Nyemerera nambuke Yorodani ngere muri kiriya gihugu cyiza, nirebere imisozi yacyo myiza n'ibisi#ibisi: ni imisozi miremire ikurikiranye ku murongo. bya Libani.”
26Nyamara kubera ko cya gihe mwatumye Uhoraho andakarira, yarabyanze ati: “Uherukire aho, ntuzongere guhingutsa iryo jambo. 27Uzazamuke ujye mu mpinga ya Pisiga, witegereze iburengerazuba n'amajyaruguru, n'iburasirazuba n'amajyepfo. Uharebeshe amaso gusa kuko utazambuka Yorodani. 28Ahubwo Yozuwe ni we uzayobora Abisiraheli akabambutsa Yorodani, kugira ngo bigarurire igihugu ugiye kureba. None muhe amabwiriza kandi umukomeze.”
29Nuko tuguma mu kibaya ahateganye n'i Beti-Pewori.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 3: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy