YouVersion Logo
Search Icon

Ivugururamategeko 2

2
1Maze dusubiza iy'ubutayu, duca mu nzira igana ku Nyanja Itukura nk'uko Uhoraho yari yambwiye, tumara igihe tuzenguruka mu misozi ya Seyiri.
2Uhoraho arambwira ati: 3“Igihe mumaze muri iyi misozi kirahagije, noneho nimugane mu majyaruguru.” 4Maze antegeka kubabwira nti: “Muzanyure mu gihugu cya Seyiri gituwe na bene wanyu b'Abedomu bakomoka kuri Ezawu. Bazabatinya ariko muzitonde 5ntimuzabarwanye. Sinzabaha n'ahangana urwara ku gihugu cyabo, kuko imisozi ya Seyiri nayihaye Ezawu ho gakondo. 6Muzagure na bo ibyokurya ndetse n'amazi yo kunywa.”
7Uhoraho Imana yanyu yabahaye umugisha mu byo mwakoze byose, abarinda mu rugendo rwo muri ubu butayu bunini, abana namwe iyi myaka uko ari mirongo ine, kandi nta cyo mwigeze mubura.
8Dukikira imisozi ya Seyiri ituwe na bene wacu b'Abedomu, ntitwanyura no mu muhanda uva Elati na Esiyoni-Geberi ukagera ku Kiyaga cy'Umunyu, ahubwo dufata inzira igana mu butayu bwa Mowabu. 9Uhoraho arambwira ati: “Ntimushotōre Abamowabu bakomoka kuri Loti ngo mubarwanye. Sinzabaha ku gihugu cyabo kuko nakibahaye ho gakondo, kimwe n'umurwa wacyo Ari.” 10(Kera hari hatuwe n'Abemi bari ubwoko bukomeye, ari benshi kandi barebare nk'Abanaki. 11Bamwe babafataga nk'Abarefa kimwe n'Abanaki, ariko Abamowabu babitaga Abemi. 12Kandi kera Abahori bari batuye mu misozi ya Seyiri, mbere y'uko Abedomu babirukana bakabarimbura bakabazungura, nk'uko Abisiraheli bagiriye abo mu gihugu Uhoraho yabahaye ho gakondo.)
13Uhoraho yatubwiye kwambuka akabande ka Zeredi, nuko turakambuka. 14Kuva igihe twaviriye i Kadeshi-Barineya kugeza icyo gihe, hari hashize imyaka mirongo itatu n'umunani. Muri iyo myaka, abantu bose bari bageze mu kigero cyo kujya ku rugamba igihe twari i Kadeshi, barapfuye nk'uko Uhoraho yari yarabibarahiye. 15Uhoraho yakomeje kubarwanya kugeza aho bashiriye.
16Bose bamaze gupfa 17Uhoraho arambwira ati: 18“Uyu munsi muri bunyure hafi y'umupaka wa Mowabu, ahateganye n'umujyi wa Ari. 19Nimugera hafi y'igihugu cy'Abamoni bakomoka kuri Loti, ntimubashotōre ngo mubarwanye. Sinzabaha ku gihugu cyabo, kuko nakibahaye ho gakondo.” 20(Icyo gihugu na cyo cyitwa icy'Abarefa, kuko ari bo bari bagituyemo kera, ariko Abamoni babitaga Abazamuzumi. 21Bari ubwoko bukomeye, ari benshi kandi barebare nk'Abanaki, ariko Uhoraho yahaye Abamoni kubirukana no kubarimbura no kubazungura. 22Ni na ko yagiriye Abedomu, yabahaye kwirukana Abahori no kubarimbura no kubazungura, bakaba bagituye mu misozi ya Seyiri kugeza n'ubu. 23Ni na ko Abafilisiti baturutse i Kafutori#Kafutori: bavuga ko ari ikirwa cya Kireti. Reba Amosi 9.7. bagiriye Abawi bari batuye mu mijyi kugeza i Gaza.)
24Uhoraho arakomeza ati: “Nimuhaguruke mwambuke uruzi rwa Arunoni. Mbagabije Sihoni umwami w'Abamori utuye i Heshiboni n'igihugu cye, nimumutere mucyigarurire! 25Uhereye uyu munsi ndatuma amahanga yose yo ku isi agira ubwoba abatinye, abazumva inkuru zanyu bazahinda umushyitsi batinye cyane.”
Abisiraheli batsinda Umwami Sihoni
(Ibar 21.21-30)
26Igihe twari mu kidaturwa hafi y'i Kedemoti, nohereje intumwa ku Mwami Sihoni wari utuye i Heshiboni, kumubwira amagambo y'amahoro ziti: 27“Twemerere tunyure mu gihugu cyawe, tuzaca mu muhanda gusa nta guteshuka iburyo cyangwa ibumoso. 28Ibyo tuzarya n'amazi tuzanywa tuzabyishyura, nta kindi dushaka uretse kunyura mu gihugu cyawe. 29Utugirire nk'uko Abedomu b'i Seyiri n'Abamowabu ba Ari batugiriye, utureke tugende kugeza aho tuzambukira uruzi rwa Yorodani, tukagera mu gihugu Uhoraho Imana yacu azaduha.”
30Ariko Umwami Sihoni ntiyemera ko tunyura mu gihugu cye, kuko Uhoraho Imana yanyu yanangiye umutima we, yanga kuva ku izima. Ni cyo cyatumye amutugabiza tukamutsinda. 31Uhoraho yarambwiye ati: “Dore ntangiye kubagabiza Sihoni n'igihugu cye, nimugitere mucyigarurire.” 32Maze Sihoni azana n'ingabo ze zose ngo adukumīre, baturwanyiriza i Yahasi. 33Uhoraho Imana yacu aramutugabiza, tumwicana n'abahungu be n'ingabo ze zose. 34Icyo gihe dufata imijyi yabo yose turayirimbura, abagabo n'abagore n'abana tubamarira ku icumu. 35Icyakora twanyaze amatungo yabo, dusahura n'imijyi yabo. 36Uhoraho Imana yacu atugabiza imijyi yose uhereye kuri Aroweri, iri haruguru y'akabande ka Arunoni no ku mujyi uri muri ako kabande ukageza kuri Gileyadi, nta mujyi n'umwe wigeze utunanira. 37Ariko ntitwegereye igihugu cy'Abamoni, haba ku nkombe z'umugezi wa Yaboki cyangwa mu mijyi yo ku misozi, n'ahandi hose Uhoraho Imana yacu yatubujije.

Currently Selected:

Ivugururamategeko 2: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy