YouVersion Logo
Search Icon

Yosuwa 1

1
Imana itoranya Yosuwa ngo azungure Mose
1Ubwo Mose umugaragu w'Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati 2“Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n'aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli. 3#Guteg 11.24-25 Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk'uko nabwiye Mose. 4Uhereye mu butayu no kuri uriya musozi Lebanoni ukageza ku ruzi runini rwitwa Ufurate, igihugu cyose cy'Abaheti no kugeza ku Nyanja Nini y'iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu. 5#Guteg 31.6,8; Heb 13.5 Nta muntu n'umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk'uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna. 6#Guteg 31.6,7,23 Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo. 7Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. 8Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose. 9Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”
Yosuwa abwira abantu yuko bazambuka Yorodani
10Yosuwa ategeka abatware b'imitwe ati 11“Munyure mu ngando mutegeke abantu muti ‘Nimukore amahamba kuko mu minsi itatu muzambuka ruriya ruzi rwa Yorodani, mujya guhindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye mukibemo.’ ”
12 # Kub 32.28-32; Guteg 3.18-20; Yos 22.1-6 Yosuwa abwira Abarubeni n'Abagadi n'igice cy'umuryango wa Manase ati 13“Mwibuke rya jambo Mose umugaragu w'Uwiteka yabategetse ati ‘Uwiteka Imana yanyu irabaruhuye, ibahaye iki gihugu.’ 14Abagore banyu n'abana banyu n'amashyo yanyu bizasigara mu gihugu Mose yabahaye cyo hakuno ya Yorodani, ariko mwebwe ab'intwari mwese mubanzirize bene wanyu kwambuka, mwitwaje intwaro kugira ngo muzabarwanire, 15kugeza aho Uwiteka azaruhurira bene wanyu nk'uko namwe yabaruhuye, na bo bagahindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye. Nyuma muzasubire mu gihugu mwahindūye mukibemo, icyo Mose umugaragu w'Uwiteka yabahaye hakuno ya Yorodani iburasirazuba.”
16Na bo basubiza Yosuwa bati “Ibyo udutegeka byose tuzabikora, n'aho uzadutuma hose tuzajyayo. 17Nk'uko twumviraga Mose muri byose nawe ni ko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe, nk'uko yabanaga na Mose. 18Uzagomera itegeko ryawe wese, ntiyumvire n'amagambo yawe mu byo uzamutegeka byose azicwa. Icyakora komera ushikame!”

Currently Selected:

Yosuwa 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy