YouVersion Logo
Search Icon

Yosuwa 2

2
Rahabu yakira abatasi abahisha
1 # Heb 11.31; Yak 2.25 Bari i Shitimu, Yosuwa mwene Nuni yohereza abagabo babiri rwihishwa ngo bajye gutata. Arababwira ati “Nimugende mwitegereze igihugu cyane cyane i Yeriko.” Nuko baragenda binjira mu nzu ya maraya witwaga Rahabu bararamo. 2Umwami w'i Yeriko abwirwa yuko muri iryo joro haje abagabo bo mu Bisirayeli gutata igihugu. 3Uwo mwami atuma kuri Rahabu ati “Sohora abo bagabo bari iwawe, kuko bazanywe no gutata igihugu cyose.”
4Ariko uwo mugore ajyana abo bagabo bombi arabahisha, abwira intumwa ati “Ni koko iwanjye haje abagabo ariko ntazi aho baturuka, 5nuko bumaze kwira igihe cyo kugarira kigeze, abo bagabo baragenda sinzi aho bagannye. Nimubakurikire n'ingoga murabafata.” 6Ariko ba batasi yari yaburije inzu abahisha hejuru yayo, abatwikira imigwegwe yari yatondekanije. 7Nuko ba bandi babagenzereza mu nzira igana kuri Yorodani aho bambukira, ababagenza bamaze kugenda barugarira.
Basezerana uko bazabigenza
8Nuko batararyama uwo mugore arurira abasanga hejuru y'inzu, 9arababwira ati “Nzi yuko Uwiteka abahaye igihugu kandi mwaduteye ubwoba, ndetse abari mu gihugu bose mwabakuye umutima, 10#Kuva 14.21; Kub 21.21-35 kuko twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva muri Egiputa, n'ibyo mwagiriye abami bombi b'Abamori bo hakurya ya Yorodani, Sihoni na Ogi, abo mwarimbuye rwose. 11Tubyumvise uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, nta muntu n'umwe mutakuye umutima, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi. 12None ndabinginze, nimundahire Uwiteka ko muzagirira neza inzu ya data nk'iyo mbagiriye, mumpe ikimenyetso cy'ukuri 13yuko muzarokora data na mama, na basaza banjye na barumuna banjye n'abo bari kumwe, mugakiza amagara yacu ntidupfe.”
14Abo bagabo baramusubiza bati “Amagara yacu mukijije natwe tuzabitura gukiza ayanyu. Nimutatubūra, Uwiteka namara kuduha igihugu tuzakwitura ineza. Ni iby'ukuri.”
15Arabohereza, abamanuza umugozi abanyujije mu idirishya kuko inzu ye yari hejuru y'inkike y'umudugudu, ni ho yari atuye. 16Nuko arababwira ati “Mujye mu misozi kugira ngo mudahura n'ababagenza, mumareyo iminsi itatu mwihishe kugeza aho ababagenza bazahindukirira, nyuma muzigendere.”
17Abo bagabo baramusubiza bati “Iyi ndahiro uturahije nta mugayo uzatubaho. 18Nitugera muri iki gihugu uzapfundike aka kagozi gatukura ku idirishya uducishijemo, ariko so na nyoko na bene so n'abo mu rugo rwa so bose, uzabateranirize iwawe. 19Nihagira umuntu uva mu nzu yawe agasohoka, amaraso ye ni we azabaho twe nta rubanza ruzatubaho. Kandi umuntu wese uzaba ari hamwe nawe mu nzu, amaraso ye azatubeho nihagira umwakura. 20Ariko nutubūra ntituzagibwaho n'urubanza rw'indahiro uturahije.”
21Na we arababwira ati “Bizaba nk'uko muvuze”, maze arabasezerera baragenda. Nyuma apfundika akagozi gatukura ku idirishya.
Abatasi basubirayo babatekerereza ibyo babonye
22Nuko baragenda bajya mu misozi bamarayo iminsi itatu, bageza aho ababagenjeje bahindukiriye, ariko bari babashatse inzira yose barabaheba. 23Nuko abo bagabo bombi baragaruka bamanuka umusozi, barambuka basanga Yosuwa mwene Nuni bamutekerereza ibyababayeho byose. 24Baramubwira bati “Ni ukuri koko, Uwiteka ashyize iki gihugu cyose mu maboko yacu, kandi bene cyo twabakuye umutima.”

Currently Selected:

Yosuwa 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy