1
Yosuwa 1:9
Bibiliya Yera
Mbese si jye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose.”
Compare
Explore Yosuwa 1:9
2
Yosuwa 1:8
Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.
Explore Yosuwa 1:8
3
Yosuwa 1:7
Icyakora ukomere ushikame cyane, kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuzayateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso, kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose.
Explore Yosuwa 1:7
4
Yosuwa 1:5
Nta muntu n'umwe warinda kuguhagarara imbere iminsi yose yo kubaho kwawe. Nk'uko nabanaga na Mose ni ko nzabana nawe, sinzagusiga kandi sinzaguhāna.
Explore Yosuwa 1:5
5
Yosuwa 1:6
Komera ushikame, kuko uzatuma aba bantu bazungura igihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza babo.
Explore Yosuwa 1:6
6
Yosuwa 1:3
Aho muzakandagira hose ndahabahaye nk'uko nabwiye Mose.
Explore Yosuwa 1:3
7
Yosuwa 1:2
“Umugaragu wanjye Mose yarapfuye, none ubu haguruka wambukane n'aba bantu bose ruriya ruzi rwa Yorodani, mujye mu gihugu mbahaye mwebwe Abisirayeli.
Explore Yosuwa 1:2
8
Yosuwa 1:1
Ubwo Mose umugaragu w'Uwiteka yari amaze gupfa, Uwiteka abwira Yosuwa mwene Nuni umufasha wa Mose ati
Explore Yosuwa 1:1
9
Yosuwa 1:4
Uhereye mu butayu no kuri uriya musozi Lebanoni ukageza ku ruzi runini rwitwa Ufurate, igihugu cyose cy'Abaheti no kugeza ku Nyanja Nini y'iburengerazuba, ni rwo rugabano rwanyu.
Explore Yosuwa 1:4
10
Yosuwa 1:18
Uzagomera itegeko ryawe wese, ntiyumvire n'amagambo yawe mu byo uzamutegeka byose azicwa. Icyakora komera ushikame!”
Explore Yosuwa 1:18
11
Yosuwa 1:11
“Munyure mu ngando mutegeke abantu muti ‘Nimukore amahamba kuko mu minsi itatu muzambuka ruriya ruzi rwa Yorodani, mujya guhindūra igihugu Uwiteka Imana yanyu yabahaye mukibemo.’ ”
Explore Yosuwa 1:11
YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy
Home
Bible
Plans
Videos