YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 14

14
Uko Herode yishe Yohana Umubatiza
(Mar 6.14-29; Luka 3.19-20; 9.7-9)
1Icyo gihe Umwami Herode yumvise inkuru ya Yesu, 2abwira abagaragu be ati “Uwo ni Yohana Umubatiza wazutse, ni cyo gituma akora ibitangaza.”
3 # Luka 3.19-20 Kuko Herode yari yarafashe Yohana akamuboha, akamushyira mu nzu y'imbohe ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo, 4#Lewi 18.16; 20.21 kuko Yohana yari yabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko umucyura.” 5Yifuzaga kumwica ariko atinya abantu, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi.
6Umunsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode usohoye, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y'abararitswe, ashimisha Herode. 7Ni cyo cyatumye asezerana arahira ko amuha icyo amusaba cyose.
8Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.”
9Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw'indahiro yarahiriye imbere y'abasangiraga na we, 10atuma mu nzu y'imbohe ngo bace igihanga cya Yohana. 11Bazana igihanga cye ku mbehe bagiha umukobwa, agishyīra nyina. 12Abigishwa be barazabajyana umurambo, barawuhamba maze bajya kubibwira Yesu.
Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu
(Mar 6.30-44; Luka 9.10-17; Yoh 6.1-14)
13Yesu abyumvise arahava, agenda mu bwato ajya aho abantu bataba kwiherera. Abantu benshi babyumvise bava mu midugudu baramukurikira, baca iy'ubutaka. 14Yomotse abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi.
15Umunsi ukuze, abigishwa be baramwegera bati “Aha ngaha ntihagira abantu none umunsi urakuze, sezerera abantu bajye mu birorero bīhahire ibyokurya.”
16Yesu arabasubiza ati “Ntakibajyanayo, mube ari mwe mubagaburira.”
17Baramusubiza bati “Nta cyo dufite hano, keretse imitsima itanu n'ifi ebyiri.”
18Arababwira ati “Nimubinzanire hano.” 19Ategeka abantu ko bicara mu byatsi, yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura iyo mitsima ayiha abigishwa be, abigishwa bayiha abantu. 20Bararya bose barahāga, bateranya ubuvungukira bw'imitsima busigaye, bwuzura intonga cumi n'ebyiri. 21Abariye bari nk'ibihumbi bitanu, abagore n'abana batabariwemo.
Yesu agendesha amaguru hejuru y'amazi
(Mar 6.45-56; Yoh 6.15-21)
22Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato babanze hakurya, amare gusezerera abantu. 23Amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine. 24Ariko ubwato bugeze imuhengeri buteraganwa n'umuraba, kuko umuyaga ubaturutse imbere.
25Nuko mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y'inyanja. 26Ariko abigishwa bamubonye agendesha amaguru hejuru y'inyanja bahagarika imitima, batakishwa n'ubwoba bati “Ni umuzimu.”
27Ariko uwo mwanya Yesu avugana na bo ati “Nimuhumure ni jyewe, mwitinya.”
28Petero aramusubiza ati “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y'amazi.”
29Aramusubiza ati “Ngwino.” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y'amazi ngo asange Yesu. 30Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.”
31Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?”
32Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza. 33Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira bati “Ni ukuri uri Umwana w'Imana.”
34Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy'i Genesareti. 35Ab'aho baramumenya, batuma muri icyo gihugu cyose bamuzanira abarwayi bose, 36baramwinginga ngo bakore ku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose barakira.

Currently Selected:

Matayo 14: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy