YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 15

15
Yesu ahinyura imyigishirize y'Abafarisayo
(Mar 7.1-23)
1Nuko Abafarisayo n'abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati 2“Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y'abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?”
3Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry'Imana imigenzo yanyu? 4#Kuva 20.12; 21.17; Guteg 5.16; Lewi 20.9 Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko’, kandi iti ‘Ututse se cyangwa nyina bamwice.’ 5Ariko mwebweho muravuga muti ‘Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana,umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.’ 6Nuko ijambo ry'Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu. 7Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati
8 # Yes 29.13 ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa,
Ariko imitima yabo imba kure.
9Bansengera ubusa,
Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’ ”
10Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe. 11Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”
12Maze abigishwa baramwegera baramubaza bati “Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?”
13Arabasubiza ati “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa. 14#Luka 6.39 Nimubareke ni abarandata impumyi kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi zombi zigwa mu mwobo.”
15Petero aramusubiza ati “Dusobanurire uwo mugani.”
16Aramubaza ati “Mbese namwe ntimurajijuka? 17Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo? 18#Mat 12.34 Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu. 19Kuko mu mutima w'umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n'ibitutsi. 20Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanya umuntu.”
Yesu akiza umukobwa w'Umunyakanānikazi
(Mar 7.24-30)
21Yesu arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni. 22Umunyakanānikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati “Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.”
23Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati “Musezerere kuko adutakira inyuma.”
24Arabasubiza ati “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.”
25Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara.”
26Aramusubiza ati “Si byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo mbijugunyire imbwa.”
27Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.”
28Maze Yesu aramusubiza ati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Umukobwa we aherako arakira.
Yesu akiza abarwayi, ahaza abantu ibihumbi bine
(Mar 8.1-10)
29Yesu avayo ajya ku Nyanja y'i Galilaya, azamuka umusozi aricara. 30Abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n'ibirema, n'impumyi n'ibiragi n'abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza, 31bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n'impumyi zireba, bahimbaza Imana y'Abisirayeli.
32Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.”
33Abigishwa baramubaza bati “Muri ubu butayu twakura he imitsima ingana ityo yo guhaza abantu bangana batya?”
34Yesu na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?”
Baramusubiza bati “Ni irindwi n'udufi duke.”
35Ategeka abantu ko bicara hasi. 36Yenda iyo mitsima irindwi n'udufi, arabishimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, na bo babiha abantu. 37Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye, bwuzura ibitebo birindwi. 38Abariye bari abagabo ibihumbi bine, abagore n'abana batabariwemo.
39Asezerera abantu, yikira mu bwato ajya mu gihugu cy'i Magadani.

Currently Selected:

Matayo 15: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy