YouVersion Logo
Search Icon

Yosuwa 24

24
Yosuwa atekerereza Abisirayeli ibyabaye, abihanangiriza gukorera Uwiteka wenyine
1Yosuwa ateraniriza imiryango y'Abisirayeli yose i Shekemu, ahamagaza abatware b'Abisirayeli n'abakuru babo, n'abacamanza babo n'abatware b'ingabo baza kwiyerekana imbere y'Imana. 2#Itang 11.27 Maze Yosuwa abwira abantu bose ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Kera ba sogokuruza babaga hakurya ya rwa ruzi, ndetse Tera se wa Aburahamu, se wa Nahori, bakoreraga izindi mana. 3#Itang 12.1-9; 21.1-3 Bukeye njyana sogokuruza wanyu Aburahamu, mukura hakurya y'uruzi munyuza mu gihugu cyose cy'i Kanāni, ngwiza urubyaro rwe muha Isaka. 4#Itang 25.24-26; 36.8; 46.1-7; Guteg 2.5 Maze Isaka muha Yakobo na Esawu, Esawu muha umusozi wa Seyiri ngo atureyo, ariko Yakobo n'urubyaro rwe baramanuka bajya muri Egiputa. 5#Kuva 3.1—12.42 Bukeye ntuma Mose na Aroni, ntera Abanyegiputa ibyago nk'uko nabibageneye byose, hanyuma y'ibyo mbakurayo. 6#Kuva 14.1-31 Nkura ba sogokuruza muri Egiputa mbageza ku nyanja. Abanyegiputa bamwe mu magare abandi bagendera ku mafarashi, bakurikira ba sogokuruza babageza ku Nyanja Itukura. 7Maze batakira Uwiteka ashyira umwijima hagati yanyu n'Abanyegiputa, Uwiteka abateranyirizaho amazi y'inyanja arabarengera. Kandi amaso yanyu yabonye ibyo nakoze muri Egiputa, maze mumara iminsi myinshi mu butayu.
8 # Kub 21.21-35 “ ‘Mbajyana mu gihugu cy'Abamori bo hakurya ya Yorodani, barwana namwe, ariko ndababagabiza muhindūra igihugu cyabo, maze mbarimburira imbere yanyu. 9#Kub 22.1—24.25 Bukeye Balaki mwene Sipori umwami w'i Mowabu arahaguruka arwanya Abisirayeli, ni ko gutumira Balāmu mwene Bewori ngo aze kubavuma, 10ariko nanga kumvira Balāmu. Nicyo cyatumye abasabira umugisha, nuko mbakiza amaboko ya Balaki. 11#Yos 3.14-17; 6.1-21 Nyuma mwambuka Yorodani mugera i Yeriko abaho barabarwanya, ndetse n'Abamori n'Abaferizi n'Abanyakanāni, n'Abaheti n'Abagirugashi n'Abahivi n'Abayebusi, maze ndababagabiza bose. 12#Kuva 23.28; Guteg 7.20 Kandi nohereza amavubi ababanziriza ngo yirukane abami bombi b'Abamori imbere yanyu, ntibirukanywe n'inkota zanyu cyangwa imiheto yanyu. 13#Guteg 6.10-11 Maze mbaha igihugu kitabaruhije, n'imidugudu mutubatse muyituramo, n'inzabibu n'imyelayo mutateye, ri byo murya none.’
14“Nuko noneho mwubahe Uwiteka mumukorere mu by'ukuri mutaryarya, kandi mukureho za mana ba sogokuruza banyu bakoreraga hakurya ya rwa ruzi no muri Egiputa, mujye mukorera Uwiteka.
15“Kandi niba mutekereza ko ari bibi gukorera Uwiteka, uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera, niba ari izo mana ba sogokuruza bakoreraga zo hakurya ya rwa ruzi, cyangwa imana z'Abamori bene iki gihugu murimo, ariko jye n'inzu yanjye tuzakorera Uwiteka.”
16Abantu baramusubiza bati “Kwimūra Uwiteka ngo dukorere izindi mana biragatsindwa, 17kuko Uwiteka Imana yacu ari yo yadukuranye muri Egiputa na ba sogokuruza, ikatuvana mu nzu y'uburetwa kandi igakora ibimenyetso bikomeye mu maso yacu, ikaturinda mu nzira yose no mu mahanga yose twanyuzemo. 18Imbere yacu Uwiteka yirukana abo muri ayo mahanga yose, hamwe n'Abamori bari batuye muri iki gihugu. Ni cyo kizatuma dukorera Uwiteka kuko ari yo Mana yacu.”
19Yosuwa abwira abantu ati “Ku bwanyu ntimubasha gukorera Uwiteka kuko ari Imana yera, ifuha, ntiyemere kubabarira ibicumuro byanyu n'ibyaha byanyu. 20Kandi nimwimūra Uwiteka mugakorera imana z'abanyamahanga, azahindukira abagirire nabi, abarimbure nubwo yari yabagiriye neza.”
21Nuko abantu babwira Yosuwa bati “Oya, ahubwo tuzakorera Uwiteka.”
22Yosuwa abwira abantu ati “Nuko muri abagabo bo kwihamiriza ibyo, yuko muhisemo Uwiteka kuba ari we muzakorera.”
Na bo bati “Turi abagabo b'ibyo.”
23Yosuwa ati “Noneho ubwo ari byo mukureho imana z'abanyamahanga ziri muri mwe, mukomereze imitima yanyu ku Uwiteka Imana ya Isirayeli.” 24Abantu babwira Yosuwa bati “Uwiteka Imana yacu ni yo tuzakorera, kandi tuzayumvira.” 25Nuko uwo munsi Yosuwa asezerana n'abantu, abahera amateka n'amategeko i Shekemu.
Yosuwa ashinga ibuye ry'umuhamya
26Nuko Yosuwa yandika ayo magambo mu gitabo cy'amategeko y'Imana, yenda ibuye rinini arishinga munsi y'igiti cy'umwela, cyegeranye n'ubuturo bwera bw'Uwiteka. 27Yosuwa abwira bantu bose ati “Dore iri buye ni ryo muhamya udahamiriza ibyo, kuko ryumvise amagambo Uwiteka yatubwiye yose. Ni cyo gituma ribaye umuhamya muri mwe kugira ngo mutazihakana Imana yanyu.” 28Nuko Yosuwa asezerera abantu, ngo umuntu wese ajye muri gakondo ye.
29Nuko hanyuma y'ibyo, Yosuwa mwene Nuni umugaragu w'Uwiteka aherako arapfa, yari amaze imyaka ijana n'icumi. 30#Yos 19.49-50 Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatisera, mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu ikasikazi y'umusozi wa Gāshi.
31Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy'abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli.
32 # Itang 33.19; 50.24-25; Kuva 13.19; Yoh 4.5; Ibyak 7.16 Kandi Abisirayeli bari barazanye amagufwa ya Yosefu bayakuye muri Egiputa, nuko bayahamba i Shekemu mu gikingi Yakobo yaguze na bene Hamori se wa Shekemu ibice by'ifeza ijana. Ayo magufwa aguma muri gakondo ya bene Yosefu.
33Eleyazari mwene Aroni arapfa na we, bamuhamba ku gasozi Finehasi umwana we yari yahawe mu gihugu cy'imisozi ya Efurayimu.

Currently Selected:

Yosuwa 24: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy