YouVersion Logo
Search Icon

Yosuwa 23

23
Yosuwa abihanangiriza kuzirukana amahanga asigaye
1Hashize iminsi myinshi, Uwiteka amaze kuruhura Abisirayeli mu ntambara z'ababisha babo bose bari babakikije, kandi Yosuwa yari ashaje ageze mu za bukuru, 2ahamagaza Abisirayeli bose n'abatware babo n'abakuru babo, n'abacamanza babo n'abatware b'ingabo arababwira ati “Ubu dore ndashaje ngeze mu za bukuru. 3Namwe mwabonye ibyo Uwiteka yagiriye ayo mahanga yose ku bwanyu, kuko Uwiteka Imana yanyu ari we wabarwaniye. 4None dore ayo mahanga asigaye muri iki gihugu hamwe n'amahanga yose narimbuye, nayabahesheje ubufindo ngo abe gakondo y'imiryango yanyu, uhereye kuri Yorodani ukageza ku Nyanja Nini y'iburengerazuba. 5Kandi Uwiteka Imana yanyu izabakinagiza imbere yanyu, izabirukana buheriheri muhereko muhindūre igihugu cyabo nk'uko Uwiteka Imana yanyu yababwiye. 6Nuko mube intwari cyane, mubone kwitondera no gusohoza ibyanditswe mu gitabo cy'amategeko ya Mose byose, kugira ngo mutazayateshuka muciye iburyo cyangwa ibumoso. 7Ntimukifatanye n'aya mahanga asigaye muri mwe, ntimukavuge amazina y'imana zabo, ntimukarahire Imana zabo, ntimukazikorere, ntimukazipfukamire, 8ahubwo muzajye mwomatana n'Uwiteka Imana yanyu nk'uko mwakoze kugeza ubu. 9Muzi yuko Uwiteka yirukanye imbere yanyu amahanga manini akomeye, ariko mwebwe kugeza ubu nta wabahagaze imbere ngo abaneshe, 10#Guteg 3.22; 32.30 ahubwo umwe muri mwe azirukana abantu igihumbi kuko Uwiteka Imana yanyu izabarwanira#azirukana . . . izabarwanira: cyangwa, yirukanaga abantu igihumbi, kuko Uwiteka Imana yanyu ari yo yabarwaniraga. nk'uko yababwiye. 11Nuko mugire umwete cyane wo gukunda Uwiteka Imana yanyu. 12Ariko nimusubira inyuma ho gato, mukifatanya n'aya mahanga asigaye muri mwe, mugashyingirana mukifatanya na bo, na bo bakifatanya namwe, 13mumenye mudashidikanya yuko Uwiteka Imana yanyu itazongera kwirukana ayo mahanga buheriheri, ahubwo bazababera umutego n'ikigoyi, bazabamerera nk'inkoni zitimbura mu mbavu n'amahwa ahanda mu maso, kugeza ubwo muzarimburwa mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye.
14“Dore ubu ngiye kugenda nk'uko abandi bose bagenda, kandi muzi neza mu mitima yanyu yose no mu bugingo bwanyu bwose, yuko nta kintu na kimwe cyabuze mu byiza byose Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, byose byabasohoyeho nta kintu na kimwe muri ibyo cyabuze. 15Nk'uko ibyiza byose Uwiteka Imana yanyu yababwiye byasohoye, ni ko Uwiteka azabasohozaho ibyago byose, kugeza aho azabarimburira mugashira muri iki gihugu cyiza Uwiteka Imana yanyu yabahaye. 16Nimurenga isezerano ry'Uwiteka Imana yanyu yabasezeranyije, mukajya gukoresha izindi mana mukazipfukamira, uburakari bw'Uwiteka buzabakongera murimburwe vuba, mushire muri iki gihugu cyiza yabahaye.”

Currently Selected:

Yosuwa 23: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy