YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 3

3
Abisirayeli batangira kwiyanduza mu yandi mahanga
1Ayo mahanga ni yo Uwiteka yari yarekeye kugira ngo ayageragereshe Abisirayeli, cyane cyane abatamenye intambara zose z'i Kanāni, 2kugira ngo ab'ibihe by'Abisirayeli byose bamenyerezwe intambara, kuko muri bo harimo abari batazi uburyo bwazo. 3Muri ayo mahanga harimo abatware b'intebe batanu b'Abafilisitiya n'Abanyakanāni bose, n'Abasidoni n'Abahivi bo ku musozi wa Lebanoni, uhereye ku musozi Bāliherumoni ukageza mu irasukiro ry'i Hamati. 4Ariko barekewe kugira ngo bagerageze Abisirayeli, kumenya ko bakwemera kwitondera amategeko Uwiteka yategekesheje ba sekuruza ururimi rwa Mose. 5Nuko Abisirayeli baturana n'Abanyakanāni n'Abaheti, n'Abamori, n'Abaferizi n'Abahivi n'Abayebusi. 6Barashyingirana kandi bakorera imana zabo.
Umucamanza Otiniyeli abakiza Abamesopotamiya
7Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka, bibagirwa Uwiteka Imana yabo bakorera Bāli na Asheroti. 8Ni cyo cyatumye umujinya w'Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abahāna mu maboko ya Kushanirishatayimu umwami w'i Mezopotamiya. Abisirayeli bakorera Kushanirishatayimu uburetwa imyaka munani. 9Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka, Uwiteka abahagurukiriza umuvunyi witwa Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu, ari we wabakijije. 10Kandi umwuka w'Uwiteka amuzaho, aba umucamanza w'Abisirayeli. Arahaguruka aratabara, Uwiteka amugabiza Kushanirishatayimu umwami w'i Mezopotamiya, aramunesha. 11Nuko igihugu cyabo gihabwa ihumure imyaka mirongo ine, maze Otiniyeli mwene Kenazi arapfa.
Ehudi abakiza amaboko y'Abamowabu
12Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka. Uwiteka aha Eguloni umwami w'i Mowabu amaboko yo kurwanya Abisirayeli, kuko bari bakoze ibyangwa n'Uwiteka. 13Yitabariza Abamori n'Abamaleki, batera Abisirayeli barabanesha, bahindūra umudugudu w'imikindo. 14Nuko Abisirayeli bakorera Eguloni umwami w'i Mowabu uburetwa imyaka cumi n'umunani.
15Hanyuma Abisirayeli batakambira Uwiteka, abahagurukiriza umuvunyi Ehudi mwene Gera w'Umubenyamini, utwarira imoso. Bukeye Abisirayeli bamuha indabukirano ngo ajye kurabukira Eguloni, umwami w'i Mowabu. 16Maze Ehudi yicurishiriza inkota y'amugi abiri ireshya n'umukono umwe, ayambara ku itako ry'iburyo, ayirenzaho imyambaro ye. 17Agezeyo aha Eguloni umwami w'i Mowabu izo ndabukirano, Eguloni yari umuntu w'igihonjoke. 18Nuko amaze gutanga indabukirano, asezerera abazizanye. 19Ariko we ageze mu nganzo z'i Gilugali arakimirana, ageze ibwami abwira umwami ati “Nyagasani, ngufitiye ubutumwa nakubwira twiherereye.”
Na we ati “Nimuceceke.” Abari kumwe na we bariheza. 20Nuko Ehudi aramwegera aho yari yicaye wenyine mu nzu irimo amafu, Ehudi aravuga ati “Ngufitiye ubutumwa bw'Imana.” Nuko Eguloni ahaguruka ku ntebe ye. 21Ehudi arambura ukuboko kw'ibumoso akura inkota ku itako ry'iburyo, ayimutikura ku nda 22ikirindi kinjirana na yo, ibinure birayirengera ntiyayikuramo, isohokera mu mugongo. 23Maze Ehudi arasohoka, ageze ku nkomanizo aramukingirana, akingisha inzugi z'iyo nzu urufunguzo. 24Amaze gusohoka abagaragu b'umwami baraza, basanga inzugi z'iyo nzu zikinze barabazanya bati “Mbese aho ntiyagiye ku nama mu nzu irimo amafu?” 25Bageza ubwo bakozwe n'isoni adakinguye, bararambirwa. Nuko benda urufunguzo barakingura, basanga umwami wabo arambaraye hasi ari intumbi.
26Ariko bagitegereje, Ehudi arahunga anyura muri za nganzo arabakira, ajya i Seyira. 27Ageze mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, avuza ikondera. Abisirayeli bamanukana na we, bava mu misozi yabo abarangaje imbere. 28Arababwira ati “Nimunkurikire, kuko Uwiteka abagabije ababisha banyu b'i Mowabu.” Nuko bamanukana na we, bakinga ibyambu bya Yorodani hateganye n'i Mowabu, ntibakundira umuntu wese kwambuka. 29Muri iryo rwana bica abantu inzovu imwe b'Abamowabu, abakomeye bose b'intwari nta muntu n'umwe warokotse. 30Nuko uwo munsi Abamowabu baneshwa n'Abisirayeli, igihugu gihabwa ihumure imyaka mirongo inani.
31Ehudi akurikirwa na Shamugari mwene Anati, yica Abafilisitiya magana atandatu abicisha igihosho, na we akiza Abisirayeli.

Currently Selected:

Abacamanza 3: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy