YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 2

2
Marayika w'Uwiteka ahanira abantu i Bokimu
1Hanyuma marayika w'Uwiteka ava i Gilugali ajya i Bokimu, arababwira ati “Nabavanye muri Egiputa mbazana mu gihugu nasezeranyije ba sogokuruza, nkababwira nti ‘Ntabwo nzaca ku isezerano nabasezeranyije. 2#Kuva 34.12-13; Guteg 7.2-5 Namwe ntimugasezerane na bene icyo gihugu, ahubwo muzasenye ibicaniro byabo.’ Ariko ntimwanyumviye. Ni iki cyatumye mukora mutyo? 3Nanjye ni cyo gituma mvuga nti ‘Sinzabirukana imbere yanyu, ahubwo bazababera nk'amahwa ahanda mu mbavu, kandi imana zabo zizababera umutego.’ ” 4Marayika w'Uwiteka amaze kubwira Abisirayeli bose ayo magambo, abantu batera hejuru n'amajwi arenga, bararira. 5Aho hantu bahita i Bokimu, batambirirayo Uwiteka ibitambo.
Gupfa kw'abo mu gihe cya Yosuwa
6Nuko Yosuwa arangije gusezerera Abisirayeli, baragenda umuntu wese ajya muri gakondo ye kuyihindūra. 7Yosuwa akiriho Abisirayeli bakoreraga Uwiteka, no mu gihe cyose cy'abakuru basigaye Yosuwa amaze gupfa. Abo ni bo bari bazi neza imirimo yose Uwiteka yakoreye Abisirayeli. 8Nuko Yosuwa mwene Nuni umugaragu w'Uwiteka apfa amaze imyaka ijana n'icumi. 9#Yos 19.49-50 Bamuhamba mu rugabano rwa gakondo ye i Timunatiheresi mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu, mu ruhande rw'ikasikazi rw'umusozi witwa Gāshi. 10Hanyuma ab'icyo gihe bose na bo barapfa basanga ba sekuruza. Abo bakurikirwa n'ab'ikindi gihe bakura batazi Imana, haba no kumenya imirimo yakoreraga Abisirayeli.
Abisirayeli batandukana n'Imana, irabahana
11Nuko Abisirayeli bakora ibyangwa n'Uwiteka bakorera Bāli. 12Bimūra Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa, bakurikira izindi mana z'abanyamahanga babakikije bakazipfukamira, barakaza Uwiteka. 13Nuko bimūra Uwiteka bakorera Bāli na Ashitaroti. 14Maze umujinya w'Uwiteka ukongēra Abisirayeli, abagabiza abanyazi kubanyaga kandi abahāna mu babisha babo babakikije, bituma batakibasha guhagarara imbere y'ababisha babo. 15Aho bajyaga hose Uwiteka yabatezaga ibyago nk'uko yababwiye akabarahira, bariheba cyane.
16Maze Uwiteka ahagurutsa abacamanza, babakiza amaboko y'ababanyagaga. 17Ariko banga kumvira abacamanza babo, ahubwo bararikira izindi mana bakazipfukamira bakayoba vuba. Bavuye mu ngeso ba sekuruza bagendanaga bumvira amategeko y'Uwiteka, ariko bo ntibagenjeje batyo. 18Ariko uko Uwiteka yabahaga abacamanza yagumanaga n'umucamanza wese, akabakiza amaboko y'ababisha babo mu gihe cy'uwo mucamanza cyose, kuko Uwiteka iyo yumvaga iminiho yabo bayitewe n'ababarenganya babahata, yabagiriraga impuhwe. 19Ariko kandi iyo umucamanza yamaraga gupfa, basubiraga inyuma bakarusha ba sekuruza kwiyonona, bagakurikira izindi mana bakazikorera, bakazipfukamira. Ntabwo baroreraga imirimo yabo mibi, ahubwo bakīnangira imitima. 20Nuko umujinya w'Uwiteka ukongēra Abisirayeli, akavuga ati “Ubu bwoko bwishe isezerano ryanjye nasezeranye na ba sekuruza, bwanga kunyumvira. 21Nanjye sinzongera kwirukana imbere yabo irindi shyanga ryose mu yasigaye Yosuwa amaze gupfa, 22kugira ngo Abisirayeli mbageragereshe ayo mahanga, ndebe ko bakomeza kugendera mu nzira z'Uwiteka nk'uko ba sekuruza bazigenderagamo, cyangwa ko bakwanga.” 23Ni cyo cyatumye Uwiteka asigaza ayo mahanga ntayirukane vuba, kandi ntayagabize Yosuwa.

Currently Selected:

Abacamanza 2: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy